• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura

Editorial 05 Jan 2017 ITOHOZA

Kuwa kabiri tariki ya 3 Mutarama 2017, ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi habereye umuhango wo guhererekanya hagati ya Polisi ya Uganda n’iy’u Rwanda umunyarwanda Hategekimana Isaie w’imyaka 42 ukomoka mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, washakishwaga na Polisi y’u Rwanda akekwaho ubujura yakoreye mu karere ka Rusizi.

Mu muhango wo guhererekanya uyu Hategekimana, Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje, naho iya Uganda ihagarariwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Moses Barigye wari uhagarariye ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Uganda.

CSP Ndayambaje yavuze ko ku itariki ya 30 Ukwakira 2016, Hategekimana yibye Ayinkamiye Solange w’imyaka 37 wo mu murenge wa Gihundwe akarere ka Rusizi amadolari 4.037 n’amafaranga y’u Rwanda 40.000, iki cyaha agikorera mu karere ka Rusizi, uyu Ayinkamiye akaba yari umucuruzi w’amatungo magufi, Hategekimana akaba yari umukozi we bafatanya muri ubwo bucuruzi.

Yasobanuye uko byagenze avuga ati :”Hategekimana yagiye gusura Ayinkamiye, akaba yari azi ko afite amafaranga kuko bari basanzwe bakorana, nibwo yamuciye mu rihumye yinjira mu cyumba, akuramo ariya mafaranga ahita ahungira muri Uganda. Ayinkamiye yahise ageza ikibazo cye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihundwe, nayo ibimenyesha ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda, ryandikira irya Uganda ko hari umuntu wakoreye icyaha mu Rwanda agahungirayo, nabo batangira kumushakisha, nyuma gato arafatwa, ubu akaba agaruwe mu Rwanda.

CSP Ndayambaje yashimye imikoranire myiza iranga Polisi z’ibihugu byombi mu guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka no guhererekanya ababikora. Yavuze ati:”Imikoranire myiza yatumye ibihugu byombi bifatanya mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka no guta muri yombi ababikora. Abantu bakorera ibyaha mu bihugu byo mu karere bagahungira muri kimwe muri byo, bamenye ko imikoranire hagati ya Polisi z’ibi bihugu ihamye, ku buryo bitakorohera uwo ariwe wese kwidegembya muri kimwe nyuma yo gukora ibyaha mu kindi.”

-5257.jpg
Hategekimana akaba agiye koherezwa mu karere ka Rusizi aho yakoreye icyaha, agakorerwa dosiye agashyikirizwa ubutabera.

RNP

2017-01-05
Editorial

IZINDI NKURU

Afrika y’Epfo : Kayumba Nyamwasa ashobora gukurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga cyangwa se akaba yagarurwa mu Rwanda

Afrika y’Epfo : Kayumba Nyamwasa ashobora gukurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga cyangwa se akaba yagarurwa mu Rwanda

Editorial 01 Jun 2017
Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Editorial 22 Mar 2024
Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside

Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside

Editorial 18 Feb 2019
Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Ni iki cyihishe inyuma y’inkuru y’ikinyoma Uganda yatangaje kuri Perezida Kagame

Editorial 29 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘
Mu Rwanda

Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘

Editorial 30 Apr 2017
Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye  Amadovize
Mu Rwanda

Bujumbura iragerageza uko yahenda ubwenge EU ngo iyirye Amadovize

Editorial 17 Mar 2016
FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa
HIRYA NO HINO

FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 28 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru