Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Djibouti wagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Mu rwego rwo gufasha mu bucuruzi n’ubuhahirane n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi, mu 2013 Djibouti yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 bubarurirwa ku byambu by’icyo gihugu.
Ambasaderi Nsengimana Joseph uhagarariye u Rwanda muri Djibouti muri icyo gihe ariko akaba yari afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia, icyo gihe yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Djibouti mu rwego rwo gusinya ihabwa ry’ubwo butaka buzafasha u Rwanda mu bucuruzi n’ubuhahirane n’ibindi bihugu hirya no hino ku Isi.
Ubu butaka buzagirira akamaro kanini u Rwanda kuko bubarurirwa hafi y’ibyambu bizwi nk’icyambu cyigenga cya Djibouti (PAID), bizoroshya ubuhahirane n’icyambu mpuzamahanga cya Dubai.Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubutwererane na Djibouti inatanga icyangombwa cy’ubutaka yahaye iki gihugu, bungana na hegitari 10 buherereye mu gice cyagenewe inganda mu Karere ka Gasabo.
Minisitiri Mushikiwabo na mugenzi we Ali Youssouf nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa 5 Werurwe 2016, mbere gato y’ikiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye n’itangazamakuru.
Abanyamakuru mu kiganiro n’abakuru b’ibihugu byombi
Djibouti na yo yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 mu mwaka wa 2013.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abikorera bo mu Rwanda kugira uruhare mu kubyaza umusaruro ubu butaka bashora imari mu kubaka ibikorwa remezo byoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku Nyanja Itukura.
Nk’igihugu gituriye inyanja, Perezida Kagame yavuze ko hazakoreshwa nk’icyambu cy’ibicuruzwa bivuye mu Nyanja itukura, bizajya bihavanwa bizanwa mu Rwanda hifashishijwe indege.
Yagize ati “Icyo dushaka ni uko abikorera bashyira imbaraga muri ibyo bikorwa noneho guverinoma ikazababera umufatanyabikorwa nk’uko bisanzwe ndetse tuzakorana na guverinoma ya Djibouti.”
U Rwanda rwemereye Djibouti ko ruzakomeza gutsura umubano na yo binyuze mu kwishyira hamwe k’ibihugu byombi n’ibyo mu karere ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange bigafasha mu kwihutisha iterambere.
Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh, yatangaje ko yishimiye gusura u Rwanda mu gihugu cyiza kandi ko yashimishijwe n’ibiganiro yagiranye na mugenzi we Paul Kagame, kuva yagera mu Rwanda.
Yatangaje ko ibihugu byombi bifite umubano mwiza ugaragazwa na byinshi by’umwihariko n’amasezerano bamaze gusinya ku bijyanye n’ubutaka bahawe.
Perezida Paul Kagame yemereye mugenzi we wa Djibouti ko azasura icyo gihugu mu gihe cya vuba.