• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Nene wari warirukanywe na Zuma yasubijwe muri guverinoma, Nkosazana nawe ahabwa umwanya

Nene wari warirukanywe na Zuma yasubijwe muri guverinoma, Nkosazana nawe ahabwa umwanya

Editorial 27 Feb 2018 POLITIKI

Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri atorewe kuyobora Afurika y’Epfo mu gihe cy’inzibacyuho, Cyril Ramaphosa, yashyizeho guverinoma izamufasha muri izi nshingano nshya aho mubayigaragayemo harimo Nhlanhla Nene, wari warirukanywe na Jacob Zuma bigahungabanya ubukungu.

Tariki ya 15 Gashyantare 2018 nibwo Ramaphosa yatorewe kuba perezida asimbuye Jacob Zuma wari weguye nyuma yo kostwa igitutu n’ishyaka rye rya ANC. Yaburaga amezi 18 ngo manda ye ya nyuma irangire.

Ubwo ku wa Mbere yashyiragaho guverinoma nshya irimo bamwe mu birukanywe na Zuma mu gihe itagaragayemo abandi bari inkoramutima ze cyane, Ramaphosa yasezeranyije impinduka, yongera gushimangira umugambi we wo guhashya ruswa.

Mu bashyizwe mu myanya harimo David Mabuzza usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ishyaka rya ANC wagizwe Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, mu gihe Nkosazana Dlamini Zuma, wahoze ari umugore wa Jacob Zuma ndetse akaba ariwe yifuzaga ko yamusimbura yagizwe Minisitiri muri Perezidansi.

Uyu mugore yigeze kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yari ahanganye na Ramaphosa mu matora ya Perezida w’ishyaka rya ANC riri ku butegetsi.

Nk’uko BBC yabyanditse, mu bagarutsweho cyane muri iyi guverinoma nshya harimo Nhlanhla Nene wongeye kugirwa Minisitiri w’Imari, nyuma y’uko mu 2015 yirukanywe kuri uyu mwanya ntibivugweho rumwe, ndetse ifaranga ry’iki gihugu rigatakaza agaciro ku kigero kitari cyarigeze kibaho mu mateka ya Afurika y’Epfo.

Guverinoma nshya ya Ramaphosa w’imyaka 65 wari usanzwe ari umucuruzi ukomeye, yitezweho kumufasha kurandura ruswa, kuzamura ubukungu no guhanga imirimo nk’uko yabyiyemeje.

 

Dr Nkosazana Dlamini Zuma wahoze ayobora Komisiyo ya AU yagizwe Minisitiri muri Perezidansi

 

Nene yirukanywe na Zuma ubukungu burahungabana

 

2018-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Editorial 23 Apr 2025
Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Editorial 09 Nov 2024
Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe

Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe

Editorial 30 Oct 2017
RDC: Félix Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatanze kandidatire mu matora ya Perezida

RDC: Félix Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatanze kandidatire mu matora ya Perezida

Editorial 08 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”
INKURU NYAMUKURU

Igitekerezo cya Kayumba ku mpagarara mu Karere, no kugaragaza uko abibona “Ntigihwitse nabusa”

Editorial 23 Jul 2019
‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali
INKURU NYAMUKURU

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

Editorial 25 Apr 2018
Anita Pendo  arahakana  ko yabyaye Umwana akamusiga mu cyaro
SHOWBIZ

Anita Pendo arahakana ko yabyaye Umwana akamusiga mu cyaro

Editorial 27 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru