Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu Karere ka Karongi, yavuze ko uruganda rwa Gaz Methane, ari imbarutso y’iterambere ry’umujyi wa Karongi n’akarere muri rusange.
Perezida Kagame yavuze ko nta bikorwa byiza n’iterambere byashoboka bidashingiwe ku myumvire myiza y’abaturage, bityo abasaba guharanira iterambere rishingiye ku myumvire myiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yavuze ko 1/5 cy’abaturage ba Karongi bafite ubukene bukabije, Umukuru w’Igihugu avuga ko hakwiriye gukorwa ibyihutirwa kugira ngo abo baturage bivane mu bukene.
Perezida Kagame avuga ko n’andi mahirwe aboneka hirya no hino nk’amashuri, ibikorwa by’ubuzima, amashanyarazi, itumanaho n’Ikiyaga cya Kivu, byakoreshwa neza abaturage bakagera ku majyambere.
Perezida Kagame avuga ko kuba i Kivu gitangiye kubyara amashanyarazi, bigaragaza ko hari byinshi bishoboka kuko ari urugero rwivugira.
Yagize ati “Iyi Gaz tubanye na yo imyaka myinshi tubizi ariko ntacyo itumarira. Noneho twamenye ko bishobora gutanga amashanyarazi amurikira Abanyarwanda, akoreshwa mu nganda zigakora ibintu bitandukanye. Ayo ni amajyambere.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko ubushobozi bw’ayo mashanyarazi bukiri hasi, ikigamijwe kikaba ari ukubuzamura kuko nko muri Karongi, 15% bagerwaho n’amashanyarazi bakiri bake cyane, mu gihe Guverinoma yifuza ko buri wese agerwaho n’amashanyarazi.
Muri rusange, ngo si Abanyakarongi bakennye amashanyarazi gusa kuko ngo hakiri ibikorwa bidindizwa n’ubukeya bwayo, nk’inganda.
Ati “Hari inganda zibuzwa gukora n’uko nta mashanyarazi, na zo turifuza ko bigerwaho, abashoramari bagashobora gukora ibyo bifuza.”
Umukuru w’Igihugu avuga ko kwiyongera kw’amashanyarazi bizagira impinduka nziza mu mujyi wa Karongi zirimo ukwiyongera kw’amahoteli n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Perezida Paul Kagame
Ibyo byose ariko ngo ntibyashoboka igihe Abanyarwanda badahagurutse ngo buri wese akore icyo ashoboye kandi bigakorwa neza mu nyungu z’ugikora n’iz’Abanyarwanda bose.
KT