Kuva batangira gukundana bikamenyekana mu itangazamakuru Safi Madiba yakunze kwirinda kugira icyo avuga ku mufasha we. Nyuma y’amasaha make basezeranye Safi yashyize amagambo ku mbuga nkoranyambaga ashimira Imana yamuhaye umufasha maze ayiha amasezerano ari nako ayaha umufasha we.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Safi Madiba yashimye cyane Imana yatumye umunsi w’ubukwe bwabo ugera ndetse agaragaza cyane urukundo ruhambaye akunda umugore we, ibi bisa no gusubiza abantu birirwaga babavugaho amagambo atari meza, bavuga ko bataberanye ndetse bamwe bagahamya ko Safi atarongoye kubera urukundo ahubwo bagahamya ko arongoye kuko ari umugore ufite amafaranga.
Mu magambo ye yanditse mu rurimi rw’Icyongereza, tugerageje kuyashyira mu Kinyarwanda uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys yagize ati:
“Urakoze Nyagasani kuri uyu munsi wuzuye umunezero mu buzima bwanjye! Urakoze kuri iyi mpano wampaye! Umugore wanjye, igisobanuro cy’umugore nyawe! Umugore ufite umutima wa zahabu, umugore ufite umutima uzirikana kandi ukunda, umugore w’umunyembaraga kandi wihangana, w’ubwiza karemano imbere n’inyuma kandi akaba umugore usenga akanaguhimbaza. Ndagukunda Judith! Uri uwo nifuje iteka kugira ngo mbe nuzuye! Nishimiye cyane kumarana nawe iminsi yose nsigaje kubaho! Nzakora ibyo nshoboye byose kugira ngo nkubere umugabo wifuje kugira! Imana ihe umugisha urugendo rwacu rushya!”
Nyuma yo gukora ubukwe bagasezerana imbere y’amategeko ndetse hakaba umuhango wo gusaba no gukwa aba bombi amakuru atugeraho ni uko bahise bajya muri Zanzibar aho bari mu karuhuko k’abashakanye benshi bazi nk’ukwezi kwa buki.