• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Pariki ya Nyungwe ni Inyambo itatse iraba mu Bukerarugendo bw’u Rwanda

Editorial 22 Jul 2024 Amakuru, IBIDUKIKIJE, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe igizwe n’ishyamba kimeza riri ku buso km2 1019, iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Rwanda, ibamo urusobe rw’ibinyabuzima birimo inyamaswa n’ibimera bitandukanye bitewe n’uko ari ishyamba ry’inzitane ryo mu misozi miremire muri Afurika.

Ishyamba kimeza ryayo rifatwa nk’ikigega cy’amazi y’u Rwanda kuko ritanga hejuru ya 70% by’amazi y’u Rwanda kandi ribonekamo isoko ya kure y’uruzi rwa Nili.

Ribonekamo amoko y’inguge atandukanye, amoko y’ibimera arenga 1250, inyamabere zirenga 90 n’amoko y’inyoni arenga 320.

Mu Mwaka wa 2005 nibwo Nyungwe yabaye Pariki y’Igihugu, abakoreragamo ibikorwa by’ubuhigi, ubushimusi, gutwika amakara n’ibindi byangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, bashyizwe hamwe muri koperative zigamije kubateza imbere.

Mu mirenge icyenda yo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe ikora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe habarurwa abantu 891 bahoze bayikoreramo ibikorwa byangiza ibidukikije.

Kuri ubu bose bibumbiye hamwe muri koperative 35 bakoreramo ibikorwa bibateza imbere.

Kuva mu 2005 Ishyamba rya Nyungwe ryahindurwa Pariki y’Igihugu, abakoreragamo ubuhigi n’ibindi bikorwa biryangiza bakuwemo, Leta ikomeza gukurikirana imibereho yabo kugira ngo babeho neza batangiza ibidukukije.

Hagaragaramo Ibiti nk’ibyitwa Ibishigishigi byahozeho mu gihe cy’inyamanswa za Dinosaur, ibyo biti byifashishwaga mu bwubatsi bw’amazu, hagaragaramo ibiti bishobora kwangiza amashyamba kubera ko inyamanswa zabibungabungaga nk’imbogo n’inzovu zitakibarizwa muri Pariki ya Nyungwe

Iyo utembere iyi Pariki ubona ikiraro kirekire cyane kitwa Canopy walkway gifite ubutumburuke bwa Metero 70 z,ubuhagarike ndetse na Metero 170 z’ubutumburuke, muri Africa hari ibiraro byo mu kirere nk’ibi bitatu muri Ghana, Afurika yepfo ndetse no mu Rwanda

Mu Ishyamba rya Nyungwe uhasanga amoko arenga 1250 y’ibimera harimo amoko 50 y’ibishihe, amoko 133 ya ‘Orchidées’ indabo z’agahebuzo harimo amoko 24 ya gakondo, iri ku buso bwa hegitari 1019 nkuko twabigarutseho

Muri Mutarama 2019 kandi u Rwanda rwari rwasabye ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zashyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi.

Abataragera muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bayitekereza nk’ishyamba ry’inzitane riteye ubwoba ariko ni ahantu umuntu yakwifuza kureba bitewe n’ibyiza nyaburanga biyibarizwamo.

Umuryango w’Abanyamakuru bakora inkuru zijyanye n’Ibidukikije(REJ) ubitewemo inkunga na FOJO: Media institute, ku bufatanye na Pariki y’igihugu ya Nyungwe (Nyungwe National Park-Rwanda), uhora urajwe ishinga no guhugura abanyamakuru kugirango nabo bigishe Abanyarwanda kubungabunga ibidukikije kandi bibe umuco kugirango ihumanwa ry’ikirere rihagarare ndetse nutemye igiti atere bibiri hadasigaye kubungabunga urwo rusobe rw’ibinyabuzima hirya no hino mu Rwanda n’isi.

Abanyamakuru nabo bagaragaza ubushake, inyungu n’ubushobozi bwo kugeza amakuru ya nyayo ku babatega amatwi n’abasomyi dore ko mu byo bahugurwa habamo no kugera aho ibikorwa bibungabungwa n’ibyangizwa biherereye kugirango babone inkuru mpamo, nko gusura ibyanya by’ubukerarugendo nka Pariki zo mu Rwanda, Gukora imiganda rusange no gufatanya n’abaturage ibikorwa byo gusazura amashyamba no gutera amashya.

Ibidukikije ni Impano y’ubukerarugendo n’ubushakashatsi ariko nanone ibungabungwa ryabyo ni ingenzi ku mwuka uhumekwa.

2024-07-22
Editorial

IZINDI NKURU

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Editorial 27 Oct 2017
Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Ikipe y’igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021.

Editorial 16 Jun 2021
Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe

Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe

Editorial 15 Nov 2017
Perezida w’u Bushinwa yashimiye Kagame amwizeza gukomeza umubano w’ibihugu byombi

Perezida w’u Bushinwa yashimiye Kagame amwizeza gukomeza umubano w’ibihugu byombi

Editorial 08 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Umugororwa wari ukurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba yafashwe ashaka gutoroka
Mu Rwanda

Kigali: Umugororwa wari ukurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba yafashwe ashaka gutoroka

Editorial 26 Mar 2018
Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda
POLITIKI

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Editorial 04 Jan 2018
Col. Willy BAGABE yitabye Imana
Mu Mahanga

Col. Willy BAGABE yitabye Imana

Editorial 04 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru