• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Editorial 03 May 2016 Mu Mahanga

​Nyuma y’aho mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke ifatiye umugabo wari ufite amafaranga y’amiganano, na none ku cyumweru tariki ya 1 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe undi mugabo nawe afite amafaranga y’amiganano.

Uyu mugabo witwa Nzisengera Jean Claude w’imyaka 29 y’amavuko yafatanywe inoti 42 z’amafaranga y’amiganano harimo inoti 23 z’ibihumbi bitanu (5000Frw) n’izindi 19 z’ibihumbi bibiri(2.000Frw).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu m ugabo yafashwe ubwo yari arimo kubitsa aya mafaranga akoresheje uburyo bugezweho bwa Tigo cash, akaba yagize ati:”Uwari ugiye kuyamubikiriza yarayitegereje asanga ni amahimbano, niko guhita abimenyesha Polisi imwegereye afatwa atyo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu gihe iperereza rikomeje.”

IP Kayigi yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi, aho yavuze ati:”Turasaba abaturage kwirinda ibi bikorwa no kureka gushaka gukira vuba mu buryo butemewe n’amategeko, ahubwo abantu bagashaka imirimo yabateza imbere kandi itabagiraho ingaruka.”

Yanagiriye inama abakira n’abatanga amafaranga kuri za Telefoni gushishoza no kugira amakenga ku mafaranga bakira, kuko bishoboka ko bishoboka ko hari amiganano yaba ari muyo bakira, aha akaba yagize ati:”Nubwo amafaranga y’amiganano adakunze kugaragara mu ntara yacu, abatanga n’abakira amafaranga nabo barasabwa kuba maso kandi bagatungira agatoki Polisi ahabonetse amafaranga nkaya.”

Yasoje avuga ko ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amahimbano rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu ndetse n’igihombo ku muntu ku giti cye iyo asanze amafaranga ahawe ari amiganano, abaturage bakaba basabwa gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bagatanga amakuru kugirango abanyabyaha bafatwe.

Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

RNP

2016-05-03
Editorial

IZINDI NKURU

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Editorial 05 Nov 2024
Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Editorial 20 May 2024
Uganda : Uwiyita umuhungu wa Perezida Museveni yahuye n’uruva gusenya

Uganda : Uwiyita umuhungu wa Perezida Museveni yahuye n’uruva gusenya

Editorial 17 Jan 2019
Ababyeyi b’abasore  bivugwako  bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho

Ababyeyi b’abasore bivugwako bajyanywe i Wawa barakeka ko abana babo baba batakiriho

Editorial 25 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko  imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari
UBUKUNGU

Uko imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Editorial 27 Aug 2018
Amateka ya Chan kuva igitangira
IMIKINO

Amateka ya Chan kuva igitangira

Editorial 06 Jan 2016
Umugabo yishyize mu kagozi nyuma yo gushwana n’umugore we bapfa ‘igitiyo’
ITOHOZA

Umugabo yishyize mu kagozi nyuma yo gushwana n’umugore we bapfa ‘igitiyo’

Editorial 02 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru