Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yavuze ko kimwe mu byafashije FPR Inkotanyi gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu harimo kuba kuva ku munsi wa mbere yararanzwe n’ibitekerezo bidahinduka, biganisha ku kugira igihugu kidaheza nk’uko biri no mu ndirimbo yayo.
Ibi Gen Kabarebe yabitangarije mu Nama Rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi, yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017 mu biro bikuru by’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Mu kiganiro cyari cyahawe intero igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kubohora igihugu” cyatanzwe na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe; Rwiyemezamirimo, Ndagijimana Alain na Uwanyirigira Clarisse uhagarariye urubyiruko ku rwego rw’igihugu kikayoborwa na Dr Utumatwishima Abdallah; Minisitiri Kabarebe yasobanuye ko kuva ku munsi wa mbere, FPR yahuye n’ibizazane ariko bitigeze biyica intege.
Uko kudacika intege, asobanura ko byatumye ibyo FPR Inkotanyi yiyemeje bidahinduka.
Yagize ati “RPF yari ifite intego yarwaniraga, nizo zitanga umurongo. Ikindi RPA yarwaniraga izo ntego za RPF, ni ukuvuga ko nk’abasirikare bagombaga kuguma mu murongo […] ntabwo byari byoroshye. Imitekerereze ya RPA na FAR twarwanaga byari bitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Dutera twebwe umwanzi yari ingabo za Habyarimana, leta twarwanaga nayo yabonaga umwanzi nk’umututsi nyuma intambara ikomeje nibwo imishyikirano yaje kuba, leta yumva ko ivugana n’abanyarwanda ariko mbere ntabwo yatwitaga abanyarwanda, yatwitaga inyamaswa.”
Kabarebe yakomeje avuga ko iyi myumvire yo kuba ingabo zitarashoboraga gukora ikintu gihabanye n’intego za FPR ari nabyo bikiriho muri iki gihe kuko nawe ubwe adashobora gukora ikintu nka Minisitiri w’Ingabo atabajije FPR Inkotanyi.
Gen Kabarebe yavuze ko mu myumvire ya FPR icyari imbere cyari ukubohora igihugu, kuko byatumaga hari n’abasirikare b’ingabo za Habyarimana aba RPA bafataga ntihagire icyo babatwara ariko abo ingabo za FAR zifashe zikabica.
Ati “Ku ikubitiro uwo twafashe ni umwe. Hari tariki ya Mbere Ukwakira turi Kagitumba, twafashe umusirikare umwe, turamurarana ahubwo bugiye kucya aradutoroka ajya ku ruhande rwabo. Ni we wazanye abaduteye barasa Fred [Rwigema]. Ariko abasirikare bacu bafashe muri 90, babafatiye muri Pariki, bose barabicaga.”
Ku rundi ruhande, Gen Kabarebe yavuze ko hari abasirikare bo ku ruhande rwa Habyarimana, bajyaga biyunga ku ngabo za RPA mu rugamba ati “Ndibuka umunsi dutera twahagaze ahantu hafi y’umupaka dupanga uko turi bwinjire, nabonye abasirikare babiri ntarinzi mbona bari kumwe n’abakuru babereka amayira mbwirwa ko bavuye mu ngabo za FAR.”
Inkomoko y’indirimbo ya FPR Inkotanyi
Indirimbo y’Umuryango FPR Inkotanyi ikoreshwa muri iki gihe ibumbatiye ubutumwa buganisha ku bumwe bw’abanyarwanda, gusigasira ubusugire bw’igihugu, guharanira demokarasi ndetse no gushimangira imibereho myiza y’abanyarwanda.
Minisitiri Kabarebe yavuze ko yaririmbwe bwa mbere n’umwana wari uturutse mu Burasirazuba bw’igihugu aje mu myitozo ya gisirikare, gusa ngo ku munsi we w’urugamba asoje imyitozo, yahise yicwa.
Ati “Iriya ndirimbo yatangiwe n’umwana wari uvuye i Kibungo mu 1991, yari aje mu myitozo. Ni we wayiririmbye bwa mbere ariko arangije imyitozo, urugamba rwa mbere yarapfuye ariko imitwe yose ihita iyifata irayiririmba iba indirimbo y’umuryango.”
“Ku buryo mu 1993 igihe amashyaka yose yahuriraga ku Murindi, nibwo bwa mbere indirimbo y’Umuryango yaririmbwe na Unit ya 101 ariko yararimbwe n’uwo mwana.”
Abasirikare bakuru baricwaga, abasigaye ntibacike intege
Gen James Kabarebe yakomeje abwira uru rubyiruko ko mu rugamba urwo arirwo rwose ingabo za RPA zarwanye, hagwagamo umusikare mukuru ariko ko bitigeze bica intege abasigaye.
Ati “Usibye na Fred [Rwigema], twagiye dupfusha abayobozi benshi. Mu gitero cyose cyabaga, nta na kimwe tutapfushaga komanda […] nibuka Fred apfuye ntabwo benshi babimenye ariko njye ndi mu babimenye uwo munsi. Ariko ku giti cyanjye n’abandi twari kumwe ntabwo nabonye hariho guhungabana.”
Hari umwana w’imyaka 18 waguye ku rugamba mu buryo bubabaje
Gen James Kabarebe yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwaguyemo urubyiruko rwinshi, abandi ntibahinde umushyitsi ngo basubire inyuma bityo abariho muri iki gihe nabo bakwiye kubyigiraho ntibasubire inyuma dore ko n’ibibazo bihari ubu bitandukanye n’iby’icyo gihe.
Ati “Abana bangana namwe ntabwo bahunze, nibuka nko mu Rugano hari aho twaciye dusanga umwana arahagaze n’imbunda ye, urwondo rwamufashe mu mavi, akana gato cyane [nk’imyaka 18] ariko ugashaka kumubaza impamvu ahagaze ariko urebye usanga kapfuye kera cyane. Kubera imbeho yarumye ahagaze […] ntabwo abantu baba baranyuze muri ibyo ngo urubyiruko rw’uyu munsi ruhunge, ibibazo bihari ntabwo ari nk’ibyo abantu banyuzemo.”
Minisitiri Kabarebe yasoje asaba urubyiruko gukoresha amahirwe rufite kuko mu myaka 30 cyangwa 50 u Rwanda rubaye atari igihugu gifite ubukungu buhamye, bwaba ari ubugambanyi ku rubyiruko.