• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»RDF izahana by’intangarugero umusirikare warashe umuturage – Maj Gen Jack Nziza

RDF izahana by’intangarugero umusirikare warashe umuturage – Maj Gen Jack Nziza

Editorial 12 May 2017 Mu Rwanda

Mu muhango wo gushyingura Ntivuguruzwa Yvan wari ufite imyaka 28 y’amavuko uherutse kuraswa n’umusirikare wa RDF akitaba Imana, Maj Gen Jack nziza ushinzwe guhuza ibikorwa by’ingabo n’abasivile muri Minisiteri y’Ingabo, yatangaje ko RDF izahana yihanukiriye umusirikare warashe uwo ashinzwe kurinda.

Muri uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kabirizi mu Karere ka Nyanza ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017, Maj Gen Jack Nziza yihanganishije umuryango wa nyakwigendera awizeza ko uzabona ubutabera bukwiye, ndetse ko n’ubuyobozi bw’Ingabo buzabahora hafi.

Yagize ati” Biragoye kugira icyo umuntu yavuga kirenze ibi, gusa wa muco w’Abanyarwanda wo guhana by’intangarugero tuzawukora.”

Umuvugizi w’ingabo z’igihugu Lt Colonel Rene Ngendahimana, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo kwibasira abaturage bitazigera byihanganirwa muri RDF.

Ati”Akababaro mufite natwe niko dufite kuko umuco nk’uyu ubusanzwe si uwacu.”

Kalisa Aime Callixte mukuru wa Nyakwigendera yavuze ko umuryango wabo ushimira by’umwihariko RDF kuba yarabafashe mu mugongo, ndetse anahamya ko uyu musirikare arasa murumuna we yabikoze ku giti cye, atabikoze mu izina rya RDF.

Ati”Mu by’ukuri uriya wakoze biriya si urwego rw’ingabo rwamutumye ahubwo yabikoze ku giti cye. Ibyo nkanabishingiraho nshimangira ko ibyagiye byandikwa bitandukanye bitunga urutoki RDF bitarimo ukuri.

Icyo nshima rero ni uko atari urwego rw’ingabo rwamutumye kuko iyo aba ari bo, ntibaba baje kudufata mu mugongo ngo badushyigikire kuri ubu buryo.”

Umusirikare warashe Ntivuguruzwa, akurikiranwe n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, ahamwe n’ibyo byaha yakoze yahanishwa ingingo ya 140 y’amategeko ahana y’u Rwanda, agahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.

-6565.jpg

-6564.jpg

Mu muhango wo gushyingura Ntivuguruzwa Yvan

2017-05-12
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

Editorial 16 Aug 2017
Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Editorial 04 May 2025
Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Editorial 31 Mar 2017
Rubavu : Ni nde uri hejuru y’amategeko utambamira ibyemezo by’Urukiko ku rubanza rwa Kopertive KO.A.DU

Rubavu : Ni nde uri hejuru y’amategeko utambamira ibyemezo by’Urukiko ku rubanza rwa Kopertive KO.A.DU

Editorial 15 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu yatumye  Me Bernard Ntaganda yongera gutabwa muri yombi
Mu Mahanga

Impamvu yatumye Me Bernard Ntaganda yongera gutabwa muri yombi

Editorial 08 May 2016
Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Editorial 06 Feb 2018
USA: Hagiye gukorwa iperereza ku bivugwa ko FBI yanekaga Trump mu matora
POLITIKI

USA: Hagiye gukorwa iperereza ku bivugwa ko FBI yanekaga Trump mu matora

Editorial 21 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru