Mu iburanisha ryamaze iminota iri munsi ya 30 guhera saa tanu n’igice, kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nzeli 2018, Kizito Mihigo hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi bari baje kumva Urukiko rw’ikirenga ku busabe bwabo banditse basaba ko ubujurire batanze buhagarara.
Uru rukiko ntirwabatengushye, bombi bazakomeza ibihano bitandukanye bahawe.
Umuhanzi Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi Jean Paul bari barajuririye urw’Ikirenga ku byemezo by’Urukiko rukuru byo kubafunga, imyaka 10 Kizito na 25 Dukuzumuremyi, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Tariki 26 z’uko kwezi kwa gatandatu aba bombi bandikiye Urukiko rw’ikirenga bamenyesha ko bahagaritse ubujurire bwabo, uyu munsi bari baje kumva umwanzuro.
Umucamanza yatangiye abaza Kizito niba ibaruwa yanditse kuwa 26/6/2018 asaba ko ikirego yari yaratanze cy’ubujurire cyahagarara, niba agikomeje uwo mugambi.
Kizito yasubije ko uwo mugambi uwukomeje, babaza umwunganizi we Me Antoinette Mukamusoni nawe avuga ko atabangamira ikifuzo cy’umukiriya we.
Bajya kuri Dukuzumuremyi nawe wanditse icyo gihe, asubiza ko akomeje uwo mugambi, umwunganizi we Me Ntabwoba Brandine nawe asubiza ko atabangamira ikifuzo cy’umukiriya we kuko abyemererwa n’amategeko.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe urubanza rutarapfundikirwa batabangamira ikifuzo cy’aba bombi.
Umucamanza yahise avuga ko ashingiye ku ngingo ya 186 igika cya kane mu mategeko arebana n’imanza z’inshinjabyaha yemeje ko ibirego Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi Jean Paul bari baratanze mu rw’ikirenga bajurira bihagaze.
Umucamanza ntiyigeze asobanura impamvu aba bombi banditse basaba guhagarika ubujurire bwabo, ntanubwo amabaruwa banditse yasomewe mu rukiko, gusa umucamanza yemeje ko bayabonye.
Aba bombi bafashwe kuva mu 2014, ubu bagiye gukomeza gukora ibihano bahawe n’ubutabera muri Gashyantare 2015.
Umuhanzi Kizito uzwi cyane mu ndirimbo z’Imana, izivuga urukundo, ubumwe n’ubwiyunge n’iza politiki yahamwe n’ibyaha bine(4);
– Kurema umutwe w’abagizi ba nabi,
– Ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu,
– Ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu
– Gucura umugambi w’ubwicanyi.
Ibi byaha babifatanyije na Ntamuhanga Casier watorotse gereza kuri ubu bivugwa ko yaba ari mu gihugu cy’Afrika y’Epfo.
Ibimenyetso bikomeye bishinjwa Kizito Mihigo mu kugambanira Perezida Kagame
Benshi mu bari bamuzi ntibarumva uburyo umuhanzi w’ikirangirire mu Rwanda, Kizito Mihigo, yaba yarishoye mu bikorwa by’iterabwoba bikomeye, aho ubu akurikiranweho kwinjira mu mugambi mubisha wo kugambanira Perezida Paul kagame.
Nyamara hari ibimenyetso simusiga byashyizwe hanze bigaragaza uburyo uyu muhanzi wari wirigaruriye imitima ya benshi kubera indirimbo ze, yakoze ibi bikorwa ndetse nawe akaba yarabyemereye ubutabera.
Ubugambanyi bwa Kizito Mihigo
Mu minsi ya vuba mu mwaka wa 2014, habaye ikintu giteye ubwoba, kibabaje, ndetse abenshi batumva ukuntu cyabayeho.
Mu gihe hakorwaga gahunda zo gukomeza umutekano w’Abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro bari bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zaje kugwa ku butumwa, aho abantu batatu bateguraga igikorwa cyo kwica Perezida Paul Kagame.
Muri bo, umuhanzi Kizito Mihigo ufite indirimbo zagize uruhare mu gusana igihugu nawe yari arimo muri abo baketswe.
Iri perereza rivuga ko kubera kuba azwi cyane mu gihugu, Kizito yaje kwinjizwa mu ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda ryitwa Rwanda National Congress (RNC) bigizwemo uruhare na Nsabimana Calixte bita Sankara wari warahunze igihugu ajya kwifatanya n’abarwanya Leta y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo. Ari nako yabeshye benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda, abizeza ibitangaza n’ imyanya ikomeye muri RNC, ndetse arwizeza ko ruzakomera igihe bazaba bafashe Leta. Ubu Calixte Sankara n’umuyobozi w’umutwe witwara gisilikare ukorera mu Burundi FLN.
Umwe mu baguye muri uyu mutego, akaza gutabwa muri yombi n’ inzego z’umutekano ni Umuhanzi Kizito Mihigo. Dore uko asobanura impamvu yari ashyigikiye umugambi wo guhirika guverinoma y’u Rwanda.
Kuwa 10 Werurwe 2014, Kizito yabwiye (mu butumwa bugufi) umwe mu bayobozi ba RNC, Callixte Nsabimana bita Sankara ati “Ariko rero mon ami (nshuti yanjye), jyewe numva rwose mubonye uburyo mukuraho Rwabujindiri hatabaye intambara, byaba byiza kurushaho.”
Ibi byerekana ko Kizito Mihigo yari azi ko ubugambanyi bwo gukuraho Perezida buzakoresha intambara.
Uyu bandikiranaga witwa Sankara nawe amusubiza mu magambo y’icyongereza agira ati: “At this point, war is inevitable because he cannot agree to negotiations.”
Mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo: “Kuri uru rwego, intambara niyo yonyine ishoboka kuko adashobora kwemera ibiganiro.”
Mu biganiro na Sankara, Kizito Mihigo yongeye kohereza ubundi butumwa bugira buti: “Isn’t there a way to force him? Or why don’t we kill him (Kagame) only?”
Bishatse kuvuga ngo “Ntanzira yindi ishoboka yo kumuhata? Cyangwa kubera iki tutamwica wenyine?”
Sankara yaramushubije ati: “Tugomba kwitegura gukoresha imbaraga, tugafata Intara imwe byihuse tukereka ibihugu byo hanze, hanyuma bakaza hagati yacu bagategeka ko habaho ibiganiro.”
Kizito yarashubije ati “Numva aricyo Imana yandemeye.”
Mu iperereza ryakozwe, byagaragaye ko Kizito Mihigo atari ashishikajwe n’amafaranga, ahubwo yari yaremerewe guhabwa umwanya muri Guverinoma ishyaka rya FPR niriramuka rikuwe ku butegetsi.
Mu gihe Kizito na Sankara bateguraga umugambi wo guhirika Perezida Kagame, umugore witwa Agnes Niyibizi nawe yarimo ashyira amafaranga Jean Paul Dukuzumuremyi wahoze mu gisirikare wagombaga guturikiriza ibisasu ku nzu ndende mu Mujyi wa Kigali, izwi nka Kigali City Tower (KCT), ariko Polisi yarabivumbuye Dukuzumuremyi arafatwa.
Umugambi wa Kizito waje kwemezwa na Sankara binyuze mu biganiro tariki 11 Werurwe 2014.
Sankara yagize ati: “Igihugu cyawe kigutezeho kugicungura urubyiruko rw’Abahutu n’Abatutsi rukeneye ko uhagarara hagati kugira ngo ejo hazaza ibara ritazongera kugwa.”
Kizito yaramusubije ati “Numva aricyo Imana yandemeye.”
Havugwamo n’umunyamakuru wa BBC witwa Venuste Nshimiyimana
Mbere y’ifatwa rya Kizito Mihigo, iperereza ryaje kubona ayandi makuru avuga ko tariki 11 Werurwe, Sankara yabwiye Kizito ko hateguwe uburyo bwo kumurindira umutekano i London mu Bwongereza namara guhanga indirimbo zigamije gushyira hasi ubutegetsi bwa Kagame.
Sankara yagize ati: “Narimo mvugana na Venuste Nshimiyimana, umunyamakuru wo kuri BBC London w’inshuti, Nahoze mubwira ibyerekeye indirimbo yawe n’uburyo abaturage bayakiriye nabi. Waretse akagutumira muri BBC, hanyuma ukibonera urupapuro rw’inzira rwo kujya UK (mu Bwongereza)? Aho kujya mu Bubiligi.”
Icyo gihe, Kizito yari amaze gushyira hanze indirimbo yise “Igisobanuro cy’urupfu”, muri iyi ndirimbo avugamo ibijyanye no kuba mu Rwanda harabaye Jenoside ebyiri (iyakorewe Abatusti n’iyakorewe Abahutu).
Kizito nawe yahise agaragaza ko yifuza kujya i London mu butumwa yasubije agira ati “Muvandimwe, ibyo ndabyemeye.”
Callixte, wari umwe mubayobozi ba RNC yahise yereka Kizito ubutumwa umunyamakuru Nshimiyimana yamwoherereje agira ati “Reka nkwereke msg anyohereje.” “Umubaze azaze anyure kuri BBC TV na radio. Bamukorera PR (ubuvugizi) atigeze abona mbere.”
Yanabajije niba ashobora kuboneka mu kiganiro kuri Televizoyo (TV interview) ku itariki 07 Mata. Kizito nawe asubiza agira ati “Ndabyishimiye cyane.”
Polisi y’u Rwanda ntiyategereje ko Kizito agaragara kuri BBC, yahise atabwa muri yombi mbere gato y’itariki ya 7 Mata 2014 .
Depite Bamporiki mu bagombaga kwicwa
Mu biganiro bya Kizito na Sankara, Kizito yagaragaje urwango afitiye Depite Edouard Bamporiki.
Hari aho yagize ati: “Muvandi, uburyo Abahutu banyemera bingana n’uko Abatutsi banyanga, ariko cyane cyane Umuhutu witwa Bamporiki wifuza kuba Umututsi kurusha Abatutsi.”
Sankara ahita asubiza ati: “Niba ubishaka nshobora kubwira urubyiruko rukora hariya bakamuhana. Ibyumweru bibiri kandi bizaba byakozwe.”
Yongeraho ati “Iriya mbwa nasabye abasore banjye gukemura ikibazo.”
Ku itariki 13 Werurwe, Kizito yavuze ko yakwishima cyane Bamporiki akuwe mu nzira ze.
Yabwiye Sankara ati: “Umunsi utegura ‘gukemura ikibazo’, uzambwire kugira ngo nsibe inomero yawe (Ntacyo kuko nyizi mu mutwe). Nzajya gusangira n’abantu ifunguro, aho nzaba mfite abantu bamfasha mu gihe baba bavuze ko arinjye wagize uruhare mu rupfu rwe. Bizaba ari ubutabera nyabwo kuko iyo Leta itazi gutanga ubutabera ahubwo ikimakaza umuco wo kudahana, abaturage bo ubwabo barabwikorera.”
Uruhare rwa Tanzania muri uyu mugambi
Sankara yabwiye Kizito ati “Muvandimwe, ndi kumwe n’umwe mu bankuriye, icyo kibazo kindekere kandi uzangaye nikidakemuka. Kuko hariya uretse pk (inyandiko ihina izina Paul Kagame) ukomeye, abandi bose basigaye ntabwo bashobora kubaho ngo babone umunsi ukurikiye dufashe umwanzuro. Siba ubu butumwa.”
Umunsi umwe nyuma yaho, Sankara yagaraje uruhare rwa Tanzania mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Kagame.
Yavuze ko byamaze kwemezwa ko RNC-FDLR bashobora gutangiza intambara ku Rwanda.
Sankara yavuze ko nibura Intara imwe ishobora kugwa mu maboko y’inyeshyamba, avuga ko icyo gihe isi yose izaza kugira icyo ikora, nyuma isabe Kagame kwicara mu biganiro.
Hagati aho ariko birengagiza ko u Rwanda rukomeje kuguma ku mwanzuro warwo wo kutagirana ibiganiro n’umuntu uwo ariwe wese ufitanye isano na Jenoside. Abayobozi ba FDLR bari mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Mu gihe cy’intambara yo gukuraho umutwe wa M23, Ingabo za Tanzania zahaye ibikoresho umutwe wa FARDC kugira ngo zihashye abarwanyi bari aba Gen. Sultan Makenga.
Nyuma ingabo za Tanzania nazo zikajya zoherereza kure ibisasu ku birindiro bya M23.
Igihugu cya Afurika y’Epfo ari nacyo gicumbitsemo RNC cyatanze ingabo zo gutera M23 yasaga n’iyubatse urukuta rukingira u Rwanda ibitero bya FDLR.
Kuwa 14 Werurwe 2014 , Sankara yabwiye Kizito ko ari kumwe n’undi muntu witeguye kubafasha mu migambi yabo. Yagize ati “Tanzania yiteguye kudufasha, kuduha umutekano usesuye n’ubufasha uko bishoboka kose.” Aha ariko ibintu byarahindutse aho ubutegetsi bwa Kikwette buviriyeho hakaza ubuyobozi bwiza buyobowe na John Pombe Magufuri, umubano wasubiye kuba mwiza ku mpande zombi.
Kizito nawe asubiza abaza ati “Ibyo bizaba ryari?” Uyu Sankara, aramusubiza ati: “Muri Mata.”
Kizito Mihigo yifuzaga kuva mu gihugu
Kuri uwo munsi, Kizito yagize ati “Ni vuba cyane, ndareba inzira yo kubanza nkagenda Kuko nibwo buryo nzabasha gusohora izindi ndirimbo ebyiri nateguye, kandi uko byagenda kose ngomba kubikora mu gihe cyo kwibuka.”
Arongera abwira Sankara ati“Muvandimwe wanjye, reka mve kuri ubu butaka gusa ubundi uzibonera. Bazamvugaho kandi nanjye nzabasubiza mu buryo buzahindura abaturage.”
Sankara yahise agira Kizito inama yo kugerageza ibyo akora akabikora mu ibanga rikomeye, anamusaba gukura ku murongo telefone ye.
Yagize ati “Icy’ingenzi ni uko wakwihisha. Kuramo bateri (ya telefone) hanyuma ushake indi telefone.”
Kizito ariko mu macyenga ati “Ahubwo se ubwo ninkuramo battiri ntibashobora kumva ko hari icyo nikeka icyaha kikampama kandi bashoboraga kubura preuve (ikimenyetso)?”
Bumwe mu buzima bwa Kizito Mihigo, umuririmbyi warokotse Jenoside afite imya 13 y’amavuko
Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho , Akarere ka Nyaruguru. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 13 y’amavuko. Ubu arafunze, ashinjwa kugambanira Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame, wamuhaye amahirwe yo kuminuza muri muzika, ari nawo mwuga we w’ibanze.
Muri Kibeho akomoka, cyane cyane mu Kiliziya no ku Kigo cy’ishuri cya Marie Merci haguye abantu benshi bishwe n’Interahamwe.
Muri Kiliziya ya Kibeho by’umwihariko Interahamwe zateyemo za grenade n’imyuka yica, abarimo batikiriramo.
Ubwo u Bufaransa bwashyiragaho “Operation Turquoise” isa n’iyari ishinzwe kurinda no gufasha abicanyi guhungira mu cyahoze ari Zaire, cyane cyane ubwo Jenoside yari irimo igera ku musozo, Kibeho yaje kuzuramo Interahamwe nyinshi zakomeje kwica Abatutsi batari barahunze, kugeza ubwo Ingabo zari iza RPF zije kubohoreza aka gace mu 1995.
Muri ibyo bihe ni naho Augustin Buguzi, se wa Kizito Mihigo yaje kwicirwa n’Interahamwe.
Urupfu rwa se wa Kizito, rwaje gutuma inganzo ye imwerekeza ku guhimba indirimbo zikora ku mitima y’Abarokotse Jenoside, zibakomeza kandi zibahumuriza, anaririmba iz’ubumwe n’ubwiyunge.
Gukurira mu buzima bwa gikiristu Gatolika, byatumye Kizito Mihigo atangira kwandika indirimbo afite imyaka 9 y’amavuko.
Nyuma y’imyaka itanu, ari mu mashuri yisumbuye mu iseminari yitwa “Petit Seminaire Virgo Fidelis” ku Karubanda i Butare, nibwo yatangiye kumenyekana cyane mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Magingo aya, Kizito Mihigo amaze gukora indirimbo zirenga 200, inyinshi muri zo ziririmbwa mu Kiliziya mu idini Gaturika.
Muri 2003, Kizito Mihigo yoherejwe na Leta y’ u Rwanda i Burayi kwiga amasomo ajyanye na muzika.
Mu mwaka wa 2008, Kizito Mihigo yabonye impamyabumenyi mu masomo ya muzika mu ishuri rya “Conservatoire de Musique” i Paris mu Bufaransa.
Nyuma yo kurangiza amasomo, hagati y’umwaka wa 2008 na 2010 yabaye umwarimu wa muzika mu Bubiligi.
Mu mwaka wa 2010 ari mu Rwanda, yashinze umuryango ugamije guharanira amahoro yise “Kizito Mihigo pour la paix (KMP)”. Akaba yari afite ibiro mu Mujyi wa Kigali i Remera muri Centre Christus.
Mu mwaka wa 2011, umuryango wa Jeannette Kagame “Imbuto Foundation” wahaye Kizito Mihigo igihembo cyitwa “Cerebrating Young Rwandan Achievers (CYRWA)” ashimirwa nk’umuntu ufite ibyo yagezeho mu kubaka amahoro n’ubwiyunge.
Uretse indirimbo zo mu Kiliziya ataherukaga guhimba cyane, Kizito mu myaka iheruka yakunze kugaragara mu ndirimbo za politiki, zirimo iz’ubumwe n’ubwiyunge no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi: ku ya 7 Mata 2011 yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Twanze gutoberwa Amateka; kuwa 7 Mata 2012 ‘Ijoro ribara uwariraye’, Kuwa 7 Mata 2013 ‘Umujinya mwiza’, kuwa 7 Mata 2014 indirimbo yari yavuze ko azashyira hanze yatawe muri yombi nyuma yo kuyisogongezaho abakunzi be ikaba yari ifite izina rya ‘Rwanda.”
Sema Halelua
Nge Ndumiwe Aho Umugabo Twakundaga Cyane Nka Kizito Yemera Kugambanira Umukuru Wigihugu Gutyo. Nahanwe Yumve. Yaradushyize Muntambara Nanone,