Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe umurenge wa Mahama, akagari ka Kamombo yafashe abajura bitwikiraga ijoro bakabomora amazu y’abaturage bakiba ibintu.
Mu rukerera rwo mu ijoro ryo kuwa kane tariki ya 3 Werurwe nibwo agatsiko k’abantu binjiye mu maduka 2 y’uwitwa Frederic Nsanzimfura na Dany Bangambiki batobora inzu maze biba igare 1, Matora 2, na Radiyo ariko kuri uyu wa gatandatu bose bakaba bafashwe uko ari 8.
Abakekwa gukora ubu bujura hakaba harimo uwitwa Mbutoyurukundo akaba ari nawe wafatanywe ibi bikoresho maze avuga abandi barafatwa ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mahama.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama Aderite Hakizamungu avuga ko ubujura nk’ubu butari bumenyerewe cyane uretse ko mu minsi yashize habayeho ubujura bw’amatungo magufi n’inka ariko ubu bikaba byaracitse ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufatanyije na Polisi n’abaturage.
Hakizamungu yavuze kandi ko ubujura nk’ubu ahanini bukorwa n’insoresore zifite hagati y’imyaka 18 na 20 usanga bakoresha imfunguzo bagafungura amazu y’abantu bakiba ibikoresho byo mu mazu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Inspector of Police Emmanuel Kayigi yavuze ko kugira ngo aba bantu bafatwe habayeho ubufatanye bwa Polisi n’abaturage.
Akaba abasaba gukomeza kuba ijisho ry’umuturanyi nk’uko byagenze.
RNP