• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyamasheke: Bateye abaturanyi babo bica umugore umugabo ajya muri Coma
Inama y’umutekano yahise iterana muri iki gitondo

Nyamasheke: Bateye abaturanyi babo bica umugore umugabo ajya muri Coma

Editorial 11 Mar 2019 Mu Rwanda

Mu ijoro ryakeye muri centre ya Kirambo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo hari amakuru y’uko umugore afatanyije na bamwe mu bavandimwe be babiri bateye urundi rugo bakica umugore waho bamukubise bakanakubita umugabo we bikomeye kugeza agiye muri coma.

Biravugwa ko uyu mugore ari we wayoboye icyo gitero ku rugo rwa Ntakirutimana Jean, ndetse ubu akaba yafatanywe n’abo babikoranye bagafungwa. Imiryango yombi ngo yari isanzwe ifitanye amakimbirane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru  ko uru rugomo n’ubwicanyi byabaye saa yine z’ijoro aho abantu batatu bateye uru rugo baturanye bakica umugore waho n’umugabo we Ntakirutimana bagasiga ari  muri Coma.

Amakuru avugako uyu mugore bamwishe bamuteraguye ibyuma.

Ntakirutimana ngo yari ajyanye umwana hanze gato maze aba bagizi ba nabi bahita binjira mu nzu idakinze.

Umuyobozi w’Umurenge ati: “Ntakirutimana yinjiye mu nzu agerageza kurwana nabo nawe baramukomeretsa ajya muri comma abaturage baduhuruje tujyayo tumujyana kwa muganga ariko umugore we byari byarangiye”.

Muri iyi centre muri iki gitondo hahise hakorana inama y’umutekano yarimo abayobozi bavuye no ku karere n’ab’ingabo na Police kuri ubu bwicanyi bwaraye bubaye.

Muri iyi nama abaturage batanze amakuru ko iyi miryango yari ifitanye amakimbirane.

Bamwe mu baturage yavuze  ko umugore ushinjwa muri ubu bwicanyi atarangwa n’imyitwarire myiza, ngo amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku makuru yatanzwe n’uyu wishwe kuri mugenzi we ubu ukekwaho kumwica.

Umwe mu baturage witwa Ndagije yavuze ko uyu mugore wishwe kenshi yatangaga amakuru mu Isibo y’Umudugudu wabo bityo ntibyashimisha mugenzi we ahigira kuzamwica afatanyije na bene wabo.

Kugeza ubu umurambo w’uyu mugore wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibogora ari naho umugabo we ari kuvurirwa ibikomere.

2019-03-11
Editorial

IZINDI NKURU

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Editorial 24 Jul 2025
Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Editorial 31 May 2021
Bujumbura : Ubutegetsi bwa Nkurunziza  buvuye ku izima bwemeye  imishyikirano n’ababurwanya

Bujumbura : Ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuye ku izima bwemeye imishyikirano n’ababurwanya

Editorial 17 Jan 2016
Gisagara Volleyball Club yegukanye igikombe cya GMT mu bagabo naho RRA Women Volleyball Club icyegukana mu bagore.

Gisagara Volleyball Club yegukanye igikombe cya GMT mu bagabo naho RRA Women Volleyball Club icyegukana mu bagore.

Editorial 28 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.
Amakuru

Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma.

Editorial 28 Mar 2023
Twagirayezu ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Danemark
ITOHOZA

Twagirayezu ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Danemark

Editorial 12 Dec 2018
Visi Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Visi Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Denis yatawe muri yombi

Editorial 20 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru