• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Editorial 28 Aug 2024 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIBA muri Afurika, Anibal Manave, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri FIBA, Alphonse Bilé, Umuyobozi Mukuru wa NBA muri Afurika, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall.

Aba bayobozi bahuye n’Umukuru w’Igihugu nyuma y’imikino ya FIBA yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bagore kizaba mu 2026, yaberaga muri BK Arena. Baganiriye ku kamaro ko gushyigikira abagore muri siporo n’amahirwe yo guteza imbere basketball y’abagore muri Afurika.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Kanama 2024, ni bwo Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko habayeho ibiganiro byo kuzamura abagore bakina Basketball.

Yagize iti “Muri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yahuye na Anibal Manave uyobora FIBA muri Afurika; Alphonse Bilé, umunyama wa FIBA muri Afurika; Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa ndetse na Amadou Gallo Fall uyobora Basketball Africa League (BAL) bigendanye n’Imikino y’Ijonjora ry’Ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore.”

“Baganiriye ku kamaro ko gufasha abagore muri siporo ndetse no kurema amahirwe yo gufasha Basketball y’Abagore gutera imbere kuri uyu mugabane.”

U Rwanda rumaze gutera imbere muri Basketball aho rukomeje kuba intangarugero muri Afurika rwakira amarushanwa akomeye haba mu bagore no mu bagabo.

Imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments), yari imaze igihe ibera muri BK Arena kuva kuva tariki 19 kugeza 25 Kanama 2024.

Iri rushanwa ryegukanywe na Hongrie yatsinze Sénégal amanota 63-47, hatoranywa n’abakinnyi batanu beza bahize abandi aribo Murekatete Bella w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Virag Kiss na Reka Lelik ba Hongrie, Ndioma Kane wa Sénégal ndetse na Holly Winterburn wa Great Britain.

2024-08-28
Editorial

IZINDI NKURU

N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

Editorial 05 Oct 2019
Abayobozi bakuru basaga 10 ba RNC, bamaze gutandukana na Kayumba kubera indanini n’ubujura

Abayobozi bakuru basaga 10 ba RNC, bamaze gutandukana na Kayumba kubera indanini n’ubujura

Editorial 06 Dec 2019
Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Editorial 31 May 2022
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Editorial 09 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2016 : Ibiciro by’Amatike  ku mukino w’uRwanda na congo Kinshasa  byazamuwe
IMIKINO

CHAN 2016 : Ibiciro by’Amatike ku mukino w’uRwanda na congo Kinshasa byazamuwe

Editorial 27 Jan 2016
Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi

Editorial 07 Jun 2018
Abofisiye bakuru badacana uwaka na Gen Kayihura baragororerwa ubutitsa
Mu Mahanga

Abofisiye bakuru badacana uwaka na Gen Kayihura baragororerwa ubutitsa

Editorial 16 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru