Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ku ya 14 Ugushyingo 2017, azize urupfu rutunguranye.
Amakuru y’urupfu rwe yatangiye kumenyekana ahagana saa munani z’ijoro, kugeza ubu icyatumye apfa ntikiramenyekana, dore ko bivugwa ko ejo yakoresheje imyitozo bisanzwe mu ikipe ya Rayon Sports.
Bivugwa ko ku munsi w’ejo yakoresheje imyitozo abakinnyi bagakina amakipe abiri nawe akayakinamo. Imyitozo irangiye ngo yagiye mu rugo iwe i Nyamirambo, bigeze mu ma saa yine z’ijoro agira ikibazo ajya kugura imiti muri Pharmacie nyuma yaho atangira no kuruka bamujyanye mu bitaro bya CHUK ari naho yaje kugwa.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, mu kiganiro gito na IGIHE, dukesha iyi nkuru yagize ati “nibyo. Ibindi ndabamenyesha mukanya.”
Ndikumana Hamad yakiniye Rayon Sports n’ikipe y’igihugu kuva mu 1998 ndetse ajyana n’Amavubi mu gikombe cy’Afurika cyabereye mu Tunisia mu 2004.
Ndikumana yakiniye Amavubi imikino 51 anayabera kapiteni igihe kinini. Yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda harimo ayo muri Chypre no mu Bubiligi.
Tariki 11 Nyakanga 2009 yaje gukora ubukwe bwasize amateka muri Afurika y’Uburasirazuba ubwo yashyingiranwaga na Irene Uwoya uzwi nka Oprah muri sinema ya Tanzania.
Icyo gihe ubukwe bwabo bwasize inkuru imusozi kubera uburyo bwari buhenze. Aba bombi baje kubyarana umwana umwe w’umuhungu nubwo nyuma batandukanye burundu.