• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Editorial 11 Jun 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Perezida Paul Kagame yishimiye ko Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba yorohewe akongera gusubira mu nshingano zo kuyobora igihugu nyuma y’igihe arwaye.

Perezida Kagame yabigaragaje kuri uyu wa Mbere ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri i Libreville muri Gabon.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Gabon, Perezida Kagame yavuze ko yaje gukomeza gutsura umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi no gusura mugenzi we Ali Bongo uri koroherwa nyuma y’igihe arwaye.

Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo Perezida Bongo yajyanywe mu bitaro i Riyadh muri Arabie Saoudite nyuma yo gufatwa n’indwara yo kwangirika kw’imitsi y’ubwonko.

Muri Mutarama yasubiye mu gihugu cye amaze koroherwa, akomeza gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Perezida Kagame yavuze ko bishimishije kuba Bongo yarorohewe akanasubira mu nshingano ze.

Yagize ati “Nishimiye kuza hano muri Gabon gukomeza inzira yo kwimakaza umubano uri hagati ya Gabon n’u Rwanda. Ni n’umwanya kuri njye wo gusura mugenzi wanjye wari umaze igihe arwaye. Nishimiye ko yorohewe akanakomeza inshingano ze.”

Yakomeje agira ati “Mu muco w’abanyafurika, inshuti dusurana mu bihe byiza no mu bibi.”

Perezida Kagame yavuze ko Gabon, by’umwihariko Perezida Bongo yagiye agira uruhare runini mu gushyigikira intego zigamije guteza imbere Afurika.

Ati “Gabon yagiye iharanira inyungu za Afurika, icyerecyezo n’ingamba zigamije kugera kuri icyo cyerecyezo. Perezida Bongo yagize uruhare runini mu gukorana n’abandi bayobozi ku mugabane wacu, mu kuzamura urwego rw’iterambere ryacu”.

Mu kwezi gutaha nibwo byitezwe ko muri Afurika hazatangizwa ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.

Gabon iri mu bihugu 44 byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ibihugu bihurira mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, azwi nka AfCFTA.

Ibihugu 22 bisabwa kuyemeza burundu ngo ashyirwe mu bikorwa byarabonetse ndetse biteganyijwe ko mu kwezi gutaha azatangizwa ku mugaragaro.

Agaruka kuri ayo masezerano, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko ibihugu byose bya Afurika bizi akamaro kayo ku buryo n’ibitarayasinya bizabikora.

Ati “N’ibihugu bitarayemeza burundu si uko bitabona inyungu cyangwa ngo bibone ko ari ngombwa ahubwo biracyafite ingorane mu bijyanye n’amategeko n’ibindi bya tekiniki bagomba kubanza gukemura mbere yo kuyashyira mu bikorwa.”

Yagarutse kandi ku muti watuma amakimbirane ahora agaragara hirya no hino muri Afurika acika, avuga ko bisaba ubufatanye bw’ibihugu bigize uwo mugabane.

U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Byombi bihuriye mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati, CEEAC.

U Rwanda na Gabon basinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010. Bifitanye ubuhahirane buhagaze neza dore ko indege ya RwandAir ikorera ingendo mu Mujyi wa Libreville.

Muri Kamena 2016 ibihugu byombi byakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa telefoni mu guhamagara hagati yabyo.

Perezida Kagame yasuye Ali Bongo ukomeje koroherwa

Perezida Kagame yagaragaje ko uru ruzinduko rugamije gukomeza inzira yo kwimakaza umubano uri hagati ya Gabon n’u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko inshuti zisurana mu byiza n’ibibi

Perezida Kagame yaganiriye n’itangazamakuru ku ngingo zirimo isoko rusange rya Afurika rizatangizwa ku mugaragaro muri Nyakanga

2019-06-11
Editorial

IZINDI NKURU

Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020

Editorial 23 Feb 2020
Uko FPR-Inkotanyi  yafashije Abagore  kwiteza imbere babikesha ubuyobozi bwiza

Uko FPR-Inkotanyi  yafashije Abagore  kwiteza imbere babikesha ubuyobozi bwiza

Editorial 30 Nov 2017
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Editorial 10 Jan 2017
Abatwa N’abakobwa Ntibashishikajwe No Kwinjira Mu Gisirikare Cy’u Burundi

Abatwa N’abakobwa Ntibashishikajwe No Kwinjira Mu Gisirikare Cy’u Burundi

Editorial 09 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko  ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]
INKURU NYAMUKURU

Uko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]

Editorial 25 Mar 2018
U Rwanda rwasabye u Burundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Bihozagara
Mu Mahanga

U Rwanda rwasabye u Burundi gutanga ibisobanuro ku rupfu rwa Bihozagara

Editorial 31 Mar 2016
Afrifame Pictures yongereye ‘Drone Phantom 4’ mu bikoresho izifashisha muri 2017
Mu Mahanga

Afrifame Pictures yongereye ‘Drone Phantom 4’ mu bikoresho izifashisha muri 2017

Editorial 03 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru