• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Editorial 17 May 2016 Mu Mahanga

Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu Karere ka Karongi, yavuze ko uruganda rwa Gaz Methane, ari imbarutso y’iterambere ry’umujyi wa Karongi n’akarere muri rusange.

Perezida Kagame yavuze ko nta bikorwa byiza n’iterambere byashoboka bidashingiwe ku myumvire myiza y’abaturage, bityo abasaba guharanira iterambere rishingiye ku myumvire myiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yavuze ko 1/5 cy’abaturage ba Karongi bafite ubukene bukabije, Umukuru w’Igihugu avuga ko hakwiriye gukorwa ibyihutirwa kugira ngo abo baturage bivane mu bukene.

Perezida Kagame avuga ko n’andi mahirwe aboneka hirya no hino nk’amashuri, ibikorwa by’ubuzima, amashanyarazi, itumanaho n’Ikiyaga cya Kivu, byakoreshwa neza abaturage bakagera ku majyambere.

Perezida Kagame avuga ko kuba i Kivu gitangiye kubyara amashanyarazi, bigaragaza ko hari byinshi bishoboka kuko ari urugero rwivugira.

Yagize ati “Iyi Gaz tubanye na yo imyaka myinshi tubizi ariko ntacyo itumarira. Noneho twamenye ko bishobora gutanga amashanyarazi amurikira Abanyarwanda, akoreshwa mu nganda zigakora ibintu bitandukanye. Ayo ni amajyambere.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko ubushobozi bw’ayo mashanyarazi bukiri hasi, ikigamijwe kikaba ari ukubuzamura kuko nko muri Karongi, 15% bagerwaho n’amashanyarazi bakiri bake cyane, mu gihe Guverinoma yifuza ko buri wese agerwaho n’amashanyarazi.

Muri rusange, ngo si Abanyakarongi bakennye amashanyarazi gusa kuko ngo hakiri ibikorwa bidindizwa n’ubukeya bwayo, nk’inganda.

Ati “Hari inganda zibuzwa gukora n’uko nta mashanyarazi, na zo turifuza ko bigerwaho, abashoramari bagashobora gukora ibyo bifuza.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko kwiyongera kw’amashanyarazi bizagira impinduka nziza mu mujyi wa Karongi zirimo ukwiyongera kw’amahoteli n’ibindi bikorwa by’iterambere.

-2817.jpg

Perezida Paul Kagame

Ibyo byose ariko ngo ntibyashoboka igihe Abanyarwanda badahagurutse ngo buri wese akore icyo ashoboye kandi bigakorwa neza mu nyungu z’ugikora n’iz’Abanyarwanda bose.

KT

2016-05-17
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y’imikino Pararempike 2024

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y’imikino Pararempike 2024

Editorial 03 Feb 2024
Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Editorial 08 Sep 2025
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ngo yaba yarabaswe n’indwara y’ikinyoma. Kumubarizaho ukuri ngo ni ukubariza amata ku kimasa!!

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ngo yaba yarabaswe n’indwara y’ikinyoma. Kumubarizaho ukuri ngo ni ukubariza amata ku kimasa!!

Editorial 18 May 2021
Dosiye ya Nyiragasazi  yamubyariye amazi nk’ibisusa

Dosiye ya Nyiragasazi yamubyariye amazi nk’ibisusa

Editorial 15 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy’indege
HIRYA NO HINO

Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy’indege

Editorial 31 Aug 2018
Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda
Amakuru

Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda

Editorial 25 Sep 2020
Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023
Amakuru

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Editorial 23 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru