Patrick Kayumbu Mazimhaka yaherekejwe mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’umuryango, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye.
Mazimhaka yitabye Imana ku wa 25 Mutarama 2018, azize uburwayi yari amaze igihe yivuriza mu Buhinde.
Umuhango wo kumuherekeza wabaye kuri uyu wa 30 Mutarama 2018, watangiriye iwe mu rugo ku Kimironko aho yari atuye, asezerwaho n’umuryango n’inshuti ahagana saa mbili za mu gitondo.
Ahagana saa tanu na 25 nibwo umubiri wa nyakwigendera wagejejwe mu rusengero rw’Abangilikani ruherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali ahavugiwe amasengesho yo kumusezeraho mbere yo kumushyingura mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo i saa cyenda z’umugoroba.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne; Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Nyamvumba Patrick; Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa n’abandi.
Gerard Mpyisi wari inshuti magara ya Mazimhaka yavuze ko babanye neza. Ati “Mazimhaka yakundaga guseka cyane. Ubucuti bwacu bwatangiye mu 1971 ubwo namusangaga muri Kaminuza ya Makerere. Yitaga ku muryango cyane. Yakundaga abantu ndetse n’igihugu.”
Yakomeje agira ati “Duhura yari kumwe na John Murinzi. Ngiye gutambuka arampagarika, turasuhuzanya. Yambajije niba Mpyisi ariryo zina ryanjye. Yari afite urukundo ku Banyarwanda. Yari afite impano yo kwakira abantu.”
Mazimhaka wari ufite imyaka 70 ari mu bagize igitekerezo cyo gutangiza Umuryango wa RANU (yahindutse FPR Inkotanyi) mu 1979. Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, yanabaye Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, umwanya yamazeho imyaka itanu.
Patrick Mazimhaka uratwa ibigwi mu myaka yose yamaze ku Isi, yatabarutse asize umugore we Dr. Jolly Rwanyonga Mazimhaka, babyaranye abana batatu b’abakobwa.
Incamake y’ubuzima bwa Patrick Mazimhaka
Mazimhaka yavukiye mu Rwanda ku ya 26 Mata 1948. Yaje kuva mu gihugu yerekeza muri Uganda mu 1962.
Yize amashuri yisumbuye muri Ntare School, ayakomereza muri Kaminuza ya Makerere i Kampala aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu by’amabuye y’agaciro (Geology). Yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Siyansi mu 1975.
Yatangiye kwigisha muri Kaminuza ya Makerere mu Ishami ry’ibijyanye na Siyansi ndetse bidatinze aza kugirwa Umuyobozi w’Ishami rya Geology.
Mu ntangiriro za 1981, Mazimhaka yimukiye muri Kenya aho yakoze nk’Umujyanama mu Ikompanyi icukura amabuye y’agaciro mbere yo kwimukana n’umuryango we bakajya gutura muri Canada.
Ubwo RPF yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu ku ya 1 Ukwakira 1990, Mazimhaka yari Komiseri wayo ushinzwe imibanire rusange, umwanya yavuyeho atorerwa kuba Vice-Chairman wayo mu 1993 kugeza mu 1998.
Patrick Mazimhaka yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Amakoperative muri Nyakanga 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mwanya yawuvuyeho mu 1996, aba Minisitiri Ushinzwe gucyura Impunzi no gufasha abatishoboye. Mu 1997, yagizwe Minisitiri muri Perezidansi kugeza mu 2000.
Mu mirimo yakoze kandi harimo kuba Umujyanama Mukuru wihariye wa Perezida Kagame ku bijyanye n’Akarere k’Ibiyaga bigari aho yanagize uruhare mu isinywa ry’amasezerano ya Pretoria yo mu 2002 agamije kwambura intwaro ingabo zari iza FAR, Interahamwe no gukura ingabo z’u Rwanda muri Congo.
Yanagize uruhare kandi mu biganiro byo gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhagarika intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azwi nka “The Lusaka Ceasefire Agreement” ubwo yari Minisitiri mu 1999.
Uyu mugabo wakoranaga na All African Churches yifashishwaga ahari amakimbirane mu bihugu birimo Somalia na Sudani y’Epfo. Yaganiraga n’abantu, akandika inyandiko igaragaza icyakorwa ngo amahoro aboneke.
Yabaye Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU muri Nyakanga 2003 mu Nteko rusange yabereye i Maputo muri Mozambique. Uyu mwanya yawuvuyeho ku wa 6 Gashyantare 2008, asimbuwe n’Umunya-Kenya, Erastus J. O. Mwencha.
Mazimhaka yakoraga ubujyanama bwihariye mu ishoramari, ububanyi n’amahanga, umutekano aho yibandaga ku mugabane wa Afurika. Yari Umuyobozi w’Inama y’Abajyanama muri The Brenthurst Foundation ifite icyicaro mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.