• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda, Ubushinjacyaha , Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda, Ubushinjacyaha , Urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Editorial 14 Mar 2016 Mu Mahanga

​Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda (NPPA) ndetse n’urugaga rw’abaganga n’abakura amenyo (RMDC). Aya masezerano akaba agamije gukomeza ubufatanye, hagamijwe gutanga ubutabera bunoze hagati y’izi nzego. Uyu muhango ukaba wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Aya masezerano akaba yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Richard Muhumuza na Prof. Emile Rwamasirabo uhagarariye urugaga rw’abaganga n’abakura amenyo.

Abari muri uyu muhango, bavuze ko ubu bufatanye buzibanda ku gutahiriza umugozi umwe hibandwa ku gukora kinyamwuga, ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no gutanga ubutabera, hagamijwe kugera ku nshingano za buri rwego muri izi, dore ko ari “inzego zifite inshingano yo gufatanya kwita ku buzima no kurinda umutekano w’abanyarwanda.”

Bavuze kandi ko ubu bufatanye buzibanda ku guhanahana amakuru byihuse, no guhanahana ubunararibonye mu kugenza ibyaha bijyanye n’imikorere mibi ya bamwe mu baganga batanga ibyemezo bidaciye mu mucyo.

Ashyira umukono kuri aya masezerano, IGP Gasana yayagereranyije n’intambwe ikomeye mu guha imbaraga urwego rw’ubutabera no guhanahana ubunararibonye, ngo hatangwe ubutabera bwizewe nyuma yo kugenza ibyaha.

Akaba yagize ati:”Inshingano yacu nka Polisi ni ukurwanya, gukumira no kugenza ibyaha tugamije kurinda abaturage, iyi kandi n’inshingano y’ubugenzacyaha n’abaganga.”

IGP Gasana yakomeje agira ati:”Icy’ingenzi cy’aya masezerano si ukuyashyiraho umukono gusa, ahubwo icya ngombwa ni ukuyashyira mu bikorwa. Leta y’u Rwanda ihora ikangurira inzego za Leta kugirana ubufatanye hagati yazo ndetse zikanagirana ubufatanye n’inzego z’abikorera ku giti cyabo kuko bituma hatangwa serivisi nziza kandi vuba, gukorera mu mucyo n’ubutabera bunoze, ibi tukaba aribyo twiyemeje.”

IGP Gasana yanavuze ko kugenza ibyaha bisaba ubumenyi n’ubushobozi, izi nzego zikaba zibifite, bityo zikaba zikwiye kubisangira.

Yasoje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakora ibishoboka byose ngo aya masezerano abe inkingi y’ubutabera mu Rwanda.

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Richard Muhumuza yishimiye ubu bufatanye, avuga ko buzafasha mu guhanahana amakuru ku gihe kandi bikazabafasha gukora amadosiye afite ibimenyetso.

Prof. Emile Rwamasirabo we yashimangiye ko aya masezerano azarushaho gutuma izi nzego zose zikorera hamwe kandi zigakorera mu mucyo, bigatuma umutekano w’abanyarwanda ucungwa neza.

Akaba yagize ati:”Umwuga w’ubuganga ni umwuga utoroshye, usanga rimwe na rimwe abarwayi binubira uko bavurwa, niyo mpamvu kugenza ibyaha nk’ibyo bisaba ubushobozi butuma ugenza ibyo byaha abigeraho.”

-2453.jpg

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Richard Muhumuza, IGP Emmanuel Gasana na Prof Dr.Emile Rwamasirabo

Yasoje agira ati:”Dukeneye guhuriza hamwe ubumenyi bwacu ngo tumenye uko umurwayi abungabungwa tukanamenya ko bavurwa mu buryo bumwe. Aya masezerano rero ni ingenzi tukaba twizera ko izindi ngaga nk’urugaga rw’abaforomo, n’urw’ababyaza bazaza nabo tugafatanya kugera ku ntego twiyemeje.”

Aya masezerano avuga ko kudaha ubufasha umurwayi mu gihe abukeneye bikaba byamuviramo gukomereka, kwangirika kw’ibice by’umubiri n’urupfu, ari amakosa y’umuganga cyangwa kutita ku nshingano z’umuganga, icyo gihe nawe bimuviramo gukurikiranwa n’amategeko.

RNP

2016-03-14
Editorial

IZINDI NKURU

Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Editorial 09 Sep 2016
Perezida Kagame yakiriye Dr Dlamini wanyuzwe n’aho imyiteguro y’inama ya AU igeze

Perezida Kagame yakiriye Dr Dlamini wanyuzwe n’aho imyiteguro y’inama ya AU igeze

Editorial 16 Jun 2016
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Editorial 21 May 2025
Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa isigaranwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru

Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa isigaranwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru

Editorial 27 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 05 Jan 2023
U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza
UBUKUNGU

U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza

Editorial 24 Jun 2019
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba
Amakuru

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Editorial 01 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru