• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Peter wahoze muri P Square mu nzira yerekeza i Kigali mu gitaramo gikomeye

Peter wahoze muri P Square mu nzira yerekeza i Kigali mu gitaramo gikomeye

Ubwanditsi 28 Apr 2018 Mu Rwanda

Peter Okoye, umwe mu mpanga ebyiri zari zigize itsinda rya muzika ryanditse amateka akomeye muri Afurika, P Square, ari mu nzira zerekeza i Kigali aho uyu mugabo usigaye wiyita Mr P afite igitaramo gikomeye kigomba kubera muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Peter yahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Murtala Muhammed mu Mujyi wa Lagos saa Cyenda n’iminota 35 ku isaha y’i Lagos. Hari saa kumi n’iminota 35 i Kigali aho biteganyijwe ko agomba kugera i Kigali saa tatu n’iminota itanu z’ijoro.

Mu mafoto yashyize kuri Instagram ye yanditse ko yerekeje i Kigali ari kumwe na Asobe Nonso Cajetan uzwi nka Don Flex, umwe mu babyinnyi bakomeye muri Afurika; Emem Ema usigaye ari umujyanama we; Kelvin Ayanruoh, umubyinnyi wegukanye irushanwa rya Dance With Peter ndetse na Obianuju Catherine Udeh uzwi nka DJ Switch akaba ari umwe mu ba DJ b’abagore bakomeye kuri uyu mugabane.

Uyu muhanzi yitabiriye igitaramo kizasoza Inama Mpuzamahanga ku miyoborere ya ‘2018 Mo Ibrahim Weekend’ yatangiye kuri uyu wa Gatanu.

Iki gitaramo azaririmbamo kizitabirwa kandi n’Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.

Peter Okoye yaherukaga mu Rwanda mu 2012, icyo gihe yari P Square yari yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi wari umaze ushinzwe.

Hagati aho Itsinda rya Sauti Sol ryageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ryitabiriye iki gitaramo.

Mu gihe Peter ari mu Rwanda, impanga ye, Paul, nayo isigaye ikora muzika ku giti cye iri muri Seychelles aho ihafite igitaramo kuri uyu wa Gatandatu.

Uhereye ibumoso: Umubyinnyi Asobe Nonso Cajetan uzwi nka Don Flex, Emem Ema usigaye ari umujyanama wa Peter Okoye; Peter Okoye usigaye ukoresha izina rya Mr P mu muziki; Kelvin Ayanruoh, umubyinnyi uzwi ku izina rya Ovikelz na Obianuju Catherine Udeh uzwi nka DJ Switch

2018-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa

Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa

Ubwanditsi 09 Oct 2021
Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya Dennis ahabwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwategetse ko Gacinya Dennis ahabwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Burundi: Perezida Nkurunziza yashinze ishyirahamwe ry’Abahutu

Burundi: Perezida Nkurunziza yashinze ishyirahamwe ry’Abahutu

Ubwanditsi 16 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho
Amakuru

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Ubwanditsi 20 Dec 2024
DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze
ITOHOZA

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

Ubwanditsi 29 Mar 2017
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba
ITOHOZA

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Ubwanditsi 16 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru