Mu muhango wo gushyingura Ntivuguruzwa Yvan wari ufite imyaka 28 y’amavuko uherutse kuraswa n’umusirikare wa RDF akitaba Imana, Maj Gen Jack nziza ushinzwe guhuza ibikorwa by’ingabo n’abasivile muri Minisiteri y’Ingabo, yatangaje ko RDF izahana yihanukiriye umusirikare warashe uwo ashinzwe kurinda.
Muri uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kabirizi mu Karere ka Nyanza ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017, Maj Gen Jack Nziza yihanganishije umuryango wa nyakwigendera awizeza ko uzabona ubutabera bukwiye, ndetse ko n’ubuyobozi bw’Ingabo buzabahora hafi.
Yagize ati” Biragoye kugira icyo umuntu yavuga kirenze ibi, gusa wa muco w’Abanyarwanda wo guhana by’intangarugero tuzawukora.”
Umuvugizi w’ingabo z’igihugu Lt Colonel Rene Ngendahimana, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo kwibasira abaturage bitazigera byihanganirwa muri RDF.
Ati”Akababaro mufite natwe niko dufite kuko umuco nk’uyu ubusanzwe si uwacu.”
Kalisa Aime Callixte mukuru wa Nyakwigendera yavuze ko umuryango wabo ushimira by’umwihariko RDF kuba yarabafashe mu mugongo, ndetse anahamya ko uyu musirikare arasa murumuna we yabikoze ku giti cye, atabikoze mu izina rya RDF.
Ati”Mu by’ukuri uriya wakoze biriya si urwego rw’ingabo rwamutumye ahubwo yabikoze ku giti cye. Ibyo nkanabishingiraho nshimangira ko ibyagiye byandikwa bitandukanye bitunga urutoki RDF bitarimo ukuri.
Icyo nshima rero ni uko atari urwego rw’ingabo rwamutumye kuko iyo aba ari bo, ntibaba baje kudufata mu mugongo ngo badushyigikire kuri ubu buryo.”
Umusirikare warashe Ntivuguruzwa, akurikiranwe n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, ahamwe n’ibyo byaha yakoze yahanishwa ingingo ya 140 y’amategeko ahana y’u Rwanda, agahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Mu muhango wo gushyingura Ntivuguruzwa Yvan