• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya ubwambuzi bushukana

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kurwanya ubwambuzi bushukana

Editorial 13 Jan 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe irakangurira abaturage kwirinda no kurwaya icyaha cy’ubwambuzi bushukana kandi bakagira uruhare mu kuburwanya bayiha amakuru y’ababukora.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abantu batanu bafashwe ku itariki 10 Mutarama barimo gushuka abaturage babinyujije mu bushukanyi buzwi ku izina ry’urusimbi hanyuma bakabacuza amafaranga yabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko abafashwe babikora ari: Bizimana Charles, Hagenimana Ezekias, Rukundo Patrick,Ntakirutimana Theophile na Mugisha Frank.

Avuga uko iryo tsinda ryakoraga ubwo bwambuzi bushukana, CIP Hakizimana yagize ati: “Aba uko ari batanu bakoreshaga utuntu duto twa mpande enye dufite amabara atandukanye mu gushuka abantu no kubacuza utwabo.”

Yakomeje avuga ko abo bambuzi baryaga abaturage amafaranga yabo ndetse bakabatwara ibindi bikoresho birimo amagare,terefone zigendanwa n’ibindi, mu gihe bari mu bikorwa byo gukina uwo mukino wo gutombora uzwi nk’urusimbi.

CIP Hakizimana yongeyeho ko bababwiraga ko bari bubakubire kabiri amafaranga ayo ari yo yose bashyiraho, ndetse ko na biriya bindi babaha ibindi nka byo.

Yagize ati:”Bafataga bamwe muri bo bakajya hirya no hino gushishikariza abaturage kuza gutombora, kandi bakababwira ko byoroshye. Bitangagaho urugero, bakababwira ko ubwabo batomboye inshuro nyinshi, kandi ko amafaranga batomboye atagira ingano.”

Yavuze ko kugira ngo bemeze abantu ko ibyo bababwira ari ukuri kandi ko bishoboka, bahitaga bashyiraho amafaranga kandi bagatombora koko kuko babaga bashyize akamenyetso kuri kamwe muri utwo tuntu gafite ibara rigaragaza ko umuntu yatomboye.”

Yavuze ko kuri uwo munsi Polisi y’u Rwanda muri aka karere yakiriye ibirego by’abantu batanu bari batekewe umutwe na bariya bagabo bane.

CIP Hakizimana na none yagize ati:”Abantu bakwiriye gukora kugira ngo biteze imbere aho gutega amaramuko n’amakiriro ku bwambuzi bushukana cyangwa indi migirire iyo ari yo yose inyuranyije n’amategeko.”

Yavuze ko aba bagabo bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Tare mu gihe iperereza rikomeje.

Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

2016-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Mobile Police Station Van yasuye abaturage ba Rweru mu Bugesera

Editorial 28 Apr 2016
Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda? 

Editorial 27 May 2022
APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)

Editorial 13 Jun 2025
Amafoto – Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad bafashije Amavubi gutsinda Madagascar 2-0, u Rwanda ruhembwa nk’ikipe yitwaye neza

Amafoto – Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad bafashije Amavubi gutsinda Madagascar 2-0, u Rwanda ruhembwa nk’ikipe yitwaye neza

Editorial 25 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Eugene Anangwe yarongoye
SHOWBIZ

Umunyamakuru Eugene Anangwe yarongoye

Editorial 04 Dec 2017
U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera
IMIKINO

U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera

Editorial 22 Jun 2018
UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI
Mu Rwanda

UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI

Editorial 08 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru