Umuhanzikazi Phyllisia Ross wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanzwe azwiho kugira uburanga n’ubuhanga budasanzwe biturutse ku ijwi rye ,yataramiye ab’I Kigali mu gitaramo ngaruka kwezi kizwi nka Kigali Jazz Junction, aho benshi barimo abatari bamuzi ndetse n’abari basanzwe bamubona mu mashusho y’indirimbo bataramubona amaso ku maso
Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 30 Werurwe 2018, muri Kigali Serena Hotel niho habereye iki gitaramo gisanzwe cyitabirwa akenshi n’abahanzi b’abahanga mu gucuranga no kuririmba umuziki mu buryo bw’umwimerere ‘Live’.
Jazz Junction yo muri iri joro yari ibaye ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka wa 2018, dore ko isanzwe ari igitaramo ngaruka kwezi akenshi kiba mu Cyumweru cya nyuma cy’ukwezi. Mu bitabiriye iki gitaramo harimo uyu muhanzikazi ufite inkomoko mu gihugu cya Haiti ariko akaba ari Umunye-Amerika, Phyllisia Ross, yari kumwe na King James wa hano mu Rwanda ndetse n’itsinda rya Neptnuz Band.
Iki gitaramo cyatangiye nyuma gato y’amasaha yari ateganyijwe dore ko isaa mbiri zageze abantu bataragera aho cyagombaga kubera ku mpamvu z’imvura yaguye mu masaha y’umugoroba.
Ahagana ku isaha ya saa tatu nibwo Itsinda rya Neptnuz Band niryo ryabanje gususurutsa abitabiriye iki gitaramo nyuma baza kuvaho hajyaho umuhanzi King James nawe aririmba indirimbo ze zitandukanye.
King James wavuze ko yaje muri iki gitaramo arwaye inkorora n’ibicurane yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo; Parapara, Ganyobwen’izindi ari nako abari bitabiriye iki gitaramo bamufashaga kuziririmba ananyuzamo akajya mu bafana kubyinana nabo.
Ahagana saa tanu n’miminota mike nibwo uyu muhanzikazi w’ikimero n’uburanga buhebuje yageze ku rubyiniro abifashijwemo n’itsinda Neptunz Band ryamufashaga kuririmba maze atangira ku ndirimbo ye yitwa ‘Konsa’, ni indirimbo wabonaga benshi batazi kuririmba ariko yagerageje kubasaba kujya basubiramo ijambo ‘Konsa’ maze benshi baramwumvira bamufasha kuririmba.
Mu gihe kingana hafi n’isaha yose yamaze ku rubyiniro, umuhanzikazi Phyllisia Ross, yakomeje aririmba indirimbo ze zirimo ‘ ME&U, Only for you, Can’t Resist, One, n’izindi nyinshi zo mu bwoko bwa Zouk, Pp R&B, ndetse akavangamo na Reggae.
Uyu muhanzikazi usanzwe afite inkomoko mu gihugu cya Haiti ni umuhanga mu gucuranga Piano nk’uko yabigaragazaga ku rubyiniro dore ko ngo yatangiye gucuranga piano afite imyaka itatu gusa y’amavuko, yakomeje aririmba indirimbo yagiye akorana n’abahanzi batandukanye nka Unconditionnal love yakoranye na Jah Cure, Sunshine yakoranye na Ne-Yo, I’m Tired yakoranye na Flo Rida, Ma vie Sans Toi yakoranye na Marvin.