Hashije iminsi itari mike abagore ba Diamond Platnumz, Zari na Mobeto barihariye imbuga nkoranyambaga mu gucyocyorana, kuri ubu ibyari mu bagore bigeze no kuri ba nyina.
Nyirabukwe wa Diamond, umubyeyi ubyara Hamisa Mobeto, yabwiye ba mwana we ari we nyina wa Diamond ko yarongowe n’umusore arusha imyaka 18, abigereranya no kwipfubuza.
Ibi bije nyuma yaho uyu nyina wa Diamond atangarije ku mugaragaro ko yamaze kurongorwa n’umusore bakundana, gusa ikibazo kikaba cyarabaye imyaka bivugwa ko arusha uwo musore wamaze no kumutera inda.
Shufaa Lutigunga [nyina wa Mobeto] akanaba nyirabukwe wa Diamond, yatangaje ko Kasimu (Nyina Diamond ) uwo yita umugabo we, ko ari umusore yafatiranye amushukisha amafaranga kugirango amubere umupfubuzi.
Yagize ati “Mvugishije ukuri, ndamutse ntekereje gushaka umugabo, nashaka umuntu uri mu kigero cy’imyaka yanjye aho gushaka umusore w’umupfubuzi! Ibyo ntibizabaho na rimwe. Iyaba ndi ushaka umugabo ubwo yaba umuntu abuzukuru banjye babona ko ari sekuru wabo aho kuba nyirarume cyangwa ikindi kintu nk’icyo.”
Rally Jones ufatwa nk’umupfubuzi mu maso ya nyina wa Mobeto, bivugwa ko Sanura Kasim amurusha imyaka 18 yose byumvikane ko we (Rally Jones)afite 32 naho Sanura Kasimu afite 50.
Hashize iminsi mike Rally Jones na Sanura Kasim bashyize amafoto hanze aba bombi bari mu byishimo bikomeye gusa abakurikiranira hafi iby’iyi kupure(Couple) bemeza ko nyina wa Diamond atarakwiye gushakana n’umusore arusha imyaka 18, bamwe mu bafana babo ntibatinya kunga mu rya nyina wa Mobeto ko uyu (Sanura Kasimu) ari umukecuru.