Ikigo ngenzuramikorere cy’ imirimo imwe n’ imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatatu, aho Essence yazamutseho amafaranga 22 naho mazutu yiyongeraho amafaranga 18.
RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa 4 Mutarama 2017, igiciro cya essence i Kigali kitagomba kurenga amafaranga 970 kuri litiro kivuye kuri 948 cyari kiriho mu Ugushyingo 2016. Igiciro cya Mazutu cyo ntikigomba kurenga amafaranga 932 y’u Rwanda kuri litiro kivuye kuri 914 cyariho mu Ugushyingo umwaka ushize.
RURA yatangaje ko iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga. Yagaragaje kandi ko iryo zamuka ridafite ingaruka ku biciro byo gutwara abagenzi (Public Transport Fares).
Mu Rwanda ibiciro bya Essance na Mazutu bihinduka buri mezi abiri. mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2016, byari byagabanyutse biva kuri 948 Litiro ya Essance ijya kuri 888 na iya mazutu iba 864 kuri Litiro.
Mu kwezi kwa 11 byarazamutse essance yiyongeraho amafaranga 60 kuri Litiro , yavuye kuri 888 ishyirwa kuri 948, naho mazutu izamukaho amafaranga 50 kuri litiro aho yavuye kuri 864 ikagera kuri 914.