• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Museveni yatsinze amatora Mbabazi atsindwa cyane

Museveni yatsinze amatora Mbabazi atsindwa cyane

Editorial 25 Feb 2016 POLITIKI

Ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu nay’abadepite muri Uganda byamenyekanye uyu munsi aho Perezida usanzweho yatsinze n’amajwi 60.75 %.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni watsinze n’ayo majwi asaga 60 % yakurikiwe na Kizza Besigye wabonye amajwi angana na 35.37 % n’ undi mukandida wabonaga afite imbaraga muri kampanye, Amama Mbabazi, atsindwa cyane kuko yabonye amajwi angana 1.43 % gusa !

Abiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu bari umunani, harimo umugore umwe. Uretse Museveni, Besigye na Mbabazi ntawundi muri abo bakandida bandi wabonye amajwi agera kuri 1%.

Muri rusange amatora yagenze neza uretse gusa yuko mu kwiyamamaza hari aho polisi yahanganaga n’abayoboke b’ishyaka FDC ndetse n’umuyobozi waryo, Kizza Besigye agatabwa muri yombi nk’uko n’ubu amajwi yatangajwe afungiwe iwe murugo.

Ibi ariko ntabwo byagize icyo bibangamiraho amatora nk’uko byemezwa na benshi mu ndorerezi z’amatora zibarirwa ku 5000.

Ku myanya y’abadepite amashyaka yose yagiye agabagabana aho abaminisitiri ba NRM bagera kuri 20 batakaje imyanya yabo y’ubudepite. Muri Uganda ntabwo ushobora kuba minisitiri utari umudepite.

-77.png

Perezida Yoweli Museveni na Amama Mbabazi

-2196.jpg

Museveni ari ku butegetsi kuva mu 1986, nyuma y’iyi manda atorewe y’imyaka itanu azaba abumazeho imyaka 35, akaba azaba agiye mu mubare w’abakuru b’ibihugu bamaze igihe kirekire ku butegetsi.

-2195.jpg

Kizza Besigye amajwi yatangajwe afungiwe iwe murugo.

Muri 2006 muri icyo gihugu cya Uganda bakuyeho ibya manda ntarengwa umukuru w’igihugu agomba kumara ku butegetsi ariko hari ingingo ivuga yuko Perezida wa Uganda adashobora kuba arengeje imyaka 75 y’amavuko kandi Museveni yarangije gutangaza yuko azubahiriza iyo ngingo ntazongere kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Amama Mbabazi yigeze kuba umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka rya Museveni riri ku butefetsi, NRM, aza no kuba Minisitiri w’intebe muri leta ya Museveni. Besigye we yari Umuganga wa Museveni NRM ikiri mu ishyamba.

Kayumba Casmiry

2016-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda

Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda

Editorial 30 Oct 2023
Amateka yabereye i Kigali: Ibihugu 44 byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika

Amateka yabereye i Kigali: Ibihugu 44 byemeje ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika

Editorial 24 Mar 2018
Ubushake Bwa Politiki ya RPF –INKOTANYI Ku Isonga Mu Gutuma Umugore ahumeka “Ikoranabuhanga”

Ubushake Bwa Politiki ya RPF –INKOTANYI Ku Isonga Mu Gutuma Umugore ahumeka “Ikoranabuhanga”

Editorial 30 Nov 2017
Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Editorial 13 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1
Amakuru

Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Editorial 20 Jul 2024
Rayon Sports yatsinze AS Kigali, isanga APR FC ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Agaciro
IMIKINO

Rayon Sports yatsinze AS Kigali, isanga APR FC ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Agaciro

Editorial 29 Sep 2018
Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.
POLITIKI

Amerika yatangaje ko ititeguye gufatira Urwanda ibihano nyuma ya 2017.

Editorial 01 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru