• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Muri Zanzibar haravugwa umwuka mubi mbere yuko amatora asubirwamo

Muri Zanzibar haravugwa umwuka mubi mbere yuko amatora asubirwamo

Editorial 19 Mar 2016 POLITIKI

Ejo ku cyumweru tariki 20 uku kwezi muri Zanzibar bazasubiramo amatora yasheshwe umwaka ushize ariko haravugwa umwuka mubi kuburyo hashobora kuba n’ubwicanyi.

Amatora muri icyo kirwa kibarirwa muri Tanzania yabaye tariki 25 Ukwakira umwaka ushize ariko komisiyo y’amatora (ZEC) yanga gutangaza ibyavuyemo, ivuga yuko iyasheshe ngo kuko yabayemo ibintu by’uburiganya bukomeye. Hatorwaga Perezida w’igihugu, abadepite n’aba meya (Madiwani).

-2510.jpg

Seif Sharif Hamad

Amashyaka ahora ahangaye cyane aho muri Zanzibar ni CCM na CUF. Mbere yuko NEC isesa ayo matora umukandida wa CUF, Seif Sharif Hamad, yari yatangaje yuko ariwe wari watsindiye umwanya wa Perezida. Uko ni nako abo muri CUF babyemera.

Nyuma y’aho Perezida wa NEC, Jecha Salim Jecha, atangarije yuko amatora asheshwe akaba agomba kuzasubirwamo, CUF yatangaje yuko Sharif Hamad agomba gutangazwa yuko ariwe watsindiye umwanya wa Perezida bitari ibyo itazemera gusubira mu matora.

Haje kuza ikintu cy’icyuka kibi ariko CUF yemera kuja mu mishyikirano na CCM bifashijwemo n’abigeze gutegeka Tanzani nka Ally Hassan Mwinyi nawe ukomoka Zanzibar na William Mkapa ukomoka Tanzania Bara, nyuma haza kuzamo na Perezida Pombe Magufuli.

Ibi byo kujya mu mishyikirano byatumye ubushyamirane buhosha, ariko kugeza ubu iyo mishyikirano nta kintu kigeze kiyivamo NEC itangaza yuko ayo matora azasubirwamo kuri iki cyumweru, CUF nayo itangaza yuko itazayitabira !

Ibi byongeye kuzana umwuka mubi muri ibyo birwa aho bivugwa yuko abantu batari bake bamaze guhungira Dar es Salaam na Mombasa, mu gihugu gituranyi cya Kenya ndetse hakaba n’abandi bavuye mu byabo bahungira mu tundi duce tw’igihugu.

Ibi by’uko hari abantu bahuze bihakanwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Charles Kitwanga, ariko akemera yuko hari ibikorwa byo guhungabanya umutekano. Muri iki cyumweru gusa abantu 42 bamaze gutabwa muri yombi harimo ukuriye itumanaho muri CUF, Hamad Omar Makame ashinjwa kuba yari mu bashenye inzu y’umukuru wa Polisi muri Zanzibar, Hamad Masoud Hamad. Ngo bayishenye bakoresheje ibisasu biturika.

Kayumba Casmiry

2016-03-19
Editorial

IZINDI NKURU

Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Editorial 25 Feb 2019
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Editorial 14 Aug 2019
Perezida wa Somalia ashaka ibiganiro na Al Shabaab

Perezida wa Somalia ashaka ibiganiro na Al Shabaab

Editorial 08 Mar 2018
Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Editorial 15 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata
UBUKUNGU

IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata

Editorial 19 Feb 2018
Ikinyamakuru Rushyashya  ubu kiraboneka  kuri ‘ rushyashya.net na rushyashya.net ‘
Mu Rwanda

Ikinyamakuru Rushyashya ubu kiraboneka kuri ‘ rushyashya.net na rushyashya.net ‘

Editorial 29 May 2017
Muri Belgique: Umuhanzi Janvier Gakunzi ni umwe mu mubahesheje ishema u Rwanda
IMIKINO

Muri Belgique: Umuhanzi Janvier Gakunzi ni umwe mu mubahesheje ishema u Rwanda

Editorial 17 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru