Nyuma y’amasaha macye Karekezi Olivier amaze gutsindwa na APR FC mu mukino wa shampiyona ku tsinzwi y’igitego kimwe cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjil, uyu mutoza wa Rayon Sports yaba yamaze kwegura ku kazi k’ubutoza muri iyi kipe ndetse ubu akaba atakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda nk’uko amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com abishimangira.
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2018, Olivier Karekezi yashyize ifoto y’umukobwa we ku rubuga rwa Instagram yandikaho amagambo yateye urujijo abamukurikira, benshi bahishura ko aca amarenga y’uko yaba agiye gusezera kuri iyi kipe. Olivier Karekezi yagize ati: “Vuba cyane ndashaka kubona umuryango wanjye” . Abamukurikira bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’uko yaba agiye kugenda maze nawe mu kumubasubiza agira ati: “Ibyiza byose ndimo muri Rayon Sports ndabishimira abafana bose babanye nanjye kandi Imana ikomeze ibahe umugisha. Take care”
Nyuma y’amasaha macye ashyize ubu butumwa kuri Instagram amakuru yatangiye gucicikana ko Karekezi Olivier yasezeye abakinnyi yatozaga muri Rayon Sports. Kuri uyu wa Kane tariki 1 Werurwe 2018, Rayon Sports ifitanye umukino na Gicumbi FC, ariko Olivier Karekezi yasezeye abakinnyi yatozaga ababwira ko atazabatoza kuri uyu mukino.
Umukino Karekezi yakinnye na APR FC ntiwamworoheye na gato
Bamwe mu bakinnyi bananiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com ariko batifuje ko amazina yabo yatangazwa, baduhamirije ko umutoza atishimiye uko nyuma y’umukino wa APR FC na Rayon Sports, abafana bamutegerereje ku modoka ye bakamubwira amagambo atari meza, banamubwira ko atakiri umutoza ubabereye kuko ngo nta mikinire ye n’andi magambo ataramunejeje, ibi bikiyongera ku mubano we n’abayobozi ba Rayon Sports by’umwihariko Perezida Paul Muvunyi ngo utishimira uyu mutoza habe na gato.
Ibi byose byatumye Karekezi Olivier yerekeza muri Suede ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nk’uko amakuru yizewe ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha abantu be ba hafi bakoranaga muri Rayon Sports, akaba yisangiye umuryango we ngo ajye kuruhuka icyo yita induru n’akaduruvayo biri muri iyi kipe.
Abo bakinnyi ba Rayon Sports twaganiriye baduhamirije ko ubundi Karekezi Olivier iyo adatsinda umukino wa LLBA yo mu Burundi yari guhita yirukanwa, ariko ngo nyuma yo gutsinda abayobozi baratuje bashyira ingufu mu gutegura umukino bagombaga guhuramo na APR FC, maze awutsinzwe atangira gushyirwaho igitutu. Karekezi Olivier ntiyishimiye gukorera muri uwo mwuka ahitamo kwigendera mu mahoro agakomeza kubahisha izina rye nk’umutoza watanze umusaruro utari mubi muri Rayon Sports.
Karekezi Olivier yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports afatanyije na Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana mu kwezi k’Ukuboza 2017. Muri icyo gihe Karekezi yaje gufungwa nyuma afunguwe akomeza imirimo ye. Kugeza ubu yari amaze amezi 7 atoza Rayon Sports kuko yasinye amasezerano tariki 27 Nyakanga 2017.
Abafana bamwe na bamwe bari bakibona Olivier Karekezi mu isura ya APR FC kuko ari yo yakiniye hano mu Rwanda akanayigiriramo ibihe byiza, ibi bikaba byaranateje impaka hagitangazwa ko agiye gutoza Rayon Sports aho benshi bagaragazaga ko batabyishimiye ariko abafana bakaza kumukunda bitewe n’ibihe byiza yagiye abagezamo. N’ubu ariko ntiyari yorohewe kuko nk’iyo yazaga ku kibuga yambaye umwenda ufite ibara ry’umukara n’umweru abafana babifataga ukundi.