Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri atorewe kuyobora Afurika y’Epfo mu gihe cy’inzibacyuho, Cyril Ramaphosa, yashyizeho guverinoma izamufasha muri izi nshingano nshya aho mubayigaragayemo harimo Nhlanhla Nene, wari warirukanywe na Jacob Zuma bigahungabanya ubukungu.
Tariki ya 15 Gashyantare 2018 nibwo Ramaphosa yatorewe kuba perezida asimbuye Jacob Zuma wari weguye nyuma yo kostwa igitutu n’ishyaka rye rya ANC. Yaburaga amezi 18 ngo manda ye ya nyuma irangire.
Ubwo ku wa Mbere yashyiragaho guverinoma nshya irimo bamwe mu birukanywe na Zuma mu gihe itagaragayemo abandi bari inkoramutima ze cyane, Ramaphosa yasezeranyije impinduka, yongera gushimangira umugambi we wo guhashya ruswa.
Mu bashyizwe mu myanya harimo David Mabuzza usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ishyaka rya ANC wagizwe Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, mu gihe Nkosazana Dlamini Zuma, wahoze ari umugore wa Jacob Zuma ndetse akaba ariwe yifuzaga ko yamusimbura yagizwe Minisitiri muri Perezidansi.
Uyu mugore yigeze kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yari ahanganye na Ramaphosa mu matora ya Perezida w’ishyaka rya ANC riri ku butegetsi.
Nk’uko BBC yabyanditse, mu bagarutsweho cyane muri iyi guverinoma nshya harimo Nhlanhla Nene wongeye kugirwa Minisitiri w’Imari, nyuma y’uko mu 2015 yirukanywe kuri uyu mwanya ntibivugweho rumwe, ndetse ifaranga ry’iki gihugu rigatakaza agaciro ku kigero kitari cyarigeze kibaho mu mateka ya Afurika y’Epfo.
Guverinoma nshya ya Ramaphosa w’imyaka 65 wari usanzwe ari umucuruzi ukomeye, yitezweho kumufasha kurandura ruswa, kuzamura ubukungu no guhanga imirimo nk’uko yabyiyemeje.