Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu ruzinduko rw’akazi mu Buyapani, kuri uyu wa Kabiri bakiriwe n’Umwami w’Abami Akihito utwara iki gihugu.
Tariki ya 7 Mutarama 2019, nibwo Perezida Kagame na Madamu bageze I Tokyo mu Buyapani mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rwatangiye uyu munsi.
Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwabo bakiriwe n’Umwami w’Abami Akihito wari kumwe n’Umwamikazi Michiko.
Muri uru ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye hanze y’igihugu kuva 2019 yatangira, biteganyijwe ko we na Madamu Jeannette Kagame baza kuganira ndetse bakitabira isangira bazakirwamo na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe n’umugore we Akie Abe.
Perezida Kagame waherukaga mu Buyapani mu Ugushyingo 2006 kandi azagira inama n’ibiganiro bitandukanye bigamije gushaka icyateza imbere urubyiruko by’umwihariko Abanyarwanda biga n’abifuza kujya kwiga mu Buyapani.
Umukuru w’Igihugu uherekejwe n’abashoramari batandukanye b’Abanyarwanda, azanaganira n’abagize Ihuriro ry’abacuruzi b’Abayapani n’Abanyarwanda (Rwanda Japan Business Cooperation), anahure n’abayobozi b’ibigo bikomeye birimo Toyota, Mitsubishi n’abandi.
U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano ukomeye w’igihe kirekire ushingiye ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubufasha mu bya tekiniki ndetse n’ibijyanye no kubaka ubushobozi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye mu bijyanye n’ingufu, amazi n’isukura, ubuhinzi, uburezi n’ubwikorezi binyuze mu gutanga inkunga n’inguzanyo.
Ishoramari ry’Abayapani mu Rwanda ryibanda cyane mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kwakira abantu, ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga n’ibijyanye na serivisi.
Nubwo umubano w’u Rwanda n’u Buyapani watangiye mu 1962, u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Tokyo mu 1979.
Mu 2017, ubucuruzi u Rwanda bwakoranye n’u Buyapani bwabarirwaga muri miliyoni 57 z’amadolari ya Amerika. Ishoramari ry’u Buyapani mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyoni 21,485 z’amadolari, rikaba ryarahanze imirimo 178.