• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nsabimana Callixte yabivuze byose, ubufatanye na MRCD na PDR Ihumure ya Rusesabagina wemeye miliyoni y’amadorali yo gutangiza urugamba

Nsabimana Callixte yabivuze byose, ubufatanye na MRCD na PDR Ihumure ya Rusesabagina wemeye miliyoni y’amadorali yo gutangiza urugamba

Editorial 29 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Abahungabanya umutekano w’u Rwanda byaba mu magambo cyangwa mu bikorwa bararye bari menge, kandi Callixte Nsabimana wiyitaga “Sankara” yababera icyitegererezo. Ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera imbere y’urukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza yisobanura ku byaha 17 ashinjwa gukora ubwo yari umuvugizi na Visi Perezida w’umutwe w’iterabwoba wa MRCD ufite umutwe w’ingabo wa FLN.

Sankara yabanje gusobanurirwa ibyaha birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Yiregura, Nsabimana Callixte ko ibyaha byose abyemera anabisabira imbabazi. Callixte yanagarutse ku mavu n’amavuko ya MRCD; Kuwa 6 Kamena 2016 hashinzwe umutwe w’ishyaka wa CNRD uyobowe na Wilson Irategeka, hahita hashingwa n’umutwe w’abarwanyi wa FLN. Icyo gihe ngo abarwanyi benshi bazamuwe mu ntera bashingwa ibikorwa by’ingabo muri FLN. Nsabimana we yari ashinzwe ibikorwa by’itumanaho muri RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Yasobanuye 4 Nyakanga 2017 bahayeho gusinya amasezerano hagati ya CNRD ya Irategeka na PDR Ihumure ya Rusesabagina Paul bibyara MRCD. Nsabimana yavuze ko we n’abandi bantu barindwi biyomoye kuri RNC kuwa 28 Ukwakira 2017 muri Afurika y’Epfo bashinga ishyaka ryitwa Rwandese Revolutionary Movement, RRM.

Bashinga iryo shyaka, ngo yafatanyije n’abandi bantu barindwi barimo Noble Marara. Bakoze ibikorwa byo gushaka abayoboke hirya no hino ku buryo bageze aho bagira amashami ahantu hatandukanye ku Isi harimo muri Zambia, Malawi, Amerika, Canada, u Budage, u Bubiligi, na Afurika y’Epfo.

Tariki ya 18 Ugushyingo 2017, ngo nibwo binjiye mu ihuriro MRCD, agirwa Visi Perezida wa kabiri. Mu gihe gito cyakurikiyeho yahise yohereje uwitwa Herman mu mashyamba ya RDC guhagararira RRM no kohereza ingabo muri MRCD. Nsabimana yavuze ko inama zose bakoraga zabaga mu buryo bw’ikoranabuhanga bavugana kuri telefone. Tariki 15 Nyakanga 2018 nibwo yinjiye muri FLN ari na bwo yasohoye itangazo rya mbere nk’umuvugizi wa FLN.

Nsabimana yavuze ko umushinga wo kugaba ibitero muri Nyungwe wacuzwe mu 2017 na Barnabé Sinayobye wiyita Molani wari umugaba w’ingabo muri FLN ushinzwe ibikorwa bya gisirikare. Nyuma yaho ngo hatangiye gushakwa inkunga n’ubushobozi aho Rusesabagina yemeye ko azatanga Miliyoni imwe y’amadolari.

Abasirikari ba mbere ba FLN bakandagiye mu Rwanda muri Mata 2018; icyo gihe ngo Nsabimana yari ataraba umuvugizi w’uwo mutwe. Yavuze ko ibitero bya mbere bitatu byabaye i Nyaruguru byateguwe atabizi abimenyeshwa nyuma mu nama yabaye 15 Nyakanga 2018 iyobowe na Rusesabagina hatangwa ibisobanuro kuri ibyo bitero.

Iyo nama yabereye ku matelefone bahuje imirongo; Nsabimana we yari mu birwa bya Comores. Muri iyo nama ni bwo Gen Morane [Barnabé Sinayobye] yababwiye ko ari bo batangiye kugaba ibitero ku Rwanda kandi biyemeje kudasubira inyuma.

Icyo gihe ngo biyemeje gutangaza intambara n’amahanga akayimenya; bafata umwanzuro wo gushyiraho umuvugizi, Nsabimana aratorwa. Bahise bemeza ko bategura itangazo ritangaza ko ‘batangije intambara ku Rwanda’ bararyemeza ahita aritangaza ku maradiyo mpuzamahanga. Ati “Narabyemeye kuko nari nsanzwe nshyigikiye ko dukoresha inzira y’intambara.”

Muri iyo nama ngo amaze kugirwa umuvugizi wa FLN, Ubuyobozi bwa FLN nibwo bwemeje ko azajya akoresha Ipeti rya Major kuko uwari umwungirije yari Captain. Yasobanuye ko ipeti rya Major ataryihaye kuko ngo ‘iyo biba kwiha yari kwigira General cyangwa Marechal’. Yemeye ko igitero cyagabwe ku modoka muri Nyungwe ku itariki ya 15 Ukuboza 2018 cyabaye kubera igitutu yashyiraga ku bayobozi b’abarwanyi ba FLN ngo bagaragaze ibikorwa ariko atari azi ko hazabaho kwica abaturage no kwangiza ibyabo.

2020-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Abatekamutwe baragwira, Noneho Freeman Bikorwa ngo yavumbuye umuti wa Sida!

Editorial 30 Jun 2021
Nimudakoresha ubwonko bwanyu buzapfa ubusa -Perezida Kagame

Nimudakoresha ubwonko bwanyu buzapfa ubusa -Perezida Kagame

Editorial 20 Aug 2018
Urutonde rw’ibigo 10 bya mbere mu butasi kurusha ibindi ku isi

Urutonde rw’ibigo 10 bya mbere mu butasi kurusha ibindi ku isi

Editorial 15 Apr 2017
# OIF: Canada yateye umugongo umukandida wayo, Himbara arasebye

# OIF: Canada yateye umugongo umukandida wayo, Himbara arasebye

Editorial 10 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwataka Perezida Ni Nko Gukina N’umuriro- Uvugira Umuhungu Wa Museveni, Gen Muhoozi
ITOHOZA

Kwataka Perezida Ni Nko Gukina N’umuriro- Uvugira Umuhungu Wa Museveni, Gen Muhoozi

Editorial 22 Aug 2018
Uko  Abami 3 baheruka gutegeka mu Rwanda bazize umuvumo wo kutubahiriza amabwiriza y’ubwiru
ITOHOZA

Uko Abami 3 baheruka gutegeka mu Rwanda bazize umuvumo wo kutubahiriza amabwiriza y’ubwiru

Editorial 06 Jan 2017
Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda
Mu Rwanda

Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda

Editorial 13 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru