Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika n’Isi bikeneye guhuza imbaraga mu mikoranire igamije kongera imbaraga mu kubaka amahoro no kuyabungabunga birambye.
Ni ubutumwa yatangiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 24 Nzeri 2019, mu ijambo yagejeje ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye inama ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye.
Inteko Rusange ya Loni ni inama ngari iganirirwamo ibibazo byugarije Isi. Muri uyu mwaka yahawe insanganyamatsiko yubakiye ku “Guhuza imbaraga mu kurandura ubukene, guharanira ireme ry’uburezi no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.’’
Perezida Kagame yavuze ko Afurika yifitemo ibisubizo by’ibibazo biyugarije birimo ibyo kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose, iby’abimukira n’ibindi.
Yagaragaje ko imyaka ya 2020 izibukwa mu mateka nk’igihe gukorera hamwe kw’ibihugu kwabanje kwirengagizwa.
Yagize ati “Ku bw’amahirwe urugendo ruratanga icyizere. Ntibyigeze bibaho ko tugira ibikorwa binoze kandi bihuriweho biganisha ku iterambere, imihindagurikire y’ibihe n’ubuvuzi rusange ku Isi.’’
Umukuru w’Igihugu yanakomoje ku myiteguro y’u Rwanda yo kwakira impunzi z’Abanyafurika zizavanwa muri Libya.
Amasezerano areba impunzi z’Abanyafurika zaheze muri Libya zishaka kwerekeza i Burayi, yashyizweho umukono ku wa 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, UNHCR.
Perezida Kagame yagize ati “Mu byumweru biri imbere, u Rwanda ruritegura kwakira no gufata neza impunzi n’abimukira bari mu nkambi muri Libya. Inkunga ya UNHCR na AU yabaye ingenzi cyane.’’
“Turasaba buri munyamuryango wa Loni gukomeza kubahiriza ibyo asabwa muri ubwo bufatanye. Iyi mikoranire ni ikimenyetso simusiga ko twakorana mu guhangana n’ibibazo by’ingutu.’’
Perezida Kagame kandi yashimye intambwe iterwa mu kwimakaza ihame ry’ubuvuzi kuri bose. Yibukije ko ari inshingano za Afurika zo kunoza imikorere igamije kwimakaza intego z’iterambere rirambye (SDGs) mu 2030.
Yagaragaje ko impinduka zose zikenewe mu guteza imbere Afurika zatangiye gukorwa zirimo ko muri Nyakanga 2020, umugabane uzatangira Isoko rusange rya Afurika (AfCTA). Isoko rusange rya Afurika ritaganyijwe guhuriza hamwe abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe tiliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika.
Biteganyijwe ko ku wa Kane aribwo icyiciro cya mbere cy’impunzi 500 u Rwanda rwemeye kwakira ku ikubitiro, zikazacumbikirwa by’agateganyo mu Nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera.
Iyi nkambi isanzweho kuko yifashishijwe mu kwakira ibihumbi by’impunzi z’Abarundi mu 2015. Irimo ibyangombwa nk’ibibuga by’imikino, aho kurara n’ibindi nkenerwa, ubu irimo kongererwa ubushobozi kugira ngo izakire izo mpunzi. Nyuma yo kongererwa ubushobozi ntabwo izaba ikiri inkambi inyurwamo by’igihe gito, izaharirwa izi mpunzi mu buryo bw’igihe kirekire.
Mu cyumweru gishize byatangajwe ko u Rwanda rwamaze kwakira urutonde rw’impunzi 75 zitegereje kugezwa mu gihugu ku nshuro ya mbere.
Ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na AU ndetse na UNHCR, ni uko leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.
Umwanzuro wo kuvana izi mpunzi muri Libya wafashwe nyuma y’uko aho ziri hari hatangiye kuraswa, ikibazo cyatijwe umurindi n’uko Libya yugarijwe n’umutekano muke nyuma y’ihirikwa rya Muammar Gaddafi, ku buryo igihugu kidafite ubutegetsi buhamye ngo buzirengere.