• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyagatare: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Nyagatare: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 26 Jan 2017 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare ku wa 24 uku kwezi yagiranye inama n’abagize Komite zo kubungabunga umutekano basaga 200 bo mu murenge wa Nyagatare; ibakangurira gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha, ndetse ibaha ubumenyi ku buryo babikora.

Bahuguriwe mu kagari ka Barija n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza.

IP Kaburabuza yababwiye ko kumenya amakuru , kuyasesengura, no kuyahanahana n’izindi nzego zibishinzwe ku gihe ari ingenzi mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Yagize ati,”Iyo mikorere n’imikoranire ituma abakoze ibyaha ndetse n’abafite imigambi yo kubikora bafatwa vuba.”

Yabasabye kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo Kanyanga n’izo mu masashe nka Chief Warage, Blue Sky, Kitoko, Host Warage na Suzi, bashyira imbaraga mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu.

IP Kaburabuza yakomeje ababwira ati,” Hari abibwira ko uwanyoye ibiyobyabwenge yibagirwa ibibazo bimwugarije. Murasabwa guhindura iyo myumvire musobanurira abo muturanye ko kubinywa bigira ingaruka mbi ku buzima, kandi ko bitera ababinywa gukora ibyaha bitandukanye.”

Yabasabye kujya kandi babasobanurira ko ibiyobyabwenge bihombya ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa; bityo amafaranga yabishowemo akaba apfuye ubusa nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere yabwiye kandi abagize izi Komite kujya bakangurira abo baturanye kwitabira umugoroba w’ababyeyi babasobanurira ko ari urubuga rwiza rwo kugaragarizamo ibibazo no kubicyemura mu buryo burambye .

Mu butumwa yabagejejeho, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, Celestin Munyangabo yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo, birinda icyo ari cyo cyose kinyuranije n’amategeko.

-5526.jpg

Yagize ati,”Nk’abantu bashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha, murasabwa kuba indacyemwa kuko umwigisha mwiza agomba gutanga urugero rwiza.”

Munyangabo yabibukije akamaro ko gukora neza amarondo no gutanga amakuru ku gihe; aha akaba yarababwiye ko bituma ibyaha biburizwamo no gufata ababikoze.

RNP

2017-01-26
Editorial

IZINDI NKURU

Arabia Saoudite Yahambirije Ambasaderi Wa Canada Inahamagaza Uwayo

Arabia Saoudite Yahambirije Ambasaderi Wa Canada Inahamagaza Uwayo

Editorial 06 Aug 2018
A hospital in Rwanda unabled to discharge a Burundian because he has nowhere to go

A hospital in Rwanda unabled to discharge a Burundian because he has nowhere to go

Editorial 18 Jan 2016
Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya.

Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya.

Editorial 27 Dec 2022
Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Editorial 28 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umufaransa yavuze ku buryo Inkotanyi zafashe mpiri abasirikare b’Abafaransa muri Opération Turquoise
INKURU NYAMUKURU

Umufaransa yavuze ku buryo Inkotanyi zafashe mpiri abasirikare b’Abafaransa muri Opération Turquoise

Editorial 09 Apr 2018
RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Editorial 11 Nov 2019
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur
ITOHOZA

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Editorial 17 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru