• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020

Natnael Tesfatsion yegukanye Tour du Rwanda 2020

Editorial 01 Mar 2020 IMIKINO

Natnael Tesfatsion ukomoka muri Erythrée yegukanye Tour du Rwanda 2020, Mugisha Moïse (Skol Adrien Cycling Academy) asoza ku mwanya wa kabiri.

Iri rushanwa rizenguruka igihugu ryasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2020, aho abakinnyi basiganwe ku ntera y’ibilometero 89.3.

Tour du Rwanda iri ku rwego rwa 2.1 guhera mu mwaka ushize mu gihe hagati ya 2009 na 2018 yari kuri 2.2.

Aka gace ka nyuma kahagurukiye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground) saa 10:30, abasiganwa berekeze i Rebero, aho banyuze Norvège no kwa Mutwe.

Natnael Tesfatsion yambaye umwambaro w’umuhondo ubwo yegukanaga agace karekare ka Tour du Rwanda 2020 ka Rusizi-Rubavu aho yakoresheje amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda 46, ahita anafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange. Yabaye uwa kabiri wegukanye Tour du Rwanda nyuma yo kuzamurwa ku rwego rwa 2.1

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

Natnael Tesfatsion usanzwe ukinira Dimension Data ariko akaba yaritabiriye Tour du Rwanda ari mu Ikipe y’Igihugu ya Erythrée, yavuze ko anezerewe cyane.

Yagize ati “Mwakoze cyane, abakinnyi bagenzi banjye ndabashimira. Abanyarwanda na bo ndabashimira. Murakoze.’

Tesfatsion wegukanye Tour du Rwanda 2020 ni muntu ki ?

Tesfatsion w’imyaka 20, yabonye izuba ku wa 23 Gicurasi 1999. Uyu musore akinira NTT Continental Cycling Team.

Mu mwaka wa 2018 yakinaga mu ikipe y’abatarabigize umwuga ya EriTel, ayivamo ajya muri Dimension Data for Qhubeka mu 2019.

Umwaka wa 2020 yawutangiye neza kuko yabaye uwa kabiri muri La Tropicale Amissa Bongo, isiganwa ry’amagare ribera muri Gabon, yasoje irushanwa ariwe mukinnyi mwiza mu bakiri bato ndetse yanegukanye agace karyo ka kabiri.

Abakinnyi ba mbere mu gace ka munani

  1. José Manuel Diaz (Nippo Delko), 2h33’24’’
  2. Mugisha Moïse (SACA), 2h33’24’’+ 3”
  3. Main Kent (Pro Touch), 2h33’24’’ + 7”
  4. Ravanelli Simone (Androni), 2h33’24’’+11”
  • 9 Tesfazion Natnael (Erythrée), 2h33’24’’+ 39”
  • 11 Restrepo Jhonatan (Androni), 2h33’24’’+ 43”

2020-03-01
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Editorial 09 Mar 2025
Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Editorial 25 May 2022
Kiyovu yazanye umunya-Afurika y’Epfo, Rutahizamu w’umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United

Kiyovu yazanye umunya-Afurika y’Epfo, Rutahizamu w’umunya-Nigeria Nanbur Gabriel na Eloundou Ngono uvuye muri Cameroon basinyiye Gasogi United

Editorial 04 Aug 2022
Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu

Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu

Editorial 30 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia
IMIKINO

Savio afashije Amavubi yabonye umutuku kunganya na Namibia

Editorial 07 Jan 2018
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange ya Car Free Day (Amafoto)
IMIKINO

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange ya Car Free Day (Amafoto)

Editorial 16 Dec 2018
Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose
POLITIKI

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Editorial 10 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru