• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali   |   26 Jun 2025

  • Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi   |   25 Jun 2025

  • Tuyishime Placide uzwi nka Trump yakoze ihererekanyabubasha na Nsengiyumva Richard umusimbuye mu kuyobora Musanze FC   |   25 Jun 2025

  • Uko Opération Turquoise Yakamye Ikimasa Mu Rwanda   |   25 Jun 2025

  • Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”   |   24 Jun 2025

  • Intambara ziri kubera ku Isi muri iki gihe: Ingaruka, Impamvu n’Impungenge Mpuzamahanga   |   24 Jun 2025

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yakomoje ku bufatanye bwagejeje u Rwanda ku kwakira impunzi zizava muri Libya

Perezida Kagame yakomoje ku bufatanye bwagejeje u Rwanda ku kwakira impunzi zizava muri Libya

Editorial 25 Sep 2019 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika n’Isi bikeneye guhuza imbaraga mu mikoranire igamije kongera imbaraga mu kubaka amahoro no kuyabungabunga birambye.

Ni ubutumwa yatangiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 24 Nzeri 2019, mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye inama ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye.

Inteko Rusange ya Loni ni inama ngari iganirirwamo ibibazo byugarije Isi. Muri uyu mwaka yahawe insanganyamatsiko yubakiye ku “Guhuza imbaraga mu kurandura ubukene, guharanira ireme ry’uburezi no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.’’

Perezida Kagame yavuze ko Afurika yifitemo ibisubizo by’ibibazo biyugarije birimo ibyo kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose, iby’abimukira n’ibindi.

Yagaragaje ko imyaka ya 2020 izibukwa mu mateka nk’igihe gukorera hamwe kw’ibihugu kwabanje kwirengagizwa.

Yagize ati “Ku bw’amahirwe urugendo ruratanga icyizere. Ntibyigeze bibaho ko tugira ibikorwa binoze kandi bihuriweho biganisha ku iterambere, imihindagurikire y’ibihe n’ubuvuzi rusange ku Isi.’’

Umukuru w’Igihugu yanakomoje ku myiteguro y’u Rwanda yo kwakira impunzi z’Abanyafurika zizavanwa muri Libya.

Amasezerano areba impunzi z’Abanyafurika zaheze muri Libya zishaka kwerekeza i Burayi, yashyizweho umukono ku wa 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, UNHCR.

Perezida Kagame yagize ati “Mu byumweru biri imbere, u Rwanda ruritegura kwakira no gufata neza impunzi n’abimukira bari mu nkambi muri Libya. Inkunga ya UNHCR na AU yabaye ingenzi cyane.’’

“Turasaba buri munyamuryango wa Loni gukomeza kubahiriza ibyo asabwa muri ubwo bufatanye. Iyi mikoranire ni ikimenyetso simusiga ko twakorana mu guhangana n’ibibazo by’ingutu.’’

Perezida Kagame kandi yashimye intambwe iterwa mu kwimakaza ihame ry’ubuvuzi kuri bose. Yibukije ko ari inshingano za Afurika zo kunoza imikorere igamije kwimakaza intego z’iterambere rirambye (SDGs) mu 2030.

Yagaragaje ko impinduka zose zikenewe mu guteza imbere Afurika zatangiye gukorwa zirimo ko muri Nyakanga 2020, umugabane uzatangira Isoko rusange rya Afurika (AfCTA). Isoko rusange rya Afurika ritaganyijwe guhuriza hamwe abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe tiliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika.

Biteganyijwe ko ku wa Kane aribwo icyiciro cya mbere cy’impunzi 500 u Rwanda rwemeye kwakira ku ikubitiro, zikazacumbikirwa by’agateganyo mu Nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera.

Iyi nkambi isanzweho kuko yifashishijwe mu kwakira ibihumbi by’impunzi z’Abarundi mu 2015. Irimo ibyangombwa nk’ibibuga by’imikino, aho kurara n’ibindi nkenerwa, ubu irimo kongererwa ubushobozi kugira ngo izakire izo mpunzi. Nyuma yo kongererwa ubushobozi ntabwo izaba ikiri inkambi inyurwamo by’igihe gito, izaharirwa izi mpunzi mu buryo bw’igihe kirekire.

Mu cyumweru gishize byatangajwe ko u Rwanda rwamaze kwakira urutonde rw’impunzi 75 zitegereje kugezwa mu gihugu ku nshuro ya mbere.

Ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na AU ndetse na UNHCR, ni uko leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.

Umwanzuro wo kuvana izi mpunzi muri Libya wafashwe nyuma y’uko aho ziri hari hatangiye kuraswa, ikibazo cyatijwe umurindi n’uko Libya yugarijwe n’umutekano muke nyuma y’ihirikwa rya Muammar Gaddafi, ku buryo igihugu kidafite ubutegetsi buhamye ngo buzirengere.

Perezida Kagame atanga ikiganiro mu Nteko Rusange ya Loni iteraniye i New York muri Amerika

Inteko Rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika wifitemo ibisubizo by’ibibazo biwugarije

2019-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger

Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger

Editorial 04 Aug 2023
Nene wari warirukanywe na Zuma yasubijwe muri guverinoma, Nkosazana nawe ahabwa umwanya

Nene wari warirukanywe na Zuma yasubijwe muri guverinoma, Nkosazana nawe ahabwa umwanya

Editorial 27 Feb 2018
Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Gahanga na Nyamata: PL yaserukanye ubunararibonye ifite mu Nteko isaba icyizere

Editorial 30 Aug 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU

Editorial 25 Jun 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru