• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

Editorial 08 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko rw’akazi mu Buyapani, kuri uyu wa Kabiri bakiriwe n’Umwami w’Abami Akihito utwara iki gihugu.

Tariki ya 7 Mutarama 2019, nibwo Perezida Kagame na Madamu bageze I Tokyo mu Buyapani mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rwatangiye uyu munsi.

Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabo bakiriwe n’Umwami w’Abami Akihito wari kumwe n’Umwamikazi Michiko.

Muri uru ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye hanze y’igihugu kuva 2019 yatangira, biteganyijwe ko we na Madamu Jeannette Kagame baza kuganira ndetse bakitabira isangira bazakirwamo na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe n’umugore we Akie Abe.

Perezida Kagame waherukaga mu Buyapani mu Ugushyingo 2006 kandi azagira inama n’ibiganiro bitandukanye bigamije gushaka icyateza imbere urubyiruko by’umwihariko Abanyarwanda biga n’abifuza kujya kwiga mu Buyapani.

Umukuru w’Igihugu uherekejwe n’abashoramari batandukanye b’Abanyarwanda, azanaganira n’abagize Ihuriro ry’abacuruzi b’Abayapani n’Abanyarwanda (Rwanda Japan Business Cooperation), anahure n’abayobozi b’ibigo bikomeye birimo Toyota, Mitsubishi n’abandi.

U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano ukomeye w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubufasha mu bya tekiniki ndetse n’ibijyanye no kubaka ubushobozi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye mu bijyanye n’ingufu, amazi n’isukura, ubuhinzi, uburezi n’ubwikorezi binyuze mu gutanga inkunga n’inguzanyo.

Ishoramari ry’Abayapani mu Rwanda ryibanda cyane mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kwakira abantu, ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga n’ibijyanye na serivisi.

Nubwo umubano w’u Rwanda n’u Buyapani watangiye mu 1962, u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Tokyo mu 1979.

Mu 2017, ubucuruzi u Rwanda bwakoranye n’u Buyapani bwabarirwaga muri miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika. Ishoramari ry’u Buyapani mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyoni 21,485 z’amadolari, rikaba ryarahanze imirimo 178.

Amafoto: Village Urugwiro

2019-01-08
Editorial

IZINDI NKURU

Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Editorial 01 Dec 2017
Menya Angelina Mukandutiye, Interahamwe yagendanaga imbunda mu gihe cya Jenoside, akaba yarasigaye ari ingabo ya Twagiramungu na Rusesabagina

Menya Angelina Mukandutiye, Interahamwe yagendanaga imbunda mu gihe cya Jenoside, akaba yarasigaye ari ingabo ya Twagiramungu na Rusesabagina

Editorial 30 Dec 2019
Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Editorial 20 Jul 2019
Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Editorial 12 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagize Komite zo kwicungira umutekano  mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo
Mu Mahanga

Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Editorial 27 Jan 2016
AS Kigali yatsinze Muhazi United 1-0 isoreza umwaka w’imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa 5
Amakuru

AS Kigali yatsinze Muhazi United 1-0 isoreza umwaka w’imikino wa 2023-2024 ku mwanya wa 5

Editorial 10 May 2024
Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI  i Mbarara
INKURU NYAMUKURU

Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI i Mbarara

Editorial 07 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru