• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Karekezi Olivier yaba yamaze kwegura muri Rayon Sports

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Karekezi Olivier yaba yamaze kwegura muri Rayon Sports

Editorial 27 Feb 2018 IMIKINO

Nyuma y’amasaha macye Karekezi Olivier amaze gutsindwa na APR FC mu mukino wa shampiyona ku tsinzwi y’igitego kimwe cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjil, uyu mutoza wa Rayon Sports yaba yamaze kwegura ku kazi k’ubutoza muri iyi kipe ndetse ubu akaba atakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda nk’uko amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com abishimangira.

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2018, Olivier Karekezi yashyize ifoto y’umukobwa we ku rubuga rwa Instagram yandikaho amagambo yateye urujijo abamukurikira, benshi bahishura ko aca amarenga y’uko yaba agiye gusezera kuri iyi kipe. Olivier Karekezi yagize ati: “Vuba cyane ndashaka kubona umuryango wanjye” . Abamukurikira bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’uko yaba agiye kugenda maze nawe mu kumubasubiza agira ati: “Ibyiza byose ndimo muri Rayon Sports ndabishimira abafana bose babanye nanjye kandi Imana ikomeze ibahe umugisha. Take care”

Nyuma y’amasaha macye ashyize ubu butumwa kuri Instagram amakuru yatangiye gucicikana ko Karekezi Olivier yasezeye abakinnyi yatozaga muri Rayon Sports. Kuri uyu wa Kane tariki 1 Werurwe 2018, Rayon Sports ifitanye umukino na Gicumbi FC, ariko Olivier Karekezi yasezeye abakinnyi yatozaga ababwira ko atazabatoza kuri uyu mukino.

Umukino Karekezi yakinnye na APR FC ntiwamworoheye na gato

Bamwe mu bakinnyi bananiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com ariko batifuje ko amazina yabo yatangazwa, baduhamirije ko umutoza atishimiye uko nyuma y’umukino wa APR FC na Rayon Sports, abafana bamutegerereje ku modoka ye bakamubwira amagambo atari meza, banamubwira ko atakiri umutoza ubabereye kuko ngo nta mikinire ye n’andi magambo ataramunejeje, ibi bikiyongera ku mubano we n’abayobozi ba Rayon Sports by’umwihariko Perezida Paul Muvunyi ngo utishimira uyu mutoza habe na gato.

Ibi byose byatumye Karekezi Olivier yerekeza muri Suede ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nk’uko amakuru yizewe ikinyamakuru Ukwezi.com gikesha abantu be ba hafi bakoranaga muri Rayon Sports, akaba yisangiye umuryango we ngo ajye kuruhuka icyo yita induru n’akaduruvayo biri muri iyi kipe.

Abo bakinnyi ba Rayon Sports twaganiriye baduhamirije ko ubundi Karekezi Olivier iyo adatsinda umukino wa LLBA yo mu Burundi yari guhita yirukanwa, ariko ngo nyuma yo gutsinda abayobozi baratuje bashyira ingufu mu gutegura umukino bagombaga guhuramo na APR FC, maze awutsinzwe atangira gushyirwaho igitutu. Karekezi Olivier ntiyishimiye gukorera muri uwo mwuka ahitamo kwigendera mu mahoro agakomeza kubahisha izina rye nk’umutoza watanze umusaruro utari mubi muri Rayon Sports.

Karekezi Olivier yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports afatanyije na Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana mu kwezi k’Ukuboza 2017. Muri icyo gihe Karekezi yaje gufungwa nyuma afunguwe akomeza imirimo ye. Kugeza ubu yari amaze amezi 7 atoza Rayon Sports kuko yasinye amasezerano tariki 27 Nyakanga 2017.

Abafana bamwe na bamwe bari bakibona Olivier Karekezi mu isura ya APR FC kuko ari yo yakiniye hano mu Rwanda akanayigiriramo ibihe byiza, ibi bikaba byaranateje impaka hagitangazwa ko agiye gutoza Rayon Sports aho benshi bagaragazaga ko batabyishimiye ariko abafana bakaza kumukunda bitewe n’ibihe byiza yagiye abagezamo. N’ubu ariko ntiyari yorohewe kuko nk’iyo yazaga ku kibuga yambaye umwenda ufite ibara ry’umukara n’umweru abafana babifataga ukundi.

2018-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwagukanye umwanya wa 3 muri Basketball, Amavubi mu bagore basezerewe na Uganda

U Rwanda rwagukanye umwanya wa 3 muri Basketball, Amavubi mu bagore basezerewe na Uganda

Editorial 17 Jul 2023
Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Editorial 18 Mar 2021
Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Editorial 08 Aug 2021
Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu

Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu

Editorial 26 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyampinga wa Zambia Louisa Chingangu Yambuwe Ikamba n’abategura iryo rushanwa
Mu Rwanda

Nyampinga wa Zambia Louisa Chingangu Yambuwe Ikamba n’abategura iryo rushanwa

Editorial 16 May 2017
Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana
Mu Mahanga

Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana

Editorial 19 Oct 2016
Umunyarwanda  yateye utwatsi  ibyavugiwe kuri Radio Inkingi
ITOHOZA

Umunyarwanda yateye utwatsi ibyavugiwe kuri Radio Inkingi

Editorial 06 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru