• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 18 Nov 2019 POLITIKI

Kizza Besigye yabeshyuje amakuru yakwirakwijwe na leta Uganda ko muri Nzeri yahuriye na Perezida Kagame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko uwo muhuro utigeze ubaho, gusa ko nubwo yagira abayobozi ahura nabo bitageze aha Museveni wahuye n’abakuriye umutwe w’iterabwoba ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kizza Besigye yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The East African, aho yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo politiki mu gihugu cye.

Ku wa 28 Nzeri ikinyamakuru cya Guverinoma ya Uganda The New Vision, cyatangaje inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Besigye na Kagame bahuriye muri USA.”

Inkuru y’uguhura kwa Perezida Kagame na Museveni yashoboraga guhabwa uburemere idakwiye bijyanye n’uburyo Col (Rtd) Dr Kizza Besigye, akunze guhangana na Museveni mu buryo bweruye ariko akoresheje ishyaka rya politiki ryemewe, mu gihe u Rwanda rushinja Museveni gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.

Besigye yabajijwe ku byavuzwe ku guhura kwe na Perezida Kagame, niba koko byarabayeho nibyo baba baraganiriye. Mu gusubiza, yabihakanye yivuye inyuma anashimangira ko nta na gahunda yo guhura ihari.

Ati “Ntabwo nigeze mpura na Perezida Kagame, ndetse nta na gahunda yo guhura nawe. Ubwo mperuka mu Rwanda ni igihe Gen Fred Rwigema yari agiye gushyingurwa mu cyubahiro mu 1995.”

Besigye yavuze ko “mu bigaragara hari intambara hagati ya Uganda n’u Rwanda” gusa ashimangira ko abona nta nyungu u Rwanda rwagira mu kurwana n’iki gihugu cy’igituranyi.

Yakomeje agira ati “ Museveni yemeye ko yahuye ku mpamvu zitandukanye n’abayobozi b’umutwe witwaje intwaro ushaka guhungabanya u Rwanda.”

“Ntabwo ntekereza ko u Rwanda rushaka kurwana na Uganda, kuko kurwana na Uganda bizasubiza inyuma u Rwanda mu ngeri nyinshi. Uyu mubano w’imbeba n’injangwe ukwiriye kubonwa guhera mu myaka y’ishingwa rya FPR ubwo Museveni yayifataga nk’uburyo bwe bwo kwagura ubutegetsi.”

Besigye yavuze ko kuba Uganda ivuga ko yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ari uburyo bwo gushaka kuyobya uburari ku bibazo bihari iki gihugu gikwiye gukemura.

Ati “Nk’uko tujya tubivuga mu rurimi rwa gisirikare, ubu bari gushyira imbere intwaro z’ubwirinzi, mu kuvuga ko Besigye yahuye na Kagame. Ariko niyo nza kuba ndi uhura na Kagame, ntabwo ndi umuntu urwanya leta nkoresheje intwaro. Ndi umuyobozi wemewe. Mfite uburenganzira bwose bwo guhura n’abayobozi bo mu karere kacu, yaba abo mu Rwanda, Kenya cyangwa se ikindi gihugu.”

“Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Museveni yiyita ko ahagazeho, ni ubufatanye hagati y’abaturage bo mu bihugu biwugiye, ntabwo ari ingoma y’ubutegetsi bwawo.”

Aya makuru yo guhura kwa Besigye na Kagame yakwirakwijwe na Uganda, akijya hanze yamaganywe n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, na Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ko inkuru z’uko guhura ari impuha.

Ati “Ibi ni bimwe mu binyoma n’icengezamatwara ribi komisiyo ihuriweho yashyizweho n’amasezerano ya Luanda hagati y’u Rwanda na Uganda yiyemeje guhagarika!”

Uwo wari umwe mu myanzuro y’inama ya mbere yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda hari n’abahuza bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola, yabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku wa 16 Nzeri 2019.

Haganirwaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati ya Uganda n’u Rwanda, i Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama.

Umwanzuro wavugaga ko ibihugu byombi “byemeranyije guhagarika icengezamatwara iryo ari ryo ryose ribangamiye kimwe muri ibi bihugu, ryaba irinyuzwa mu bitangazamakuru byemewe cyangwa imbuga nkoranyambaga.”

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda nayo yavuze ko gukwiza amakuru nk’aya “bigomba guhagarara”, kuko “amasezerano ya Luanda adashobora gushyirwa mu bikorwa hakiri icengezamatwara nk’iri.”

2019-11-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

RUSHYASHYA 11 Apr 2026
Perezida Nyusi mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu

Perezida Nyusi mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu

Ubwanditsi 19 Jul 2018
Kim Jong Un yagiriye uruzinduko mu Bushinwa mu ibanga rikomeye

Kim Jong Un yagiriye uruzinduko mu Bushinwa mu ibanga rikomeye

Ubwanditsi 27 Mar 2018
Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Inzu y’ubwanditsi yanze gutangaza mu Gifaransa igitabo cya Judi Rever gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 23 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE
Mu Rwanda

UMUFARANSA UDASANZWE! INKURU IDASANZWE

Ubwanditsi 12 Jun 2018
CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo
Amakuru

CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

Ubwanditsi 05 Feb 2025
Iryavuzwe riratashye Kayumba yirukanye mu ishyaka Rudasingwa,Gahima,Musonera na Ngarambe
ITOHOZA

Iryavuzwe riratashye Kayumba yirukanye mu ishyaka Rudasingwa,Gahima,Musonera na Ngarambe

Ubwanditsi 01 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru