• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Patrick Mazimhaka yasezeweho mu cyubahiro

Patrick Mazimhaka yasezeweho mu cyubahiro

Editorial 30 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Patrick Kayumbu Mazimhaka yaherekejwe mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’umuryango, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye.

Mazimhaka yitabye Imana ku wa 25 Mutarama 2018, azize uburwayi yari amaze igihe yivuriza mu Buhinde.

Umuhango wo kumuherekeza wabaye kuri uyu wa 30 Mutarama 2018, watangiriye iwe mu rugo ku Kimironko aho yari atuye, asezerwaho n’umuryango n’inshuti ahagana saa mbili za mu gitondo.

Ahagana saa tanu na 25 nibwo umubiri wa nyakwigendera wagejejwe mu rusengero rw’Abangilikani ruherereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali ahavugiwe amasengesho yo kumusezeraho mbere yo kumushyingura mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo i saa cyenda z’umugoroba.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne; Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Nyamvumba Patrick; Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr Monique Nsanzabaganwa n’abandi.

Gerard Mpyisi wari inshuti magara ya Mazimhaka yavuze ko babanye neza. Ati “Mazimhaka yakundaga guseka cyane. Ubucuti bwacu bwatangiye mu 1971 ubwo namusangaga muri Kaminuza ya Makerere. Yitaga ku muryango cyane. Yakundaga abantu ndetse n’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Duhura yari kumwe na John Murinzi. Ngiye gutambuka arampagarika, turasuhuzanya. Yambajije niba Mpyisi ariryo zina ryanjye. Yari afite urukundo ku Banyarwanda. Yari afite impano yo kwakira abantu.”

Mazimhaka wari ufite imyaka 70 ari mu bagize igitekerezo cyo gutangiza Umuryango wa RANU (yahindutse FPR Inkotanyi) mu 1979. Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, yanabaye Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, umwanya yamazeho imyaka itanu.

Patrick Mazimhaka uratwa ibigwi mu myaka yose yamaze ku Isi, yatabarutse asize umugore we Dr. Jolly Rwanyonga Mazimhaka, babyaranye abana batatu b’abakobwa.

Incamake y’ubuzima bwa Patrick Mazimhaka

Mazimhaka yavukiye mu Rwanda ku ya 26 Mata 1948. Yaje kuva mu gihugu yerekeza muri Uganda mu 1962.

Yize amashuri yisumbuye muri Ntare School, ayakomereza muri Kaminuza ya Makerere i Kampala aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu by’amabuye y’agaciro (Geology). Yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Siyansi mu 1975.

Yatangiye kwigisha muri Kaminuza ya Makerere mu Ishami ry’ibijyanye na Siyansi ndetse bidatinze aza kugirwa Umuyobozi w’Ishami rya Geology.
Mu ntangiriro za 1981, Mazimhaka yimukiye muri Kenya aho yakoze nk’Umujyanama mu Ikompanyi icukura amabuye y’agaciro mbere yo kwimukana n’umuryango we bakajya gutura muri Canada.

Ubwo RPF yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu ku ya 1 Ukwakira 1990, Mazimhaka yari Komiseri wayo ushinzwe imibanire rusange, umwanya yavuyeho atorerwa kuba Vice-Chairman wayo mu 1993 kugeza mu 1998.

Patrick Mazimhaka yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Amakoperative muri Nyakanga 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mwanya yawuvuyeho mu 1996, aba Minisitiri Ushinzwe gucyura Impunzi no gufasha abatishoboye. Mu 1997, yagizwe Minisitiri muri Perezidansi kugeza mu 2000.

Mu mirimo yakoze kandi harimo kuba Umujyanama Mukuru wihariye wa Perezida Kagame ku bijyanye n’Akarere k’Ibiyaga bigari aho yanagize uruhare mu isinywa ry’amasezerano ya Pretoria yo mu 2002 agamije kwambura intwaro ingabo zari iza FAR, Interahamwe no gukura ingabo z’u Rwanda muri Congo.

Yanagize uruhare kandi mu biganiro byo gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhagarika intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azwi nka “The Lusaka Ceasefire Agreement” ubwo yari Minisitiri mu 1999.

Uyu mugabo wakoranaga na All African Churches yifashishwaga ahari amakimbirane mu bihugu birimo Somalia na Sudani y’Epfo. Yaganiraga n’abantu, akandika inyandiko igaragaza icyakorwa ngo amahoro aboneke.

Yabaye Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU muri Nyakanga 2003 mu Nteko rusange yabereye i Maputo muri Mozambique. Uyu mwanya yawuvuyeho ku wa 6 Gashyantare 2008, asimbuwe n’Umunya-Kenya, Erastus J. O. Mwencha.

Mazimhaka yakoraga ubujyanama bwihariye mu ishoramari, ububanyi n’amahanga, umutekano aho yibandaga ku mugabane wa Afurika. Yari Umuyobozi w’Inama y’Abajyanama muri The Brenthurst Foundation ifite icyicaro mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

2018-01-30
Editorial

IZINDI NKURU

Noble Marara wirirwa usebya u Rwanda ni muntu ki ?

Noble Marara wirirwa usebya u Rwanda ni muntu ki ?

Editorial 08 Nov 2017
Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Editorial 25 Dec 2019
Abanyarwanda batatu barokotse abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bari bitwaje Kalashnikov

Abanyarwanda batatu barokotse abakozi b’inzego z’umutekano za Uganda bari bitwaje Kalashnikov

Editorial 11 Feb 2019
Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi

Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi

Editorial 22 Oct 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru