• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

“Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana” – Perezida Paul Kagame

Editorial 07 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Teta Gisa na Marvin Manzi bakoreye ubukwe muri Serena Hotel

Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Ugushyingo yitabiraga ubukwe bw’umukobwa wa Nyakwigendera Gen. Fred Gisa Rwigyema, Teta Gisa, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagarutse ku mateka yaranze ubucuti bwe na Nyakwigendera Rwigema kuva mu bwana, aho bari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda. Yahishuye ko umutima n’ubushake bwo kubohora u Rwanda, bakava mu buzima bubi bw’ubuhunzi, we na Fred Rwigema babikomoye ahanini ku musaza ”Mariko”, wari wararwanye intambara y’inyenzi.

Gen Fred Rwigema yatabarukiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, mu Kwakira 1990, afite imyaka 33 y’amavuko. Mu bihe binyuranye Perezida Kagame yahishuye ko yashenguwe n’urupfu rw’uwo yafataga nk’umuvandimwe, ndetse no muri ubu bukwe ijambo yahavugiye rikaba ryazamuye amarangamutima y’abantu benshi cyane, kuko ryongeye kugaragaza ko koko izi ntwari zombi zari inshuti z’akadasohoka.

Muri ubwo bukwe, Eric Gisa Junior, umwe mu bana ba Nyakwigendera ntiyahabonetse, Perezida Kagame akaba yaravuze ko byamubabaje cyane, ndetse ahishura ko bikomoka ku kagambane k’abaturanyi” bahora bivanga mu mibereho y’Abanyarwanda, kugera n’aho binjira mu buzima bwite bw’umuryango we n’uwa Fred Rwigyema.

Nubwo Perezida Kagame ateruye ngo avuge amazina y’abo “baturanyi”, abasesenguzi bemeza ko abo “baturanyi” ari abategetsi b’igihugu cya Uganda, kuko aribo bahora bashakira inabi u Rwanda. Amakuru yizewe ndetse avuga ko bamwe mu bayobozi bakuru b’icyo gihugu aribo bashyize umutima mubi mu muhugu wa Rwigyema, Eric Gisa Junior, bituma agabanya urukundo ku Rwanda afitanye isano narwo.

Perezida Kagame yiyamye abavuga ko aribo Abanyarwanda bakesha kuba bariho, maze agira ati:’ Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana.” Abo basesenguzi twaganiriye basobanura nubwo atavuzwe mu izina, ko ariko ko Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, ari we wakomeje kugaragaza ko iyo Abanyarwanda batamugira batari kubohora Igihugu cyabo, ngo bave mu bimeze nk’ubucakara. Muri make ngo yumva ariwe waremye Abanyarwanda, abagira abo bari bo uyu munsi.

Ibi ni nabyo bitera uwo mukambwe kumva yagenera u Rwanda uko rubaho. Perezida Kagame akaba yongeye kuvuga ko nta munyamahanga uzemererwa kwivanga muri politiki y’u Rwanda, akurira inzira ku murima “abaturanyi” bafasha bamwe mu Banyarwanda kwigomeka ku Buyobozi, babizeza kuzabagira ibikomerezwa mu Rwanda.

Perezida Kaguta Museveni amaze igihe mu bikorwa byo gufasha imitwe y’iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa n’ibindi bigarasha, FDLR y’abicanyi basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’utundi dutsiko tw’ibyihebe bihora birota kwigarurira u Rwanda.

Nubwo Perezida Kagame atigeze amuvuga mu izina, ibikorwa bya Museveni n’ibyegera bye birasa neza neza n’ubyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaganye. Ikibabaje bafite amaso ariko ntibabone, bakagira amatwi ntibumve.

2021-11-07
Editorial

IZINDI NKURU

Afrika y’Epfo : Perezida Kagame  mu bakuru b’Ibihugu na za guverinoma 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa

Afrika y’Epfo : Perezida Kagame mu bakuru b’Ibihugu na za guverinoma 22 bitabiriye irahira rya Cyril Ramaphosa

Editorial 25 May 2019
APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

Editorial 22 Sep 2024
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

Editorial 22 May 2024
APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara

APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara

Editorial 23 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwemeje ko Bazeye na Abega bayoboraga FDLR barimo gutanga ‘amakuru akomeye’
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwemeje ko Bazeye na Abega bayoboraga FDLR barimo gutanga ‘amakuru akomeye’

Editorial 21 Feb 2019
Icyoba ni cyose hagati y’UBURUSIYA  na NATO
ITOHOZA

Icyoba ni cyose hagati y’UBURUSIYA na NATO

Editorial 14 Nov 2016
Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu
Amakuru

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Editorial 03 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru