• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni yasubitse urugendo rwe mu Rwanda aho yari ategerejwe mu nama yo gushyiraho isoko rusange muri Afurika

Museveni yasubitse urugendo rwe mu Rwanda aho yari ategerejwe mu nama yo gushyiraho isoko rusange muri Afurika

Editorial 19 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda ntakitabiriye inama idasanzwe y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika igamije gushyiraho isoko rusange muri Afurika.

Taliki ya 13 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko abakuru b’ibihugu bya Afurika basaga 26 bamaze kwemeza ko bazitabira Inama Idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), yiga ku ishyirwaho ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’. U Rwanda ruheruka kwakira abakuru b’ibihugu benshi mu 2016, ubwo abarenga 30, ba Visi perezida, ba Minisitiri w’Intebe n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bitabiriye Inama ya 27 ya AU yabaye kuwa 17 na 18 Nyakanga 2016.

Amakuru twabonye aravuga ko Museveni yamaze guhamagaza itsinda ry’abashinzwe umutekano we (advance party) ryari ryaramaze kugera mu Rwanda mu myiteguro y’uruzinduko rwe mu Rwanda aho byari biteganijwe ko nawe yitabira iyo nama ikomeye ku rwego rwa Afurika.

Umubano w’ibihugu byombi, intandaro yo gusubika uruzindiko

Leta ya Uganda irangajwe imbere n’inzego z’ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI), zakomeje gushinjwa gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko abanyarwanda b’inzirakarengane bakorera ingendo mu gihugu cya Uganda; aho bibonwa nka kimwe mu bibangamiye urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi ku mipaka.

Taliki 13 Werurwe, mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ibibazo bimaze iminsi hagati y’umubano w’u Rwanda na Uganda byatewe n’iki gihugu gituranyi ariko ubu hari gukorwa ibishoboka ngo bikemurwe mu nyungu z’abaturage.

Yagize ati “Ibyo bibazo byaturutse ku gihugu cya Uganda aho Abanyarwanda benshi bahagiriye akaga, bamwe barafungwa, abandi bakorerwa ibikorwa bitari byiza. Bamwe barafunguwe abandi baracyafunze. Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye byinshi, dusangiye n’amaraso, Abagande benshi dufitanye isano.

Abasesenguzi mu bya politiki baravuga ko Museveni yakozwe mu nkokora yongera kugaragarizwa ibikorerwa mu gihugu ayobora cyane cyane mu gihe nkiki u Rwanda rwakiriye inama ikomeye, impamvu nyamukuru ishobora kuba yamuteye gusubika uruzinduko mu Rwanda. Bongeraho kandi byari ihurizo kuri Museveni kuza mu Rwanda akahahurira n’abandi bayobozi b’ibihugu bya Afurika bazi neza ukuri ku bibazo u Rwanda rufitanye na Uganda.

Inama yabimburiye izindi niya ba Ambasaderi b’ibihugu bya Afurika muri AU

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu izabera muri Kigali Convention Centre ku wa 21 Werurwe igamije kwemeza no gushyira umukono ku masezerano yemeza isoko ryagutse ry’umugabane wa Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu bya Afurika bitabasha guhahirana uko bibyifuza.

Iyi gahunda ya AU ikuriwe na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou ndetse icyo gihugu nicyo cyagombaga kwakira iyi nama ariko muri Mutarama 2018 abakuru b’ibihugu bya Afurika basabye Perezida Kagame uyoboye AU ko iyi nama yabera i Kigali.

2018-03-19
Editorial

IZINDI NKURU

Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi

Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi

Editorial 12 Nov 2018
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Editorial 05 Nov 2024
RNC, nka AlQaida kwi kwegera urupfu batekereza ko barimo guharanira ubutabera

RNC, nka AlQaida kwi kwegera urupfu batekereza ko barimo guharanira ubutabera

Editorial 07 Aug 2019
Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Interahamwe n’abambari bazo bararira ayo kwarika, kubera uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa

Editorial 17 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Kaboneka yakomoje ku mpinduramatwara mu kurwanya ubukene mu itangazamakuru
POLITIKI

Minisitiri Kaboneka yakomoje ku mpinduramatwara mu kurwanya ubukene mu itangazamakuru

Editorial 21 May 2018
Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda
Mu Rwanda

Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda

Editorial 13 May 2019
Ese gusenyera MINEAC muri MINICOM bifite ishingiro?
Mu Mahanga

Ese gusenyera MINEAC muri MINICOM bifite ishingiro?

Editorial 06 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru