Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, abanyamakuru bane bagaragaje ko basagariwe n’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko nta hohoterwa ryabayeho ahubwo habayeho kutumvikana hagati y’impande zombi.
Aba banyamakuru bashakaga kwinjira mu rugo rutuyemo Umuryango wa Rwigara Assinapol mu Kiyovu, agace gahora karinzwe kubera ko gaherereyemo urugo rw’umukuru w’igihugu.
Robert Mugabe uyobora Great Lakes Voice, Ntwali John Williams wa IREME.net, Ivan Mugisha wa NMG / The East African, Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika I Kigali
Nyuma y’aho abasirikare bagize impungenge z’urujya n’uruza rw’abantu babonaga muri ako gace begereye abarimo abanyamakuru barabibwira, barabaganiriza ariko habaho kutumvikana nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege.
Yagize ati “ Mu bigaragara habayeho ukutumvika hagati y’abasirikare n’abanyamakuru, bikaba bitari bikwiriye kuko bose bari mu kazi kabo mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Yakomeje agira ati “Abanyamakuru bihutiye kumenyesha Polisi y’igihugu ikibazo cyabaye. Nta mpamvu n’imwe ihari yo kuvuga ko habayeho ihohoterwa.”
ACP Badege yavuze ko Polisi y’igihugu izirikana kandi igaha agaciro uburenganzira bw’abanyamakuru bwo gutara inkuru igihe bakora mu buryo bwubahirije amategeko, bityo ko muri ubu buryo nta tegeko ryabangamiwe.
Polisi kandi yabeshyuje amakuru akwirakwizwa ko abo mu muryango wa Rwigara bafunzwe, yemeza ko nta n’umwe muri bo ufunzwe, ko bavugana bakanasurwa n’umunyamategeko wabo, ndetse bitaba iyo bahamagajwe mu gihe iperereza kuri bo rikomeje.
Kuri ubu ngo basabye ko ihamagarwa ry’ubutaha ryasubikwa kugira ngo babanze bagishe inama abanyamategeko babo polisi irabibemerera.
ACP Badege