Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mutarama, mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze,hatangiye amahugurwa y’icyiciro cya 8 agenewe abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye mu bijyanye n’ubuyobozi. Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Felix NAMUHORANYE niwe wafunguye ayo mahuguwa.
Aya mahugurwa yatangijwe, azamara amezi ane akaba arimo abapolisi 26 ndetse na ba ofisiye 4 bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.
Abitabiriye aya mahugurwa bazahabwa ubumenyi buzabafasha kurushaho kuyobora neza abo bashinzwe ndetse no kumenya inshigano z’akazi muri rusange. Bazahabwa kandi n’amasomo ajyanye n’uko akazi gasanzwe gakorwa umunsi ku wundi hagamijwe kukanoza kurushaho.
Afungura ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda,CP Felix Namuhoranye,yagarutse ku kamaro k’aya mahugurwa, agira ati:”Polisi y’u Rwanda iha amahugurwa nk’aya abakozi bayo hagamijwe kubongerera ubumenyi, bikaba bituma Polisi yuzuza neza inshingano zayo. Yasoje asaba abitabiriye ayo mahugurwa kuzayakurikirana neza kandi bagakora cyane kugira ngo bazayungukiremo byinshi bizabafasha mu kazi kabo.
RNP