BARACK OBAMA NA VLADIMIR PUTIN BAKORANYE IBIGANIRO BY’IMINOTA 4 GUSA I LIMA.
Umutekano w’isi uragenda uba muke cyane haba hagati y’ibihugu. Iterabwoba ryo ryafashe indi ntera kuburyo bugaragarira buri wese. Usanga amakuru y’ibintu birimo kubera ku isi ari menshi,kuburyo ibitangazamakuru akenshi bitanga amakuru bitewe n’inyungu zababikoresha kandi bitewe n’ubutumwa bishaka gutanga kubabikurikirana.
Uwabihakana yarebera ku makuru yagiye atangazwa mu gihe cy’amatora yo muri Amerika yabaye mu gihe gishize cg agakurikirana amakuru atangazwa ku ntambara yo muri Syria, muri Yemen abantu barapfa umusubizo kubera inyungu nke z’ibihugu byibihangage ho hasa nkaho ntakihabera n’ibindi byinsi.
Nkuko tumaze iminsi tubagezaho inkuru z’ibibazo biri hagati y’ibihugu bigize umuryango wa NATO n’igihugu cy’Uburusiya, twabasezeranije ko tuzajya tubagezaho amakuru y’ukuntu iki kibazo cy’ubushyamirane kigenda gifata indi ntera.
Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016, nibwo umuryango wa NATO uhuje ibihugu 28 watangije imyitozo y’abasirikare kabuhariwe bagera 4.000. Iyi myitozo ikaba ibera hafi y’umupaka wa Lithuania n’Uburusiya ku izina rya IRON SWORD 2016.
Abasilikare ba NATO mu myitozo
Ikigamijwe rero ngo ni ukureba ubushobozi n’ubuhanga izi ngabo zifite hagize igitero kiva kumupaka w’Uburusiya n’ukuntu bagikoma imbere. Ibi rero ntabwo byashimishije na gato Uburusiya niyo mpamvu hari abanyamakuru begereye perezida Vladimir Putin aho yari mu nama y’ibikomoka kuri peteroli muri Peru agira icyo avuga kuri icyo gikorwa. Ubusanzwe bizwi ko Putin avuga ikintu gifite icyo gisobanuye, kandi hari n’amagambo adahobora gupfa gutangazwa n’umuyobozi w’igihugu cy’iihagage nkakiriya, bigaragara ko ishyamba atari ryeru hagati y’impande zombi.
BARACK OBAMA na VLADIMIR PUTIN
Umunyamakuru wa Television Russia Today yatangiye ikiganiro asobanurira Putini impungenge abaturage b’Uburusiya batewe nuko NATO ikomeje kugota Uburusiya, ingabo zayo n’ibikoresho bikomeye ubu birabarazwa hafi ahantu bahuriye n’icyo gihugu bigaragara ko hari gahunda bafite k’Uburusiya. Yagize ati: NATO iratuzengurutsa ingabo zayo nka kanseri izenguruka mu mubiri w’umuntu. Iyo urebye n’ibihugu biri kuruhande rwacu byahoze bigize Leta Zuze Ubumwe z’Abasoviyete nabyo byaragoswe, twabirebera nko kuri Georgia. NATO isa naho ariyo isunika Ukraine ngo yinjire muri uyu muryango ngo noneho babone uko bakomeza kutwegera neza.
Umunyamakuru yakomej agira ati: Perezida uravuga ko uyu muryago wa NATO urimo gucika intege ariko twe siko tubibona. Ushobora kunyita umurwayi w’ubwoba ariko ntiwandenganya kubera ibirimo kubera hafi y’imipaka yacu. None ndakubaza umurongo utukura kuri NATO mwawushyize he? Wiyumva ute iyo ubona biriya bikorwa hafi y’imipaka yacu? Ndagusabye unsubize nka perezida w’Uburusiya ntumpe igisubizo cyava mu byiyumviro byawe, murakoze.!!
Perezida Putin
Perezida Putin yahise asubiza umunyamakuru mu magambo make ati: “Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?” Abari aho bakomye amashyi hanyuma umunyamakuu ati nta bwoba mfite nibarizaga aho umurongo utukura mwawushyize kubikorwa bya NATO harimo n’imyitozo ihoraho hafi y’imipakayacu?
Perezida Putin yafashe ijambo agira ati: Nta bwoba dufite nabuke, kandi nta murusiya wagombye kubugira. Twe tuzagira icyo dukora bitewe nibirimo gukorwa. Ibirimo gukorwa birigaragaza kandi nanjye hari igihe mbyumvira muruti rw’umugongo wanjye, ariko mbisubiyemo ntihagire umurusiya uterwa ubwoba na biriya nta mpamvu, ndabasabye mubaze ibindi bibazo”.
K’umuntu ureba kure uhita ubona ko hari ikintu gikomeye gihishe inyuma ya biriya bisubizo bya perezida Vladimir Putin kuko afite impamvu yabyo. Abashakashatsi banyuranye bagiye berekana uko Uburusiya bushobora kuzatungurana mubijyanye n’igisirikare murI iki gihe giteye ubwoba turimo.
Intwaro iteye ubwoba ya Amerika
Ikigo gikora ubushakashatsi mubijyanye n’umutekano, ishoramari muma banki n’ibindi Goldman Sachs Group Inc, mu bushakashatsi cyakoze muri 2013 cyerekanye ukuntu Uburusiya bugomba kwitonderwa mu bijyanye n’umutekano hagati yabwo n’ibihugu bigize NATO cyane cyane AMERIKA. Bavuze ko Amerika yagize uruhare rukomeye mugusenyuka kwa Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyete (USSR) k’uburyo uko Amerika yari yarabiteguye itigeze itekereza ko itari kuzongera kuzuka. Cyane muri 1990 ubwo USSR yarimaze gusenyuka, inganda zayo zakoraga ibikoresho bya gisirikare ingengo yazo yagabanutseho inshuro 14, ibi byatumye inganda zakoraga ibijyanye n’igisirikare ziva 24.000 zikubita hasi hasigara 1200 gusa. Benshi bahise bavuga ko birangiye ku kintu kijyanye nicyahoze gifitanye isano na USSR cyose.
Mu bihugu byiremye mu cyahoze cyitwa USSR,igihugu cy’Uburusiya nicyo cyasigaranye igice kinini mubijyanye n’igisirikare. Icyo gihe Putin yayoboraga urwego rw’iperereza KGB, ahitamo gutwika ikijyanye n’amabangaya gisirikare bari bafite. Ariko Amerika yo yahise ishakisha abakoraga muri ibyo bigo babahanga, ikabagura ikabajyana iwayo ikabakoresha icyo ishaka. Gusenyuka kwa Leta Zunze Ubumwe bw’Abasoviyete ngo byababaje Putin kuburyo yageraga igihe akajya mucyumba akarira yarngiza agasohoka.
Yahise agira ibyiyumviro by’ukuntu Russia yazongera kuba igihugu cy’igihangage noneho muri 1999 nibwo yanditse inyandiko ivuga ngo “To be strong.” Muri iki gihe abari bigometse k’Uburusiya muri Chechnya bari bafite imbaraga bafashwa n’Amerika ngo niho Putin yakuye imbarga zo kuvugurura igisirikare kigakomera icyo gihe Uburusiya bwari bufite ingabo zigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (1.300.000).
Mu mwaka 2000, abasesenguzi ba Pentagon basohoye inyandiko ivuga ko Uburusiya busigaranye igisirikare kiri kurugero rwa 6% ugereranije nuko USSR yari imeze, bavuga ko muri 2005 Uburusiya azaba ari igihugu kitakigira ingabo zikirengera.
Muri 2002 Uburusiya bwongeye gukomwa mu nkokora butakaza umutaka wabukingiraga ibisasu byashoboraga guturuka hanze yabwo, wari munyanja ya Pacific. Ibi byatewe nuko nta mafaranga bari bafite yo kuwitaho no kwita kumato yo mu mazi yabaga ahitwa Vilyuchinsk na Kamchatka. Uburusiya bwari busigaje bubeshejweho n’amafaranga yavaga muri peteroli yacukurwaga n’ibigo bibiri Surgutneftegaz na TNK.
RUSSIA NUCLEAR SUBMARINE
Mu ibanga rikomeye Vladimir Putin yatangiye gukora amavugururwa mu gisirikare no mu bukungu. Yahise agabanyamo ingabo ibice bine, habaho icy’uburasirazuba, iburengerazuba, amajyeofo n’amajyaruguru. Yahise agabanya umubare wa commendements ndetse naza brigades unites. Yahise yubaka ibigo 7 bikora indege bikomeye kandi bifite abahanga bakorera mubwihisho buri munsi y’ubutaka, yubaka n’ibibuga bya gisirikare 28 ngo hatazagira ahantu bahurira n’abasivili.
Mu 2007 Putin yategetse ko indege zicunga umutekano zigomba gutangira kugenzura ikirere cyabo mu buryo buhoraho bitangaza benshi. Naho 1/12/2011 nibwo Uburusiya bwatangaje ko bwakoze umutaka wo murwego rwo hejuru mu gukingira ikirere. Hagati ya 2006 na 2010 kubera ingengo y’imari ya gisirikare yavuye kuri miliyari 236 igera kuri 490 za rubles ifaranga rikoreshwa mu burusiya habayeho impinduka zikomeye.
RUSSIAN SUKHOI T-50 PAK FA STEALTH FIGHTER
Ubu igisirikare cy’Uburusiya cyateye ubwoba ibindi bihugu kuva aho kigereye kundege ziri muri 5th generation nka Jet T-50, za Helcopter KA-52 Alligator, cg amato agendera munsi y’amazi udashobora gupfa kubona naza Radar kandi agenda bucece (Submarine)aha twavuga nka “YASEN.”
Mu mwaka wa 2010 nibwo igihugu cy’Uburusiya cyazamutseho imyanya 40 mu bihugu bifite imbaraga mubya gisirikare ku isi. Kuva ubwo ibihugu byinshi bya NATO bitangira guhangayika no kwibaza cyane k’Uburusiya kuko ibintu byabo byose byakorwaga mu ibanga rikomeye. Ubu impamvu barimo bagaraza imbagara zabo ni ukwereka ibindi bihugu ko bageze igihe nabo cyo kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga (we are back).
Kugira ngo Putin agere kugisirikare kitajegajega kandi kitisukirwa yateganije miliyari 540 z’amadorali bateganya mu gukora ibirwanisho bifite ikoranabuhanga rishashya ridakoreshwa n’abandi ku isi. Bafite gahunda yo gukora amato agendera munsi y’amazi agezweho 28, amato y’intambara 50, indege zifite ikoranabuhanga idafitwe n’ikindi gihugu ku isi 600, Helicopters zirenga 600, ibimodoka by’intambara (tanks) 2300, Imitaka igenzura ibisasu bishobora kugwa kubutaga bwabo (S-500) 28, ibimodoka birasa ibisasu bya rutura ahantu hose ku isi (Iskanders) 10. Ikindi ngo bakoze ibimodoka birasa amasasu aturutse ahantu ahariho hose ku isi kigasandariza ibyo bisasu mu kirere biri mu birometero 11.000km.
Kubera ikoranabuhanga barimo gukora ngo intwaro za nuclear ntabwo zikibateye ubwoba kuko hari izindi barimo gukora zitagira aho zihuriye na nuclear. Ubu harimo gukorwa intwaro zikorana n’ibisa n’imirasire cg urumuri (laser, wavelength..).
Ikindi Uburusiya burateganya kuba bumaze kuzamura umubare w’ ibyogajuru bya gisirikare bikagera 100 mu mwaka wa 2020, ngo kuburyo intambara yejo hazaza kumuntu ushaka kubarwanya bizaba bitamworoheye. Aha twavuga ko n’abandi baticaye nabo barimo gukora ibindi bigaragara ko iri rushanwa mu ntwaro rishobora kurangirira habi.
K’uruhane rw’umuryango NATO uvuga ko ukomeje gufata ingamba zo kurinda abanyamuryango bawo cyane mu gace k’Uburaya bw’iburasirazuba bitegura ibitero by’Uburusiya ku bihugu bihanye imbibi nabwo. Ariko MOSCOW irahakana ibyo byose ikavuga ko umuryango wa NATO ubivuga ari urwitwazo kugira ngo isobanure impamvu ikomeje kongera ingengo y’imari mu byagisirikare kandi ibone uko isobanura impamvu yo gukomeza kurundanya abasirikare n’ibikoresho bikomeye hafi y’imipaka y’Uburusiya.
General Waldemar Rupsys uyobora ingabo zo kubutaka za Lithuania yavuzeko imyitozo batangiye tariki 20 Ugushyingo ikazageza 2 Ukuboza 2016, ngo ikozwe mu buryo butunguranye bitewe n’amakuru bafite. Yavuze ko umutekano wabo ushobora guhungabanywa n’Ubrusiya kubihugu bimwe na bimwe biteganye nabwo. Yagize ati:Tugomba gutegura abayobozi b’ingabo n’ingabo hakiri kare kugira ngo hagize ikiba bazakome imbere umwanzi mu buryo nyabwo.
Kuri iki cyumweru na none Reuters ivuga ko ubwo Obama na Putin bari mu nama i Lima muri Peru mu nama ya APEC ngo mu mwuka utari mwiza bashatse uko bagirana ibiganiro hanyuma mu cyumba bahuriyemo bavuganye iminota 4 gusa kukibazo cya Syria na Ukraine. Ngo Obama ushobora kuba aribwo bwanyuma ahuye na Putin, yamusabye kureba uko bakwigira hamwe binyuze kuri Ministeri z’ububanyi n’amahanga uko bagabanya agahinda n’umubabaro kubaturage ba Syria. Ikindi Obama yatangarije abanyamakuru kumubonano wabo ngo ikibazo cya Ukraine kigomba gukemuka mbere yuko Obama arangiza manda ye izangira mu kwambere tariki 20 yabivuze muri aya magambo: “I talked to him about Ukraine and the need for us to get things done,”
Ibihugu nka Finland, Sweden na Norway byo byatangaje mu cyumweru gishize ko bihangayitse cyane kuko Uburusiya bukomeje gukora ibikorwa by’ubushotoranyi cyane ku ndege z’intambara mu kirere cyabo ngo none NATO igomba kureba icyo yakora mu buryo bwihuse.
US ANTI-TANK
Nubwo Perezida mushya watowe muri Amerika Donald Tump ashobora kuba afite ubushake bwo gukemura iki kibazo akumvikana na Putin,biragaragara ko bitazamworohera kubera ko adafata ibyemezo wenyine mu gihe agomba gukorera hamwe n’ibindi bihugu bidakozwa kumvikana na Vladimir Putin.
Biracyaza……
Hakizimana Themistocle