• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RPF : Gen Kabarebe yakomoje ku ibanga ry’Urugamba rw’Inkotanyi n’urupfu rwa Fred Rwigema
Minisitiri w'Ingabo James Kabarebe

RPF : Gen Kabarebe yakomoje ku ibanga ry’Urugamba rw’Inkotanyi n’urupfu rwa Fred Rwigema

Editorial 26 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, yavuze ko kimwe mu byafashije FPR Inkotanyi gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu harimo kuba kuva ku munsi wa mbere yararanzwe n’ibitekerezo bidahinduka, biganisha ku kugira igihugu kidaheza nk’uko biri no mu ndirimbo yayo.

Ibi Gen Kabarebe yabitangarije mu Nama Rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi, yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017 mu biro bikuru by’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Mu kiganiro cyari cyahawe intero igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kubohora igihugu” cyatanzwe na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe; Rwiyemezamirimo, Ndagijimana Alain na Uwanyirigira Clarisse uhagarariye urubyiruko ku rwego rw’igihugu kikayoborwa na Dr Utumatwishima Abdallah; Minisitiri Kabarebe yasobanuye ko kuva ku munsi wa mbere, FPR yahuye n’ibizazane ariko bitigeze biyica intege.

Uko kudacika intege, asobanura ko byatumye ibyo FPR Inkotanyi yiyemeje bidahinduka.

Yagize ati “RPF yari ifite intego yarwaniraga, nizo zitanga umurongo. Ikindi RPA yarwaniraga izo ntego za RPF, ni ukuvuga ko nk’abasirikare bagombaga kuguma mu murongo […] ntabwo byari byoroshye. Imitekerereze ya RPA na FAR twarwanaga byari bitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Dutera twebwe umwanzi yari ingabo za Habyarimana, leta twarwanaga nayo yabonaga umwanzi nk’umututsi nyuma intambara ikomeje nibwo imishyikirano yaje kuba, leta yumva ko ivugana n’abanyarwanda ariko mbere ntabwo yatwitaga abanyarwanda, yatwitaga inyamaswa.”

Kabarebe yakomeje avuga ko iyi myumvire yo kuba ingabo zitarashoboraga gukora ikintu gihabanye n’intego za FPR ari nabyo bikiriho muri iki gihe kuko nawe ubwe adashobora gukora ikintu nka Minisitiri w’Ingabo atabajije FPR Inkotanyi.

Gen Kabarebe yavuze ko mu myumvire ya FPR icyari imbere cyari ukubohora igihugu, kuko byatumaga hari n’abasirikare b’ingabo za Habyarimana aba RPA bafataga ntihagire icyo babatwara ariko abo ingabo za FAR zifashe zikabica.

Ati “Ku ikubitiro uwo twafashe ni umwe. Hari tariki ya Mbere Ukwakira turi Kagitumba, twafashe umusirikare umwe, turamurarana ahubwo bugiye kucya aradutoroka ajya ku ruhande rwabo. Ni we wazanye abaduteye barasa Fred [Rwigema]. Ariko abasirikare bacu bafashe muri 90, babafatiye muri Pariki, bose barabicaga.”

Ku rundi ruhande, Gen Kabarebe yavuze ko hari abasirikare bo ku ruhande rwa Habyarimana, bajyaga biyunga ku ngabo za RPA mu rugamba ati “Ndibuka umunsi dutera twahagaze ahantu hafi y’umupaka dupanga uko turi bwinjire, nabonye abasirikare babiri ntarinzi mbona bari kumwe n’abakuru babereka amayira mbwirwa ko bavuye mu ngabo za FAR.”

Inkomoko y’indirimbo ya FPR Inkotanyi

 

Francois Ngarambe SG RPF

Indirimbo y’Umuryango FPR Inkotanyi ikoreshwa muri iki gihe ibumbatiye ubutumwa buganisha ku bumwe bw’abanyarwanda, gusigasira ubusugire bw’igihugu, guharanira demokarasi ndetse no gushimangira imibereho myiza y’abanyarwanda.

Minisitiri Kabarebe yavuze ko yaririmbwe bwa mbere n’umwana wari uturutse mu Burasirazuba bw’igihugu aje mu myitozo ya gisirikare, gusa ngo ku munsi we w’urugamba asoje imyitozo, yahise yicwa.

Ati “Iriya ndirimbo yatangiwe n’umwana wari uvuye i Kibungo mu 1991, yari aje mu myitozo. Ni we wayiririmbye bwa mbere ariko arangije imyitozo, urugamba rwa mbere yarapfuye ariko imitwe yose ihita iyifata irayiririmba iba indirimbo y’umuryango.”

“Ku buryo mu 1993 igihe amashyaka yose yahuriraga ku Murindi, nibwo bwa mbere indirimbo y’Umuryango yaririmbwe na Unit ya 101 ariko yararimbwe n’uwo mwana.”

Abasirikare bakuru baricwaga, abasigaye ntibacike intege

Gen James Kabarebe yakomeje abwira uru rubyiruko ko mu rugamba urwo arirwo rwose ingabo za RPA zarwanye, hagwagamo umusikare mukuru ariko ko bitigeze bica intege abasigaye.

Ati “Usibye na Fred [Rwigema], twagiye dupfusha abayobozi benshi. Mu gitero cyose cyabaga, nta na kimwe tutapfushaga komanda […] nibuka Fred apfuye ntabwo benshi babimenye ariko njye ndi mu babimenye uwo munsi. Ariko ku giti cyanjye n’abandi twari kumwe ntabwo nabonye hariho guhungabana.”

Hari umwana w’imyaka 18 waguye ku rugamba mu buryo bubabaje

Gen James Kabarebe yavuze ko urugamba rwo kubohora igihugu rwaguyemo urubyiruko rwinshi, abandi ntibahinde umushyitsi ngo basubire inyuma bityo abariho muri iki gihe nabo bakwiye kubyigiraho ntibasubire inyuma dore ko n’ibibazo bihari ubu bitandukanye n’iby’icyo gihe.

Ati “Abana bangana namwe ntabwo bahunze, nibuka nko mu Rugano hari aho twaciye dusanga umwana arahagaze n’imbunda ye, urwondo rwamufashe mu mavi, akana gato cyane [nk’imyaka 18] ariko ugashaka kumubaza impamvu ahagaze ariko urebye usanga kapfuye kera cyane. Kubera imbeho yarumye ahagaze […] ntabwo abantu baba baranyuze muri ibyo ngo urubyiruko rw’uyu munsi ruhunge, ibibazo bihari ntabwo ari nk’ibyo abantu banyuzemo.”

Minisitiri Kabarebe yasoje asaba urubyiruko gukoresha amahirwe rufite kuko mu myaka 30 cyangwa 50 u Rwanda rubaye atari igihugu gifite ubukungu buhamye, bwaba ari ubugambanyi ku rubyiruko.

 

 

2017-11-26
Editorial

IZINDI NKURU

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Amakuru y’indiri ya Mudacumura yatanzwe n’abasirikari ba Kayumba Nyamwasa bafashwe na FARDC 

Editorial 20 Sep 2019
Minisitiri Dr Vincent Biruta yamenyesheje Albert Shingiro ko u Rwanda Rwiteguye Gutanga Umusanzu Warwo mu Kuzahura Umubano w’Ibihugu byombi

Minisitiri Dr Vincent Biruta yamenyesheje Albert Shingiro ko u Rwanda Rwiteguye Gutanga Umusanzu Warwo mu Kuzahura Umubano w’Ibihugu byombi

Editorial 20 Oct 2020
Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Guverinoma y’u Bubiligi na Jambo Asbl berekanye ko ari ‘aba-chou

Editorial 28 Jul 2023
Uganda havumbuwe ibyobo bihambwamo abanyarwanda bicwa bamaze gukorerwa iyica rubozo

Uganda havumbuwe ibyobo bihambwamo abanyarwanda bicwa bamaze gukorerwa iyica rubozo

Editorial 17 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingengo y’imari y’igihugu igiye kongerwaho miliyari 141 Frw
UBUKUNGU

Ingengo y’imari y’igihugu igiye kongerwaho miliyari 141 Frw

Editorial 29 Jan 2019
Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC
Amakuru

Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Editorial 25 Nov 2020
Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!
Amakuru

Major “Katulebe” wari umugaragu ukomeye wa FDLR, yishyikirije ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, akaba yiyongereye ku bandi benshi bamaze kubona ko gukorana na FDLR ari ukwihamagarira urupfu!

Editorial 31 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru