• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Twagirayezu ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Danemark

Twagirayezu ukekwaho Jenoside yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Danemark

Ubwanditsi 12 Dec 2018 ITOHOZA

Ku isaha ya saa 19:39, nibwo indege ya Kompanyi ya Brussels Airlines, yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, izanye Twagirayezu Wenceslas, ngo yiregure ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 50, muri Mata uyu mwaka nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød rwemeje ko yoherezwa mu Rwanda, ngo aburanishwe ku byaha bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Ukuboza 2018, Twagirayezu yasohotse mu ndege yambaye ipantalo y’itisi y’umukara, ishati y’umweru n’agapira gatukura, ishapure mu ijosi n’inkweto za move n’amadarubindi.

Yazanywe n’Abanya-Danemark babiri, akigezwa i Kigali yamenyeshejwe ibyaha aregwa n’uburenganzira yemererwa n’amategeko burimo guhabwa umwunganizi mu by’amategeko.

Twagirayezu woherejwe n’inzego z’ubutabera za Denmark, ni umuntu wa kabiri ukekwaho ibyaha bya Jenoside zoherereje u Rwanda, nyuma ya Mbarushimana Emmanuel wahageze muri Nyakanga 2014.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda rikurikirana abakekwaho Jenoside bahunze Ubutabera, Siboyintore Jean Bosco, yabwiye itangazamakuru ko Twagirayezu ahita ajyanwa aho acumbika ndetse azakomeza kubazwa.

Yagize ati “Si ubwa mbere Denmark yohereje umuntu ukekwaho ibyaha bya Jenoside kuko mu 2014 yohereje Mbarushimana uri kuburanishwa. Ni igihugu kiri gukorana neza n’u Rwanda, cyiyemeje ko ubutabera bugomba kugerwaho. Nticyihanganira gucumbikira abakekwaho Jenoside.”

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Twagirayezu ari mwene Semugeshi Nasson na Ntawukazi Rose, wavutse mu 1967 muri Segiteri Gacurabwenge, Komini Rwerere, Perefegitura ya Gisenyi. Ubu ni mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Akekwaho ko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Twagirayezu yari umuyobozi w’ishyaka rya CDR muri segiteri ya Gacurabwenge, akaba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi basaga igihumbi akoresheje imbunda.

Ashinjwa ko “yitabiriye ibikorwa byo kwica abatutsi aho we n’abandi bagabye ibitero mu duce dutandukanye twa Komini Rwerere, harimo kuri Paruwasi Busasamana ahari hahungiye abatutsi basaga 3000 maze abasaga 1000 bakahicirwa.”

Akekwaho kandi ko yari mu Nterahamwe zigera kuri 200 zagabye igitero kuri Kaminuza ya Mudende ahaguye abatutsi bagera ku 1000, biganjemo abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba kaminuza no kuri Institut Saint Fidèle aho abarimu n’abanyeshuri burijwe imodoka bakajya kwicirwa ku Nyundo.

Twagirayezu wayoboraga umuryango witwa Dutabarane Foundation muri Denmark, mbere ya Jenoside ngo yari umwarimu ku ishuri ribanza rya Majyambere mu Murenge wa Busasamana.

2018-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela Merkel

Umubiligi Alain Billen yibajije impamvu abanenze Kagame yiyamamaza banumye kuri Angela Merkel

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Uko Umujenosideri Kabuga yaciye murihumye Opération NAKI, akaba yiturije i Ngozi mu Burundi.

Uko Umujenosideri Kabuga yaciye murihumye Opération NAKI, akaba yiturije i Ngozi mu Burundi.

Ubwanditsi 05 Apr 2019
Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Malawi: Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Komisiyo y’amatora igiye kwiga  ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Ubwanditsi 30 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda
ITOHOZA

Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!
Amakuru

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Ubwanditsi 22 Jan 2021
Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball
Amakuru

Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball

Ubwanditsi 30 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru