• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro

RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro

Editorial 30 Jun 2017 Mu Rwanda

Ku munsi w’ejo ku wa kane ingabo za FARDC zahanganye bikomeye n’inyeshyamba zituma ingabo z’igihugu ( FARD) zitakaza ikigo cya gisirikare n’intwaro n’amasasu bitandukanye.

Iyi mirwano yabereye ahari icyicaro cy’ubuyobozi bw’ingabo za FARDC ahitwa Lulimba, ahagana mu majyepfo ya Teritwari ya Fizi, ho muri Kivu y’Amajyepfo.

Radio Okapi ivuga ko iyi mirwano ikaze yabaye mu rukerera aho kuri uyu wa Gatanu abantu bitwaje ibirwanisho bagabye igitero kuri iki cyicaro maze ubuyobozi bw’ingabo za Sokola II mu muri Kivu y’Amajyepfo bugakeka ko ari inyeshyamba za Mai-Mai.

Iyi radio ikomeza ivuga ko igitero cyagabwe n’abantu bitwaje ibirwanisho biyita ko ari abo mu ihuriro CNPSC (coalition nationale du peuple pour la souveraineté du Congo), ihuriro rishya rihuriyemo imitwe y’inyeshyamba itandukanye ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Nyuma y’uko iki gitero kije gitunguranye kandi bikagaragara ko gikomeye byatumye ingabo za FARDC zihita zita ibi birindiro byazo muri iyo mirwano.

Radio Okapi ikomeza ivuga ko abagabye igitero bahise bigarurira ububiko bw’intwaro bagatwara amasasu, aho binavugwa ko uduce twa Misisi na Kilembwe duturanye n’aka ka Lulimba, ngo twaba turi kugenzurwa n’izo nyeshyamba.

Amakuru aturuka mu gisirikare yo avuga ko inyeshyamba za Mai-Mai ari zo zateye ibi birindiro zigamije gusahura imbunda n’amasasu, mbere yo kongeraho ko imirwano yabaye kugeza ku gicamunsi.

-7142.jpg

FARDC

Abaturage bo muri Lulimba na Misisi bari baheze mu ngo zabo nk’uko byatangajwe na sosiyete sivile yo muri aka gace. Iki gitero kikaba cyabaye nyuma y’ukwezi izi nyeshyamba, zihuriye muri CNPSC, zigabye ikindi gitero nk’iki ahitwaTanganyika.

Nanone kandi muri iki gihugu mu mujyi wa Kinshasa kuri uyu wa Kane, umupolisi yiciwe mu gitero cyongeye kugabwa kuri gereza iri muri uyu mujyi, aho amakuru yabashije kujya ahagaragara atavuga niba hari abanyururu baba batorotse.

Muri iki gihugu, muri uyu mwaka abagororwa hafi 5,000 bamaze gutoroka gereza harimo abagera ku 4,000 batorotse mu kwezi gushize.

2017-06-30
Editorial

IZINDI NKURU

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Editorial 16 May 2021
Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Editorial 07 Apr 2024
Rubavu : Umusirikare  utaramenyekana yarasiwe ku mupaka  w’u Rwanda na Congo

Rubavu : Umusirikare utaramenyekana yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo

Editorial 18 Jun 2016
Burundi: Batatu  bamaze gutabwa  muri yombi bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu 5 mu Kayanza

Burundi: Batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu 5 mu Kayanza

Editorial 19 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amabanga 10  akomeye mu gushinga Urugo
HIRYA NO HINO

Amabanga 10 akomeye mu gushinga Urugo

Editorial 25 Feb 2017
PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative
POLITIKI

PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative

Editorial 23 Aug 2018
Amagambo y’agahinda akubiye mu ibaruwa Buravan yanditse asezera Miss Muhikira
HIRYA NO HINO

Amagambo y’agahinda akubiye mu ibaruwa Buravan yanditse asezera Miss Muhikira

Editorial 13 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru