Nyuma y’aho mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke ifatiye umugabo wari ufite amafaranga y’amiganano, na none ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe undi mugabo nawe afite amafaranga y’amiganano.
Uyu mugabo witwa Nzisengera Jean Claude w’imyaka 29 y’amavuko yafatanywe inoti 42 z’amafaranga y’amiganano harimo inoti 23 z’ibihumbi bitanu (5000Frw) n’izindi 19 z’ibihumbi bibiri(2.000Frw).
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu m ugabo yafashwe ubwo yari arimo kubitsa aya mafaranga akoresheje uburyo bugezweho bwa Tigo cash, akaba yagize ati:”Uwari ugiye kuyamubikiriza yarayitegereje asanga ni amahimbano, niko guhita abimenyesha Polisi imwegereye afatwa atyo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu gihe iperereza rikomeje.”
IP Kayigi yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi, aho yavuze ati:”Turasaba abaturage kwirinda ibi bikorwa no kureka gushaka gukira vuba mu buryo butemewe n’amategeko, ahubwo abantu bagashaka imirimo yabateza imbere kandi itabagiraho ingaruka.”
Yanagiriye inama abakira n’abatanga amafaranga kuri za Telefoni gushishoza no kugira amakenga ku mafaranga bakira, kuko bishoboka ko bishoboka ko hari amiganano yaba ari muyo bakira, aha akaba yagize ati:”Nubwo amafaranga y’amiganano adakunze kugaragara mu ntara yacu, abatanga n’abakira amafaranga nabo barasabwa kuba maso kandi bagatungira agatoki Polisi ahabonetse amafaranga nkaya.”
Yasoje avuga ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu ndetse n’igihombo ku muntu ku giti cye iyo asanze amafaranga ahawe ari amiganano, abaturage bakaba basabwa gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bagatanga amakuru kugirango abanyabyaha bafatwe.
Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
RNP