Kuwa gatandatu, tariki ya 3 Mata 2021 nibwo abanyamuryango ba komite Olempiki y’u Rwanda bemeje ko komite nyobozi yari isanzwe iyoboye guhera mu mwaka wa 2017 ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye.
Muri aya amatora yabaye mu ntekorusange ya komite olimpiki y’u Rwanda ya 2021, niho hemerejwemo ko komite nyobozi yari iyobowe na Ambasaderi Valens Munyabagisha akomeza kuyobora nyuma yaho ibi byatorewe ku majwi 28 y’abemeje ko akomeza kuyobora mu gihe abandi 21 bemeje ko amatora azaba mbere y’imikino olimpiki izaba mu mpeshyiza za 2021.
Amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA yamenye, ni uko ahagana mu masaha y’ijoro akuze yo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Mata 2021, aribwo Ambasaderi Munyabagisha Valens yandikiye abanyamuryango basanzwe babana ku rubuga rwa WhatsApp ababwira ko adakomeza kuyobora iyi komite ko yeguye kuri uwo mwanya.
Kugeza ubu amakuru avuga ko uyu muyobozi ariwe weguye wenyine ndetse abandi bari basanzwe bafatanya kuyobora iyi komite bakomeza kuyobora kugeza ubwo amatora azaba, kugeza ubu amakuru aravuga ko aya amatora agomba kuba bitarenze ukwezi gutaha kwa Gicurasi.
Komite iriho kugeza ubu yari iyobowe na Amb. Munyabagisha Valens [Perezida], Rwemalika Félicité [Visi Perezida wa Mbere akaba n’Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga], Bizimana Festus [Visi Perezida wa Kabiri], Sharangabo Alexis wasimbuye Bizimana Dominique [Umunyamabanga], Ingabire Alice [Umubitsi], E’gairma Hermine [Umujyanama], Nzabanturura Eugène [Umujyanama] na Alice [Umugenzuzi w’Imari]. byemerejwe mu nama y’intekorusange isanzwe yabaye kuri uyu wa uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021, aho abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda batoye ko amatora ya Komite Nyobozi nshya yayo azaba tariki ya 9 Ukwakira nyuma y’Imikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021.