• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame Yasabye Abarangije Itorero Kwirinda Ikibi Cyakorerwa U Rwanda

Perezida Kagame Yasabye Abarangije Itorero Kwirinda Ikibi Cyakorerwa U Rwanda

Editorial 05 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame wasoje itorero indangamirwa rya 11, yasabye abari baryitabiriye kumenya guhitamo icyagirira u Rwanda akamaro ariko icyarugirira nabi bakacyamagana.

Yabitangarije abanyeshuri 568 bagize ibyiciro bitandukanye birimo ababa mu mahanga n’abahiga, bari bamaze ibyumweru bitanu batozwa indangagaciro za Kinyarwanda, mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro giherere mu Karere ka Gatsibo.

Iri torero ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki 5 Kanama 2018, ngo ni umwanya mwiza kuri uru rubyiruko aho ruri hose ku isi kurangwa no kudasobanya, nk’uko Perezida Kagame yabitangaje.

Yagize ati “Aho mugenda hatandukanye muhasanga ibibi n’ibyiza. Muhitemo kumenya icyiza kibubaka no kwamagana ikibi kandi mubyifurize munabiganishe ku gihugu cyanyu. Ibyiza mubonye mubihitemo, mubishakishe, bibubake, mubigendereho kandi bizagirire akamaro igihugu cyose.”

Yakomeje agira ati “Iyo wubatse icyo aricyo cyose cyiza, urakora cyane kugirango ukirinde ikibi cyagisenya. Uku ni nako ukorera igihugu cyawe. Twese dufite inshingano yo kurinda ibyo tumaze kubaka dufatanyije.”

JPEG - 71.9 kb
Urubyiruko rwerekanye bimwe mu byo bigiye muri iri torero birimo imyitozo ya gisirikare

Mu butuma bwibanze ku kamaro k’itorero no kurangwa n’indangagaciro ritanga, Perezida Kagame yavuze ko itorero rifite amateka ari umuco w’uburezi.

Ati “Mu muco Nyarwanda harimo ibikorwa n’uburyo bwo kubaka umunyarwanda no kubaka u Rwanda. Dukwiriye kubakira kuri ibyo ngibyo tukubaka u Rwanda rushya rutagira Abanyarwanda b’impfabusa.

“Ni ishema kandi ni aby’agaciro kanini kugira uburyo bwo kwirinda ukarinda n’igihugu cyawe. Uku niko twe n’abandi benshi bari hano tubyumva kandi twabyumvise kuva na mbere.”

2018-08-05
Editorial

IZINDI NKURU

ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

Editorial 05 Feb 2024
Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

Administrator 17 Nov 2025
Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Editorial 30 Aug 2024
Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Intambara iratutumba hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’intebe Bunyoni

Editorial 16 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC
POLITIKI

U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

Editorial 12 Jan 2019
Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma
IMIKINO

Ikipe ya RDC yitegura Amavubi U23 igiye kwitoreza i Goma

Editorial 05 Nov 2018
ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Editorial 29 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru