• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyamasheke: Bateye abaturanyi babo bica umugore umugabo ajya muri Coma
Inama y’umutekano yahise iterana muri iki gitondo

Nyamasheke: Bateye abaturanyi babo bica umugore umugabo ajya muri Coma

Editorial 11 Mar 2019 Mu Rwanda

Mu ijoro ryakeye muri centre ya Kirambo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo hari amakuru y’uko umugore afatanyije na bamwe mu bavandimwe be babiri bateye urundi rugo bakica umugore waho bamukubise bakanakubita umugabo we bikomeye kugeza agiye muri coma.

Biravugwa ko uyu mugore ari we wayoboye icyo gitero ku rugo rwa Ntakirutimana Jean, ndetse ubu akaba yafatanywe n’abo babikoranye bagafungwa. Imiryango yombi ngo yari isanzwe ifitanye amakimbirane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru  ko uru rugomo n’ubwicanyi byabaye saa yine z’ijoro aho abantu batatu bateye uru rugo baturanye bakica umugore waho n’umugabo we Ntakirutimana bagasiga ari  muri Coma.

Amakuru avugako uyu mugore bamwishe bamuteraguye ibyuma.

Ntakirutimana ngo yari ajyanye umwana hanze gato maze aba bagizi ba nabi bahita binjira mu nzu idakinze.

Umuyobozi w’Umurenge ati: “Ntakirutimana yinjiye mu nzu agerageza kurwana nabo nawe baramukomeretsa ajya muri comma abaturage baduhuruje tujyayo tumujyana kwa muganga ariko umugore we byari byarangiye”.

Muri iyi centre muri iki gitondo hahise hakorana inama y’umutekano yarimo abayobozi bavuye no ku karere n’ab’ingabo na Police kuri ubu bwicanyi bwaraye bubaye.

Muri iyi nama abaturage batanze amakuru ko iyi miryango yari ifitanye amakimbirane.

Bamwe mu baturage yavuze  ko umugore ushinjwa muri ubu bwicanyi atarangwa n’imyitwarire myiza, ngo amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku makuru yatanzwe n’uyu wishwe kuri mugenzi we ubu ukekwaho kumwica.

Umwe mu baturage witwa Ndagije yavuze ko uyu mugore wishwe kenshi yatangaga amakuru mu Isibo y’Umudugudu wabo bityo ntibyashimisha mugenzi we ahigira kuzamwica afatanyije na bene wabo.

Kugeza ubu umurambo w’uyu mugore wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibogora ari naho umugabo we ari kuvurirwa ibikomere.

2019-03-11
Editorial

IZINDI NKURU

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

FERWAFA yanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC bwo kuba yasubikirwa umukino wayo na Rayon Sports ngo ibashe kwitegura neza RS Berkane mu mukino wa CAF Confederations Cup

Editorial 19 Nov 2021
Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz

Abakobwa bafite uburanga buhebuje nibo biganje muri Mama ya Urban Boyz

Editorial 23 Aug 2017
Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda baganiriye ku kurwanya ibyaha ndengamipaka

Editorial 17 Aug 2016
Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.

Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.

Editorial 22 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu  rwa  Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera
Mu Mahanga

Leopold Munyakazi arashinjwa urupfu rwa Kamagaju Gerturde wari warahungiye iwe yibwira ko azaharokokera

Editorial 11 Oct 2016
Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52

Editorial 11 Oct 2019
Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Editorial 12 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru