• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon yegukanye igikombe 10 cy’amahoro

Rayon yegukanye igikombe 10 cy’amahoro

Editorial 04 Jul 2016 IMIKINO

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya 10 cy’amahoro mu mateka yayo, itsinze ikipe ya APR FC igitego 1 ku 0, cyatsinzwe n’umunya Mali, Ismaila Diarra, ku munota wa nyuma.

-3167.jpg

Igice cya mbere cy’umukino kihariwe bigaragara n’ikipe ya Rayon Sports. APR FC yaje mu kibuga, ubona ko umuzamu Nizar Khanfir afite gahunda yo gufunga izamu kurusha kuba yasatira.

-3169.jpg

Hakiri kare, ku mupira Savio yafashe akinjiza mu rubuga rw’amahina, yaje gukorerwa ikosa na Rugwiro Herve na Rwatubyaye, ariko umusifuzi Louis Hakizimana ntiyatanga penaliti.

Rayon Sports yotsaga igitutu bigaragara ikipe ya APR FC, muri iyi minota ya mbere y’umukino.

-3170.jpg

Emery Bayisenge umutoza yari yahisemo ko akina imbere ya ba myugariro, yakoraga amakosa menshi, wabonaga ko yagowe n’abakinnyi ba Rayon Sports, bakina hagati.

-3171.jpg

Uyu musore wakoraga amakosa menshi, yaje kubona ikarita y’umuhondo, aza no gusunikana benshi bakeka ko agiye kubona ikarita ya 2, ariko Louis Hakizimana, ntiyamuha ikarita ya 2.

Umutoza Nizar wabonaga uyu musore akomeza gukora amakosa menshi, yamukuyemo ku munota wa 24, yinjiza mu kibuga Benedata Janvier.

Kwinjira mu kibuga kwa Janvier, APR FC yatangiye guhererekanya neza mu kibuga, ni ubwo wabonaga igihunga ku bakinnyi ba APR FC.

Rayon Sports yarushaga APR FC cyane, ikabona koruneli na coup franc nyinshi, ari nako abakinnyi bayo bakomezaga kubona amakarita, nka Rwatubyaye Abdoul, azira gukubita umupira mu mutwe Ismaila Diarra.

Ni ubwo Rayon Sports yakinaga neza hagati mu kibuga, ntiyageraga imbere y’izamu rya APR kenshi, wabonaga umupira uguma cyane hagati.

-3173.jpg

Mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, Issa Bigirimana yatunguye Bakame, atera ishoti riremereye ariko rica hejuru y’izamu. Igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu.

Amakipe agarutse ava mu rwambariro, Rayon Sports yatangiye neza, ibona koruneli 2, ariko ntizatanga umusaruro.

Nizar Khanfir yafashe icyemezo cyo gukuramo Yannick Mukunzi utakinaga neza, yinjiza Ndahinduka Michel ngo akomeze ubusatirizi, anashake ubwinyagamburo hagati mu kibuga.

APR FC yatangiye gukina neza hagati mu kibuga, irusha Rayon Sports guhererekanya umupira, wabonaga ko mu minota nka 60, yakiniraga kuri za contre attaque, inakoresha amakosa abakinnyi ba APR FC.

Rayon Sports yabonye Coup franc iri hafi y’urubuga rw’amahina, itewe na Kwizera Pierrot, awutera mu rukuta rw’abakinnyi ba APR FC.

APR FC yacishagamo igahererekanya neza, yacishagamo ikotsa igitutu abakinnyi ba Rayon Sports, batangira gukora nabo. Mugheni Fabrice yaje kubona ikarita y’umuhondo, akiniye nabi Rusheshangoga.

Rayon Sports yakuyemo Djabel, yinjiza mu kibuga Muhire Kevin, Masudi ashaka uko yakongera imbaraga mu busatirizi bw’ikipe ye.

Diarra yaje guhabwa umupira mwiza na Manzi Thierry, ashatse kuwurenza umuzamu wa APR FC, Kwizera Olivier, ntibyamuukundira.
-3180.jpg
Amakipe yakomeje gusatirana, ariko igitego cyorabura. Iranzi yabonyue ikarita y’umuhondo akiniye nabi Tubane James . Ku munota wa 2 w’inyongera, ku minota 4 yari yongeweho, benedata yatakaje umupira, ufatwa na Mugheni wawuhaye Pierrot, atera ishoti rikomeye, Kwizera ananirwa kuwufata, Diarra asubizamo, umupira ujya mu rushundura.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

APR FC : Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Ngabo Albert, Rwatubyaye Abdoul, Rugwiro Herve, Bayisenge Emery (24’, Benedata Janvier), Mukunzi Yannick (52’ Ndahinduka Michel), Djihad Bizimana, Buteera Andrew, Iranzi Jean Claude, Issa Bigirimana.

Abasimbura : Ntaribi Steven, Rutanga Eric, Ntaluhanga Tumaine, Usengimana faustin, Nshutiyamagara Ismael.

Rayon Sports : Ndayishimiye Eric, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel , Tubane James, Munezero Fiston, Niyonzima Seif, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel (74, Muhire Kevin), Ismaila Diarra, Nshuti Savio Dominique.

Abasimbura : Bashunga Abouba, Niyonkuru Djuma, Mugisha Francois, Mugenzi Cedric, Irambona Eric, Niyonkuru Vivien.

2016-07-04
Editorial

IZINDI NKURU

Paul Scholes yandagaje bikomeye Jose Mourinho ukomeje kurindimura Manchester United

Paul Scholes yandagaje bikomeye Jose Mourinho ukomeje kurindimura Manchester United

Editorial 04 Oct 2018
Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Amafoto – U Rwanda rukomeje imyiteguro y’umukino bazasuramo Djibouti

Editorial 23 Oct 2024
APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

Editorial 14 Mar 2022
Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda

Guterana ubuse, guhangana no guhiga ubutwari…bimwe mu biranga umwiherero w’abitegura Tour du Rwanda

Editorial 09 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Koreya ya Ruguru yongeye gushotora Amerika iyiteguza ko izayirasaho ibisasu bya kirimbuzi
ITOHOZA

Koreya ya Ruguru yongeye gushotora Amerika iyiteguza ko izayirasaho ibisasu bya kirimbuzi

Editorial 10 Jan 2017
Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere

Editorial 12 Feb 2018
Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda
Mu Mahanga

Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda

Editorial 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru