Mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 mu ijambo rye Perezida Kagame yagarutse kugushima abantu n’ibihugu bitandukanye byagize uruhare mu rugendo rwo kubohora no kwiyubaka k’u Rwanda mu myaka 30; Muri abo harimo Prof Ibrahim Gambari ukomoka mu gihugu cya Nigeria.
Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yatangiraga, isi yose yabaye ntibindeba ndetse Umuryango w’Abibumbye wemeza kugabanya ingabo zabo zari mu Rwanda, Prof Ibrahim Gambari wari uhagarariye igihugu cye cya Nigeria yibukije abagize akanama k’Umuryango w’Abibumbye ko kugabanya ingabo za LONI ari agahomamunwa ko ibizavamo bizaba amateka mabi isi yose izahora yibuka. Niko byagenze.
Prof. Gambari wasimbuye Keating wa New Zealand ku buyobozi bw’akanama ka LONI gashinzwe umutekano, yibukwa nk’umuntu wasabye LONI kuba yagira icyo ikora ku byaberaga mu Rwanda.
Gambari na Keating bari bahuriye ku kibazo cyo kubabazwa no kubona nta cyo LONI ikora, nk’uko Keating yabivuze tariki 20 Mata 1994, mu gihe ubwicanyi bwari bukabije, ati “Birakomeye gusobanura uguceceka kw’akanama gashinzwe umutekano”.
Gambari, Keating n’abandi bifuzaga ko LONI yatabara mu Rwanda, bisanze bahanganye n’abagize ako kanama k’umutekano bahoraho kandi abo ni bo bafataga ibyemezo. Uwari uhagarariye u Bwongereza muri LONI ku buryo buhoraho, Sir David Hannay yavuze ko kurinda Abasivili mu Rwanda “bidashobora kugerwaho gusa.” Uwo mudipolomate w’u Bwongereza, yavuze ko LONI idafite ubushobozi bwo gutabara mu Rwanda.
Mu kiganiro Prof.Gambari yatanze mu 2004, ubwo yari Umunyamabanga wungirije, akaba n’umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa LONI ku bijyanye na Afurika, Prof. Gambari yavuze ko icyo gihe, abagize akanama ka LONI ku buryo budahoraho (non-permanent members) akenshi bafatwaga nk’abashyitsi, ku buryo n’ibitekerezo batangaga bitahabwaga agaciro nk’ibya ba bandi batanu bahoraho mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano.
N’ubwo abagize akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku buryo budahoraho nta jambo rikomeye babaga bafite, ariko Prof. Gambari yasobanuye ko ibimenyetso bihari ndetse n’ubutumwa (Fax) bwoherejwe n’uwari uyoboye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda (UNAMIR) General Dallaire, bigaragaza ko hari ubwoko burimo kwicwa kandi ku buryo bwateguwe.
Byafashe ibyumweru ndetse n’amezi kugira ngo ibyo bihugu bikomeye, byicare byige uko ibyaberaga mu Rwanda bikwiye kwitwa, niba byakwitwa Jenoside cyangwa se bitakwitwa gutyo, ariko n’ubwo byari bimeze nabi ubwicanyi bukomeje, ntibashatse kugira icyo bakora ngo bahagarike ubwicanyi.
Prof. Gambari abajijwe impamvu igihugu cye kitatabaye mu Rwanda n’ubwo ibindi bihugu byari byanze, yavuze ko nta bushobozi igihugu cye cyari gifite bwo gutabara ku buryo bwihuse nk’uko byari bikenewe.
Gusa ubu ngo iyo asubije amaso inyuma asanga Afurika hari icyo yari gukora mu guhagarika Jenoside, itanagombye gutegereza LONI cyangwa ibihugu bikomeye.