Nyuma y’igitaramo cya mbere bakoreye i Bruxelles bakishimirwa bidasanzwe n’Abanyarwanda bahatuye, abahanzi Charly & Nina na Makanyaga bagiye kwakirwa mu Mujyi wa Lille wo mu Majyaruguru y’u Bufaransa.
Igitaramo cya mbere cy’urugendo rw’aba bahanzi ku Mugabane w’i Burayi cyabaye ku itariki 5 Gicurasi 2018 mu nzu ya Birmingham Palace mu Mujyi wa Bruxelles. Nyuma y’iki biteganyijwe ko bahita banzika n’ikindi kizabera i Lille mu Bufaransa ku wa Gatanu, tariki 11 Gicurasi.
Mu kiganiro na Karekezi Justin uyobora Team Production ubwo hatangizwaga imyiteguro y’ibi bitaramo, yagize ati “Ibitaramo nk’ibi tubitegura mu rwego rwo guhuza abantu no kubashyiriraho urubuga rwo kwisanzura no kuruhura umubiri ndetse by’umwihariko itsinda dukorana tubikora tubikunze.”
Aba bahanzi bazakomereza i Paris ku ya 12 Gicurasi, basusurutse n’abatuye i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi ari naho Makanyaga azagarukira bitewe n’izindi gahunda zizaba zimutegereje mu Rwanda.
Charly na Nina ku itariki ya 2 Kamena kandi nabwo bazaba abari i Stockholm muri Suède; ku ya 9 Kamena bajye mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi.
Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku Mugabane w’i Burayi bazasorezwa mu Budage ku itariki ya 26 Kamena.
Undi mwihariko udasanzwe uri muri ibi bitaramo ni gahunda ya tombola y’itike yo kujyana na RwandAir ahantu ijya hose ku Isi no gusubira aho yaturutse. Abitabira ibi bitaramo bishimira cyane uko abahanzi bakoresha uburyo bwa ‘live’ bifatwa nk’ibiha agaciro umuziki wabo.
Uko byari byifashe mu gitaramo Makanyaga, Charly na Nina bakoreye i Bruxelles