Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda ntakitabiriye inama idasanzwe y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika igamije gushyiraho isoko rusange muri Afurika.
Taliki ya 13 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko abakuru b’ibihugu bya Afurika basaga 26 bamaze kwemeza ko bazitabira Inama Idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), yiga ku ishyirwaho ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’. U Rwanda ruheruka kwakira abakuru b’ibihugu benshi mu 2016, ubwo abarenga 30, ba Visi perezida, ba Minisitiri w’Intebe n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bitabiriye Inama ya 27 ya AU yabaye kuwa 17 na 18 Nyakanga 2016.
Amakuru twabonye aravuga ko Museveni yamaze guhamagaza itsinda ry’abashinzwe umutekano we (advance party) ryari ryaramaze kugera mu Rwanda mu myiteguro y’uruzinduko rwe mu Rwanda aho byari biteganijwe ko nawe yitabira iyo nama ikomeye ku rwego rwa Afurika.
Umubano w’ibihugu byombi, intandaro yo gusubika uruzindiko
Leta ya Uganda irangajwe imbere n’inzego z’ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), zakomeje gushinjwa gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko abanyarwanda b’inzirakarengane bakorera ingendo mu gihugu cya Uganda; aho bibonwa nka kimwe mu bibangamiye urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi ku mipaka.
Taliki 13 Werurwe, mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ibibazo bimaze iminsi hagati y’umubano w’u Rwanda na Uganda byatewe n’iki gihugu gituranyi ariko ubu hari gukorwa ibishoboka ngo bikemurwe mu nyungu z’abaturage.
Yagize ati “Ibyo bibazo byaturutse ku gihugu cya Uganda aho Abanyarwanda benshi bahagiriye akaga, bamwe barafungwa, abandi bakorerwa ibikorwa bitari byiza. Bamwe barafunguwe abandi baracyafunze. Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye byinshi, dusangiye n’amaraso, Abagande benshi dufitanye isano.
Abasesenguzi mu bya politiki baravuga ko Museveni yakozwe mu nkokora yongera kugaragarizwa ibikorerwa mu gihugu ayobora cyane cyane mu gihe nkiki u Rwanda rwakiriye inama ikomeye, impamvu nyamukuru ishobora kuba yamuteye gusubika uruzinduko mu Rwanda. Bongeraho kandi byari ihurizo kuri Museveni kuza mu Rwanda akahahurira n’abandi bayobozi b’ibihugu bya Afurika bazi neza ukuri ku bibazo u Rwanda rufitanye na Uganda.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu izabera muri Kigali Convention Centre ku wa 21 Werurwe igamije kwemeza no gushyira umukono ku masezerano yemeza isoko ryagutse ry’umugabane wa Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu bya Afurika bitabasha guhahirana uko bibyifuza.
Iyi gahunda ya AU ikuriwe na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou ndetse icyo gihugu nicyo cyagombaga kwakira iyi nama ariko muri Mutarama 2018 abakuru b’ibihugu bya Afurika basabye Perezida Kagame uyoboye AU ko iyi nama yabera i Kigali.