• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Editorial 09 Sep 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatiye mu mikwabu itandukanye abagore babiri bafite bule z’urumogi zisaga 7600.

Abarufatanwe ni Uwamahoro Chantal; wafashwe ku ya 8 Nzeri na Akingeneye Sofia; wafashwe tariki 7 Nzeri. Bombi bafatiwe mu kagari ka Kora, ho mu murenge wa Bigogwe, aho ubanza yafatanwe bule 6081, naho uheruka akaba yarafatanwe bule 1068.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:” Uwamahoro yafashwe abaza aho uwo yari arujyaniye atuye. Amaze gufatwa, yavuze ko yari arushyiriye umukiriya we utuye ku Mukamira, naho bule zafatanwe Akingeneye zasanzwe mu nzu ye.”

Yongeyeho ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, ndetse n’urwo rumogi bafatanwe akaba ari ho ruri mu gihe iperereza rikomeje.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati:” Mu Ntara y’Iburengerazuba, urumogi n’ibindi biyobyabwenge nka Chief Waragi, Host Waragi, na Kitoko bikunze gufatirwa ku muhanda Mukamira – Ngororero – Muhanga na Rubavu – Musanze – Kigali.”

Yagize kandi ati:”Buri wese arasabwa kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza”

Yongeyeho ko gufatwa kwabyo biterwa n’ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe zirimo imikwabu yo gufata ababyishoramo n’ubukangurambaga bwo kubirwanya, aho abaturarwnda basobanurirwa ububi bwabyo; kandi bagasabwa kubyirinda.

Aba bombi nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2016-09-09
Editorial

IZINDI NKURU

Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri  bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Editorial 20 Mar 2016
Mu mateka y’imikino y’igikombe cya Afurika, umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore ugisifuye

Mu mateka y’imikino y’igikombe cya Afurika, umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore ugisifuye

Editorial 11 Jan 2022
Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Editorial 28 Feb 2025
Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Editorial 05 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!
Amakuru

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Editorial 20 May 2021
Inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano yo kugira Icyicaro mu Rwanda, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA
Amakuru

Inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano yo kugira Icyicaro mu Rwanda, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA

Editorial 05 Jan 2021
Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere
Mu Mahanga

Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Editorial 08 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru