• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Nyaruguru: Mapengu Damascene Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 9 yarangiza agashaka kumuroha

Nyaruguru: Mapengu Damascene Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 9 yarangiza agashaka kumuroha

Editorial 23 Jun 2017 ITOHOZA

Umugabo witwa Mapengu Damascene wo mu Karere ka Nyaruguru akurikiranweho n’ubutabera icyaha cyo gusambanya umwana yarangiza agashaka no kumuroha ngo asibanganye ibimenyetso.

Kuwa 19 Kamena 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo uyu mugabo, aho bumushinja gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 9 y’amavuko agashaka no kumuroha mu mugezi.

Iyi nkuru dukesha ubushinjacyaha bukuru ikaba ivuga ko iki cyaha cyakozwe kuwa 27 Mutarama 2017 saa 17h00 z’umugoroba, mu Mudugudu wa Gitara, Akagari ka Coko, Umurenge wa Cyahinda, ho mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo MAPENGU Damascne yajyaga mu rugo iwabo w’uwo mwana, akamufata, akajya kumugurira ikigage yarangiza akamujyana kumusambanya.

Nyuma yo gukora aya mahano, ushinjwa yashatse gusibanganya ibimenyetso, afata umwana amushyira ku bitugu, ashaka kujya kumuroha mu mugezi witwa Akavuguto. Ku bw’amahirwe, umugabo wari uraririye umurima, yamuritse itoroshi, uregwa anaga umwana hasi ariruka, uwo mutangabuhamya afata uwo mwana amushyira nyina.

Uregwa yahise atoroka, aza gufatwa nyuma, akorerwa dosiye, ashyikirizwa Ubushinjacyaha, ubu akaba akurikiranwa afunze by’agateganyo muri Gereza ya Huye.

N’ubwo uregwa yageze mu rukiko akemera icyaha agasobanura n’ uko yashakaga kwica uwo mwana, Ubushinjacyaha bwo busanga uko kwemera ari amatakira ngoyi, bukaba bwamusabiye igifungo cya burundu y’umwihariko nk’uko biteganywa mu ngingo ya 191 y’Itegeko Ngenga N°01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Urubanza rukazasomwa tariki ya 29 Kamena 2017.

2017-06-23
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Editorial 16 Aug 2023
Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?

Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?

Editorial 22 Oct 2018
Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Editorial 22 May 2019
Serge Ndayizeye  yerekeje ahazabera Rwanda  Cultural   Day n’ibiradio bye

Serge Ndayizeye yerekeje ahazabera Rwanda Cultural Day n’ibiradio bye

Editorial 22 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Washington: Kagame yavuze ko  Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]
POLITIKI

Washington: Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Editorial 25 Sep 2017
Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize
Amakuru

Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Editorial 29 Oct 2021
Perezida Kagame yahinduye Guverinoma
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yahinduye Guverinoma

Editorial 18 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru