Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda (NPPA) ndetse n’urugaga rw’abaganga n’abakura amenyo (RMDC). Aya masezerano akaba agamije gukomeza ubufatanye, hagamijwe gutanga ubutabera bunoze hagati y’izi nzego. Uyu muhango ukaba wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Aya masezerano akaba yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Richard Muhumuza na Prof. Emile Rwamasirabo uhagarariye urugaga rw’abaganga n’abakura amenyo.
Abari muri uyu muhango, bavuze ko ubu bufatanye buzibanda ku gutahiriza umugozi umwe hibandwa ku gukora kinyamwuga, ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no gutanga ubutabera, hagamijwe kugera ku nshingano za buri rwego muri izi, dore ko ari “inzego zifite inshingano yo gufatanya kwita ku buzima no kurinda umutekano w’abanyarwanda.”
Bavuze kandi ko ubu bufatanye buzibanda ku guhanahana amakuru byihuse, no guhanahana ubunararibonye mu kugenza ibyaha bijyanye n’imikorere mibi ya bamwe mu baganga batanga ibyemezo bidaciye mu mucyo.
Ashyira umukono kuri aya masezerano, IGP Gasana yayagereranyije n’intambwe ikomeye mu guha imbaraga urwego rw’ubutabera no guhanahana ubunararibonye, ngo hatangwe ubutabera bwizewe nyuma yo kugenza ibyaha.
Akaba yagize ati:”Inshingano yacu nka Polisi ni ukurwanya, gukumira no kugenza ibyaha tugamije kurinda abaturage, iyi kandi n’inshingano y’ubugenzacyaha n’abaganga.”
IGP Gasana yakomeje agira ati:”Icy’ingenzi cy’aya masezerano si ukuyashyiraho umukono gusa, ahubwo icya ngombwa ni ukuyashyira mu bikorwa. Leta y’u Rwanda ihora ikangurira inzego za Leta kugirana ubufatanye hagati yazo ndetse zikanagirana ubufatanye n’inzego z’abikorera ku giti cyabo kuko bituma hatangwa serivisi nziza kandi vuba, gukorera mu mucyo n’ubutabera bunoze, ibi tukaba aribyo twiyemeje.”
IGP Gasana yanavuze ko kugenza ibyaha bisaba ubumenyi n’ubushobozi, izi nzego zikaba zibifite, bityo zikaba zikwiye kubisangira.
Yasoje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakora ibishoboka byose ngo aya masezerano abe inkingi y’ubutabera mu Rwanda.
Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Richard Muhumuza yishimiye ubu bufatanye, avuga ko buzafasha mu guhanahana amakuru ku gihe kandi bikazabafasha gukora amadosiye afite ibimenyetso.
Prof. Emile Rwamasirabo we yashimangiye ko aya masezerano azarushaho gutuma izi nzego zose zikorera hamwe kandi zigakorera mu mucyo, bigatuma umutekano w’abanyarwanda ucungwa neza.
Akaba yagize ati:”Umwuga w’ubuganga ni umwuga utoroshye, usanga rimwe na rimwe abarwayi binubira uko bavurwa, niyo mpamvu kugenza ibyaha nk’ibyo bisaba ubushobozi butuma ugenza ibyo byaha abigeraho.”
Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Richard Muhumuza, IGP Emmanuel Gasana na Prof Dr.Emile Rwamasirabo
Yasoje agira ati:”Dukeneye guhuriza hamwe ubumenyi bwacu ngo tumenye uko umurwayi abungabungwa tukanamenya ko bavurwa mu buryo bumwe. Aya masezerano rero ni ingenzi tukaba twizera ko izindi ngaga nk’urugaga rw’abaforomo, n’urw’ababyaza bazaza nabo tugafatanya kugera ku ntego twiyemeje.”
Aya masezerano avuga ko kudaha ubufasha umurwayi mu gihe abukeneye bikaba byamuviramo gukomereka, kwangirika kw’ibice by’umubiri n’urupfu, ari amakosa y’umuganga cyangwa kutita ku nshingano z’umuganga, icyo gihe nawe bimuviramo gukurikiranwa n’amategeko.
RNP