Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Ugushyingo yitabiraga ubukwe bw’umukobwa wa Nyakwigendera Gen. Fred Gisa Rwigyema, Teta Gisa, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagarutse ku mateka yaranze ubucuti bwe na Nyakwigendera Rwigema kuva mu bwana, aho bari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda. Yahishuye ko umutima n’ubushake bwo kubohora u Rwanda, bakava mu buzima bubi bw’ubuhunzi, we na Fred Rwigema babikomoye ahanini ku musaza ”Mariko”, wari wararwanye intambara y’inyenzi.
Gen Fred Rwigema yatabarukiye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, mu Kwakira 1990, afite imyaka 33 y’amavuko. Mu bihe binyuranye Perezida Kagame yahishuye ko yashenguwe n’urupfu rw’uwo yafataga nk’umuvandimwe, ndetse no muri ubu bukwe ijambo yahavugiye rikaba ryazamuye amarangamutima y’abantu benshi cyane, kuko ryongeye kugaragaza ko koko izi ntwari zombi zari inshuti z’akadasohoka.
Muri ubwo bukwe, Eric Gisa Junior, umwe mu bana ba Nyakwigendera ntiyahabonetse, Perezida Kagame akaba yaravuze ko byamubabaje cyane, ndetse ahishura ko bikomoka ku kagambane k’abaturanyi” bahora bivanga mu mibereho y’Abanyarwanda, kugera n’aho binjira mu buzima bwite bw’umuryango we n’uwa Fred Rwigyema.
Nubwo Perezida Kagame ateruye ngo avuge amazina y’abo “baturanyi”, abasesenguzi bemeza ko abo “baturanyi” ari abategetsi b’igihugu cya Uganda, kuko aribo bahora bashakira inabi u Rwanda. Amakuru yizewe ndetse avuga ko bamwe mu bayobozi bakuru b’icyo gihugu aribo bashyize umutima mubi mu muhugu wa Rwigyema, Eric Gisa Junior, bituma agabanya urukundo ku Rwanda afitanye isano narwo.
Perezida Kagame yiyamye abavuga ko aribo Abanyarwanda bakesha kuba bariho, maze agira ati:’ Nta muntu waturemye, nta n’uwaturemeye, twaremwe n’Imana.” Abo basesenguzi twaganiriye basobanura nubwo atavuzwe mu izina, ko ariko ko Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, ari we wakomeje kugaragaza ko iyo Abanyarwanda batamugira batari kubohora Igihugu cyabo, ngo bave mu bimeze nk’ubucakara. Muri make ngo yumva ariwe waremye Abanyarwanda, abagira abo bari bo uyu munsi.
Ibi ni nabyo bitera uwo mukambwe kumva yagenera u Rwanda uko rubaho. Perezida Kagame akaba yongeye kuvuga ko nta munyamahanga uzemererwa kwivanga muri politiki y’u Rwanda, akurira inzira ku murima “abaturanyi” bafasha bamwe mu Banyarwanda kwigomeka ku Buyobozi, babizeza kuzabagira ibikomerezwa mu Rwanda.
Perezida Kaguta Museveni amaze igihe mu bikorwa byo gufasha imitwe y’iterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa n’ibindi bigarasha, FDLR y’abicanyi basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’utundi dutsiko tw’ibyihebe bihora birota kwigarurira u Rwanda.
Nubwo Perezida Kagame atigeze amuvuga mu izina, ibikorwa bya Museveni n’ibyegera bye birasa neza neza n’ubyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaganye. Ikibabaje bafite amaso ariko ntibabone, bakagira amatwi ntibumve.