• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Ubwanditsi 24 Oct 2017 Mu Rwanda

Abaturage bagera ku 3000 bo mu mirenge ya gakenke, Nemba na Gashenyi yo mu karerer ka Gakenke , biyemeje gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano bagamije kurinda icyahungabanya umutekano aho batuye.

Ibi bakaba barabyiyemereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira nyuma ya siporo rusange yari yateguwe na Polisi ikorera muri kariya karere ku bufatanye n’inzego z’ibanze, ubwo bagiranaga inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu karere, bagafatira hamwe ingamba zo kwicungira umutekano.

Inama yabaye nyuma y’iyo siporo yayobowe n’umuyobozo w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwimana Catherine ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke, CIP J.Berchmas Dusengimana ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yari ihafite abaturage.

Mu ijambo yahavugiye, Visi Meya Uwimana yagize ati « Ni uruhare rwacu kurinda umutekano n’ibikorwa by’amajyambere twagezeho kugirango hatagira udusubiza inyuma, tukirinda buri wese ushobora guhungabanya umutekano, kuko umutekano ari wo shingiro ry’iterambere.”

Uwimana yashimiye abaturage ubufatanye bwiza bugaragara hagati yabo n’inzego z’umutekano ,abasaba gomeza gukorana na Polisi kugirango habeho gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba.

Asoza, uyu muyobozi yibukije abaturage bari bitabiriye siporo rusange ko, imibereho myiza yabo bayifite mu biganza byabo kuko kuko Leta yabegereje ubushobozi n’uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo ku bibafitiye akamaro biciye muri gahunda zitandukanye bagenerwa kandi zigamije kubateza imbere zirimo VUP, Girinka, n’izindi,..

CIP Dusengimana we yashimye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi n’abatuye iyi mirenge no mu karere kose muri rusange maze agira ati:” Iki nicyo kizatuma tugera ku mutekano urambye kuko byagaragaye ko umutekano ugira agaciro ari uko ugizwemo uruhare na bene wo.”

Avuga ku byaha bikunze kurangwa muri aka gace, yavuze ko ibyinshi bifite intandaro ku biyobyabwenge maze asaba abari aho kubyirinda kuko ari nabyo bihembera amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.

-8481.jpg

Mu bindi yibukije asoza, yagiriye inama urubyiruko ari narwo rwari rwiganje mu bitabiriye siporo rusange ko arirwo mbaraga z’igihugu n’amizero yacyo, maze arusaba kurangwa n’imyitwarire ntangarugero birinda ababashora mu bikorwa bibi nk’icuruzwa rw’abantu kuko aribo ryibandaho , birinda ibiyobyabwenge n’ibindi bibi.

Uretse sitasiyo ya Polisi ya Gakenke yari yahuje iyi mirenge twavuze haruguru, izindi sitasiyo 5 za Polisi ziri mu karere ka Gakenke, nazo zari zakoranye siporo n’abaturage b’imirenge zikoreramo, aho mu karere hose , Polisi yakoranye siporo n’abagera ku 8000 .

Source : RNP

2017-10-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sobanukirwa impamvu iteka Umushakashatsi Tom Ndahiro adafata Ingabire Victoire Umuhoza nk’Umunyapolitike ahubwo akamufata nk’Umujenosoideri w’Umugome

Sobanukirwa impamvu iteka Umushakashatsi Tom Ndahiro adafata Ingabire Victoire Umuhoza nk’Umunyapolitike ahubwo akamufata nk’Umujenosoideri w’Umugome

Ubwanditsi 09 Sep 2021
Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Ubwanditsi 20 Jul 2021
Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 27 May 2022
Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ubwanditsi 24 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush
HIRYA NO HINO

Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?
POLITIKI

Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010
Amakuru

Uhagarariye Ndayishimiye I Kinshasa afitanye amateka yihariye na FDLR guhera mbere ya 2010

RUSHYASHYA 17 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru