• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yitabye Imana
Katawuti hagati

Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yitabye Imana

Editorial 15 Nov 2017 Mu Rwanda

Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ku ya 14 Ugushyingo 2017, azize urupfu rutunguranye.

Amakuru y’urupfu rwe yatangiye kumenyekana ahagana saa munani z’ijoro, kugeza ubu icyatumye apfa ntikiramenyekana, dore ko bivugwa ko ejo yakoresheje imyitozo bisanzwe mu ikipe ya Rayon Sports.

Bivugwa ko ku munsi w’ejo yakoresheje imyitozo abakinnyi bagakina amakipe abiri nawe akayakinamo. Imyitozo irangiye ngo yagiye mu rugo iwe i Nyamirambo, bigeze mu ma saa yine z’ijoro agira ikibazo ajya kugura imiti muri Pharmacie nyuma yaho atangira no kuruka bamujyanye mu bitaro bya CHUK ari naho yaje kugwa.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, mu kiganiro gito na IGIHE, dukesha iyi nkuru  yagize ati “nibyo. Ibindi ndabamenyesha mukanya.”

Ndikumana Hamad yakiniye Rayon Sports n’ikipe y’igihugu kuva mu 1998 ndetse ajyana n’Amavubi mu gikombe cy’Afurika cyabereye mu Tunisia mu 2004.

Ndikumana yakiniye Amavubi imikino 51 anayabera kapiteni igihe kinini. Yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda harimo ayo muri Chypre no mu Bubiligi.

Tariki 11 Nyakanga 2009 yaje gukora ubukwe bwasize amateka muri Afurika y’Uburasirazuba ubwo yashyingiranwaga na Irene Uwoya uzwi nka Oprah muri sinema ya Tanzania.

Icyo gihe ubukwe bwabo bwasize inkuru imusozi kubera uburyo bwari buhenze. Aba bombi baje kubyarana umwana umwe w’umuhungu nubwo nyuma batandukanye burundu.

 

2017-11-15
Editorial

IZINDI NKURU

Mutzig Beer Fest: Meddy yanejeje abafana be mu ijwi rinogeye amatwi no mu mbyino zidasanzwe

Mutzig Beer Fest: Meddy yanejeje abafana be mu ijwi rinogeye amatwi no mu mbyino zidasanzwe

Editorial 03 Sep 2017
Ikinamico kwa bene Rwigara:  ‘ Amagambo  ashize ivuga ‘

Ikinamico kwa bene Rwigara: ‘ Amagambo ashize ivuga ‘

Editorial 11 Sep 2017
Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi

Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi

Editorial 09 Feb 2018
Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona

Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona

Editorial 09 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri
Mu Mahanga

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Editorial 29 Nov 2016
Leta y’u Burundi ni  ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda
ITOHOZA

Leta y’u Burundi ni ” indashima ” kuki ikomeje gushotora u Rwanda

Editorial 05 Apr 2018
Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu
INKURU NYAMUKURU

Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Editorial 11 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru