• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi yafashe abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi mu gihugu hose

Polisi yafashe abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi mu gihugu hose

Editorial 08 Dec 2017 Mu Rwanda

Mu gihe tukiri mu cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa bwatangiye ku itariki ya mbere bukazarangira ku italiki 9 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego za Leta bakomeje urugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa, ariko ikigaragara ni uko hari bamwe mu baturage batarumva ko ruswa itemewe mu Rwanda ndetse ihanwa n’amategeko.

 Ikibigaragaza ni uko mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 7 Ukuboza, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryakoze umukwabu wo kurwanya ruswa mu bashoferi, mu gihugu hose hakaba harafashwe abarenga 30, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi zitandukanye.
Ubwo 10 bafatiwe mu mujyi wa Kigali bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukuboza, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kurwanya ruswa kugirango icike mu gihugu.
Yasabye abatwara ibinyabiziga kuzuza ibisabwa kugirango bajye mu muhanda aho yavuze ati:”Turasaba abatwara ibinyabiziga ko mbere yo kujya mu muhanda baba bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga, n’abakoresha imodoka zikora ubucuruzi turabasaba kuzuza ibyangombwa bisabwa ngo bakore ubucuruzi.”
Yakomeje asaba abashoferi kubahiriza amategeko no kwirinda ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikadindiza iterambere.
 Yavuze ati:”Abashoferi bubahe amategeko uko ari, niba byabayeho ko bagwa mu cyaha cyangwa mu ikosa  ntibikwiye kubinjiza mu kindi cyaha cya ruswa, dore ko kiba kinaremereye kurusha cya kindi icyo kujya mu muhanda hari ibyo batujuje.”

CIP Kabanda yavuze ko isahmi rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa aho yavuze ati:”Buri munsi iyo abapolisi bagiye ku kazi, babanza kuganirizwa ububi bwa ruswa n’ingaruka zayo, akabwirwa ko akazi agiyemo atagomba kwakira ruswa, ufatiwe muri iyo ngeso akirukanwa kuko hari abirukanwa buri mwaka bafatiwe mu bikorwa bya ruswa.”

Yasoje asaba abashoferi kumenya ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kuyikumira no kuyirwanya, bakaba basabwa gufatanya na Polisi  bagahurira ku myumvire yo kurwanya ruswa kuko  nibyo bizatuma icika.
Umwe mu bafatiwe muri uyu mukwabu witwa Mazimpaka Emmanuel ukomoka mu murenge wa Sake akarere ka Ngoma, yemeye ko yatanze ruswa anabisabira imbabazi.
Yavuze ati:” Nari ntwaye imodoka, ngeze i Kigali  dusanga Polisi yakoze umukwabu, igihe umupolisi ambaza ibyangombwa, mbimuhaye nshyiramo n’amafaranga 2000 ahita amfata.”
Yakomeje avuga ati:”Icyaha nakoze ndakemera nkanagisabira imbabazi, nkanasaba abashoferi bagenzi banjye gucika kuri iyi ngeso yo gutanga ruswa.”

2017-12-08
Editorial

IZINDI NKURU

Byinshi wamenya kuri Bombe Hydrogene Koreya ya Ruguru yagerageje igakangaranya Isi.

Byinshi wamenya kuri Bombe Hydrogene Koreya ya Ruguru yagerageje igakangaranya Isi.

Editorial 05 Sep 2017
Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka

Ikipe ya Maroc yageze mu Rwanda ije gukina imikino yo Kwibuka

Editorial 31 May 2017
Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Editorial 06 Sep 2016
Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe

Umurambo w’Umunyarwandakazi watowe mu mugezi muri Canada washyinguwe

Editorial 06 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

David Himbara akomeje urugamba yiyemeje rwo guharabika u Rwanda n’ibyiza rugenda rugeraho
INKURU NYAMUKURU

David Himbara akomeje urugamba yiyemeje rwo guharabika u Rwanda n’ibyiza rugenda rugeraho

Editorial 29 May 2018
Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi
INKURU NYAMUKURU

Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi

Editorial 29 Nov 2017
Radio Wo Muri Goodlife nyuma yo Gukubitwa Akagubwa nabi kurubu amakuru arahamya ko ari koroherwa
SHOWBIZ

Radio Wo Muri Goodlife nyuma yo Gukubitwa Akagubwa nabi kurubu amakuru arahamya ko ari koroherwa

Editorial 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru