Petroli na mazutu (ibitoro) byongeye kuba ikibazo gikomeye mu gihugu cy’u Burundi aho abafite amamodoka cyangwa abandi babikoresha bifuza yuko nibura igiciro cyakwiyongera aho kubibura burundu !
Amakuru dukesha ibitangazamakuru bitandukanye, birimo Iwacu news, agaragaza yuko petrol n’ibiyikomokaho nka bimaze iminsi ibiri byarakamye mu masitasiyo byacururizwagaho, bihereye muri Bujumbura kandi ariyo yagemuriraga izindi ntara. Ku munsi w’ejo amamodoka yari yuzuye ku masitasiyo muri Bujumbura ariko ntihagira n’imwe ibona igitoro.
Umwaka ushize u Burundi bwaranzwe no kubura igitoro ku buryo bukabije ariko nibura kikagerageza kuboneka ku giciro cyo hejuru na none ku buryo bukabije. Ubu noneho nta n’ubwo kiboneka ku giciro icyo aricyo cyose !