Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yavuze ko ingabo z’iki gihugu, FARDC, zirimo gutegura ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’igihugu, ashimangira ko ingabo za Monusco zigikenewe kubera umusanzu zitegerejweho.
Perezida Tshisekedi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TV5 MONDE mu ruzinduko yari arimo mu gihugu cy’u Bubiligi.
Yabajijwe icyo atekereza ku ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, Monusco, ibihugu biheruka gusabira ko zasoza ubutumwa bwazo nubwo intego zahawe zitayigezeho.
Tshisekedi yashimangiye ko Monusco ikenewe mu burasirazuba bwa RDC mu kindi gihe kiri imbere, kubera ko FARDC iyikeneyeho ubufasha mu bitero ku mitwe yitwaje intwaro. Ni n’icyifuzo ngo yagejeje ku Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, mu ruzinduko aherukamo muri RDC.
Yakomeje ati “Ni ubufasha ku byo inzego zacu z’umutekano zishaka gukora, kuko hariya turimo gutegura igitero gikomeye kuri iyo mitwe yose yitwaje intwaro, kandi byaranatangiye, Monusco irakenewe cyane mu bufasha bw’ibikoresho kuko hari aho tugifite intege nke muri urwo rwego.”
Perezida Tshisekedi abitangaje mu gihe mu minsi ishize hatangiye ibitero ku mitwe yitwaje intwaro, byahitanye benshi mu mitwe yitwaje intwaro, abandi bagafatwa mpiri. Mu bishwe harimo nk’uwari uyoboye ingabo za RNC, Habib Mudathiru.
Mu cyumweru gishize kandi FARDC yemeje ko yishe Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, wiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru ahamya ko ubwo FARDC yamugwaga gitumo, yicanwe n’abandi basirikare bari ibyegera bye nka Col Serge, Col Soso Sixbert, uwari ushinzwe kumurinda akaba n’umunyamabanga we Maj Gaspard n’abandi. Hafashwe kandi abarwanyi 15.