• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi yatahuye ibikoresho byibwe, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa

Polisi yatahuye ibikoresho byibwe, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa

Editorial 03 Mar 2017 Mu Rwanda

Mu mikwabu itandukanye yakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017, hafashwe ibikoresho bitandukanye birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi byo mu nzu.

Ibyo bikoresho byafatiwe mu murenge wa Kimirongo uri mu karere ka Gasabo no mu murenge wa Nyarugenge wo mu karere ka Nyarugenge.

Mu byafashwe harimo mudasobwa 2 zigendanwa (Laptops), Inyakiramashusho zigezweho zizwi nka Flat Screens 2, Telefone zigezweho zizwi nka smartphones, n’ibindi bikoresho bihenze byo mu nzu; hagati aho abantu 14 bakaba nabo bafashwe bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko iyi mikwabu yakozwe hagendewe ku makuru yari yizewe yatanzwe na bamwe mu baturage bari bagejeje ibibazo byabo by’uko bibwe kuri Polisi.

Yavuze ati:”Ibikoresho bimwe na bimwe byafatiwe mu nzu zituwemo, ibindi bifatirwa ku masoko atemewe aho byari byagiye kugurishirizwa, ndetse na bamwe mu bakekwaho ubu bujura bakaba ariho bafatiwe.”

Yakomeje avuga ati:”Bamwe muri ba nyiri ibi bikoresho twafashe bamenyekanye, turashimira abaturage bakomeje gufata umutekano nk’imwe mu nshingano zabo, ari nabo baduha amakuru y’ibikorwa by’aba bagizi ba nabi, akanatuma ababyishoramo bafatwa.”

SP Hitayezu yavuze kandi ati:”Twamaze kumenya ko ubujura nk’ubu cyane cyane ubw’ibikoresho by’ikoranabuhanga ababukora baba babifitiye isoko, cyangwa bafite umuntu wabijeje ko azabibagurishiriza ku masoko atemewe. Niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo kumenya amasoko nk’aya, tukaba ariho tugiye kwerekeza imikwabu yacu.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kugurira ibikoresho mu masoko atemewe, kugirango birinde kuba bafatwa nk’abafatanyacyaha, cyangwa igihe ibi bikoresho hari umuntu uvuze ko ari ibye, bakaba batabona ibyangombwa byerekana ko ari ibyabo, kuko nta nyemezabuguzi aho babiguze baba babahaye.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Niba uguze igikoresho, aho ukiguze bagomba kuguha inyemezabuguzi, kandi nawe wakigeza mu rugo ugashyiraho ikimenyetso, kandi igihe kibwe ugahita ubimenyesha Polisi ikwegereye. Ibi bimenyetso tubyitaho iyo dusuzuma nyir’igikoresho.”

-5999.jpg

Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yari yaratahuye muri Kigali televiziyo 106, zirimo 65 za flat screens, mudasobwa 87 na telephone zigezweho 129.

Ibyinshi muri ibi bikoresho bikaba byarasubijwe ba nyirabyo.

RNP

2017-03-03
Editorial

IZINDI NKURU

Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire agiye gukura urujijo ku rubanza rwe

Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire agiye gukura urujijo ku rubanza rwe

Editorial 06 Mar 2018
Abantu 17 baguye mu gitero cy’Abiyahuzi muri Burkina Faso.

Abantu 17 baguye mu gitero cy’Abiyahuzi muri Burkina Faso.

Editorial 14 Aug 2017
Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Editorial 27 Mar 2021
Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.

Victor Rukotana yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye wabenzwe n’inkumi yo mu cyaro.

Editorial 22 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta
IMIKINO

Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta

Editorial 01 Jul 2016
Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Editorial 08 Nov 2018
Uganda yavuye ku izima  yahagaritse pasiporo ya Mukankusi  Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Uganda yavuye ku izima yahagaritse pasiporo ya Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi muri RNC

Editorial 21 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru